Ejo yari Kikwete uyu munsi ni Ladsous. Kuki Kagame yikoma buri wese ushakira u Rwanda amahoro arabye?

Umufaransa Ladsous wa LONI yakingiye ikibaba Gen Iyamuremye wa FDLR yerekeza I BurayiUmuyobozi mukuru w’agateganyo w’Inyeshyamba za FDLR, Gen Gaston Iyamuremye ukunda kwiyita Victor Rumuli Byiringiro yemerewe kwerekeza mu Butaliyani nyuma y’aho umuyobozi w’ibikorwa bya Loni byo kubungabunga amahoro ku Isi, Hervé Ladsous, asabiye ko uyu mugabo akurirwaho ibihano byo gukumirwa ku ngendo byashyizweho n’akanama ka Loni gashinzwe umutekano, bikaba bireba abayobozi ba FDLR n’abandi bagize uwo mutwe.Amakuru IGIHE ifitiye gihamya aravuga ko hari ibaruwa iriho umukono wa Ladsous yandikiye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano asaba ko Iyamuremye yemererwa kwerekeza i Roma mu Butaliyani kuwa 25 Kamena 2014 aho azaba agiye kwitabira inama yateguwe n’umuryango wa Kiliziya Gatolika wa Sant’Egidio.

Ladsous yongeraho ko umuyobozi wa FDLR azahura n’abayobozi bakuru muri Loni barimo intumwa ya Ban Ki-moon mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Mary Robinson ndetse n’Intumwa idasanzwe y’u Bubiligi mu Karere k’Ibiyaga Bigari Fran De Conick bakazaganira gahunda ya FDLR yo gushyira hasi intwaro no kurebera hamwe icyakorwa ngo intego z’iyo gahunda zigerweho.

U Rwanda rusanga ibi biri gukorwa bifite ikindi bigamije dore ko rwakunze kugaragaza ko ibihugu bitandukanye, abantu ku giti cyabo ndetse na bamwe mu bagize Umuryango w’Abibumbye baba bafite izindi gahunda zihishe inyuma ya FDLR.

Gen Iyamuremye mu ndege ya MONUSCO yerekeza I Kinshasa

Mu gihe ibaruwa yanditswe na Ladsous isaba gukurirwaho ikumirwa ku ngendo kwa Iyamuremye yari itarasubizwa n’akanama ka Loni gashinzwe umutekano, MONUSCO yari yamaze gutegura kajugujugu yo gutwara Gen. Iyamuremye Gaston i Kinshasa aho yagombaga gufatira indege akerekeza i Roma. Mu gihe twandikaga iyi nkuru, iyi nama yamaze gutangira.

Amakuru yizewe aturuka muri Loni avuga ko MONUSCO itigeze itegereza umwanzuro wa 1533 wagombaga guturuka mu kanama ka Loni gashyiraho ibihano, ahubwo byose birirengagizwa nuko Kajugujugu ya MONUSCO itwara Iyamuremye imuvana Kanyabayonga yerekeza I Goma aho yavanwe yerekeza I Kinshasa anyuze Kisangani.

 

Gen Iyamuremye (ibumoso) na Ladsous

Ikindi kiri kwibazwaho ni ukuntu Ishami rya Loni rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro ryasabye ko Iyamuremye akurirwaho ibihano umunsi umwe mbere y’uko afata urugendo mu gihe bitwara iminsi itari munsi y’itanu.

Ikindi ni uko bivugwa ko u Rwanda nk’igihugu gifitanye ibibazo na FDLR kitigeze kibanza kubazwa mbere y’uko ibi byose bikorwa, bityo ibi bikaba bigaragaza ko haba hari ikindi kihishe inyuma y’ubuyobozi buhagarariwe n’umufaransa Hervé Ladsous na FDLR ikurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi n’ibindi byaha byakorewe muri Congo.

Mu Kuboza 2010, Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kashyize Gaston Iyamuremye ku rutonde rw’abayobozi ba FDLR bafatwa nk’abanyabyaha mpuzamahanga.

U Rwanda rugaragaza ko uku gukomeza gushyigikira FDLR bihabanye n’amahame ya Loni yo kubungabunga amahoro, dore ko mu minsi ishize hari hanatowe umwanzuro wo kurandura uwo mutwe ariko ibiri gukorwa bikaba bisa n’aho bitandukanye n’ibyemejwe.

Abakurikiranira hafi politiki yo mu karere bibaza ukuntu u Rwanda rwagaragaza ikibazo rufite ntigikemuke uko bikwiye mu gihe rwo ruhora rutanga ingabo zishinzwe kugarura amahoro hirya no hino ku isi nyamara rwo amahoro rusaba akaba akomeza gushyirwamo amacenga.

Andi makuru yizewe n’uko uku gukuriraho bimwe mu bihano FDLR byaba bigamije kugabanya ubukana bw’ibyaha ikurikiranweho no kugaragaza ko ari umutwe ufite impamvu za politiki.

Sant’ Egidio ni umuryango ushingiye kuri Kiliziya Gatulika washinzwe mu 1968 i Roma mu Butaliyani na Andrea Riccardi, kuri ubu ni Minisitiri w’Ubutwererane mpuzamahanga mu Butaliyani. Uyu mugabo akunze kuvuga ko intambara ari yo nkomoka y’ubukene bwose.

Mu bikorwa bya Sant’Egidio harimo guharanira amahoro ku isi aho ifasha abahuye n’intambara, igafasha abahanganye kumvikana, gufasha abageze mu zabukuru, no guharanira ko igihano cy’urupfu cyakurwaho ku Isi hose.

Urugero ni muri Mozambique, aho igihugu cyari kimaze igihe kinini hari intambara, ariko baje gufashwa kumvikana. Aba batumiwe i Roma ku cyicaro cya Sant’Egidio bicazwa hamwe baraganira, bumvishwa ko ari abavandimwe, hanyuma mu 1992 intambara irasozwa basinya amasezerano y’amahoro.

Source: Igihe.com

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo