RUCAGU BONIFACE YASABYE IMBABAZI Z’IGICE
Nyuma y’uko ku rubuga rw’imirasire hasohotse inkuru ivuga ko Umuyobozi Mukuru w’itorero ry’igihugu Rucagu Boniface yatangiye gahunda yo gushaka gusaba imbabazi ku nkunga yahaye Radio RTLM,abasomyi b’uru rubuga bakomeje gutanga ibitekerezo bitandukanye bavuga ko imbabazi yasabye zidakwiriye ko ahubwo yari gusaba izijyanye n’uruhare yagize mu gushishikariza abahutu kurimbura abatutsi ndetse n’urwango yabibye mu 1993 abicishije mu kinyamakuru Kangura N46 aho yakanguriraga abahutu kwica abatutsi ndetse agaragaza ibyo yise ubugome abatutsi bakoreye abahutu mu Rwanda Zayire no mu Burundi.
Bamwe mu bandikiye uru rubuga bavuga ko atari ikibazo kuba yarateye inkunga RTLM mbere y’uko ishingwa kuko umuntu ashobora gutera inkunga igikorwa mu itangira ariko kikaza gusoza nabi.Ibyo ntiyakabyitiriwe ngo abisabire imbabazi.
Batanze urugero bavuga ko muri buri kiliziya gaturika hari agaseke ko gutera inkunga Radio Mariya. Ngo ubuse iramutse ihinduye umurongo ikishora mu bwicanyi abayiteye inkunga bose babisabira imbabazi.
Bakomeza bagira bati” Ko hari gahunda yiswe Agaciro Development Fund. Aya mafaranga abayakoresha nibahindura uburyo bwo kuyakoresha bakayashora mu bikorwa bibi umunyarwanda watanze inkunga mu gaciro azabiryozwe cyangwa azabisabire imbabazi.
Ahagana munsi turabagezaho mu buryo burambuye inkuru Rucagu Boniface yiyandikiye ubwe mu kinyamakuru Kangura No 46 cyasohotse muri nyakanga 1993 ku rupapuro rwa 15.
Ikinyamakuru Kangura Rucagu Boniface yanyujijemo inkuru ikangurira abahutu kwanga no kwica abatutsi
Dore amwe mu magambo akarishye Rucagu Boniface yakoresheje muri iyo nyandiko
” TUGERAGEZE KUMENYA UBUGOME N’AMAYERI Y’ABATUTSI” . Yatangiye agira ati ” Umututsi umuvura ijisho akarigukanulira”. Yarakomeje ati: “Abatutsi biyita abanyabwenge kurusha abandi ariko iyo ushishoje cyane usanga inyuma y’ibyo hihishe ubugome busa.
Umututsi abana na rubanda nyamwinshi (Umuhutu) amuryarya cyangwa ari uko hari icyo amukeneyeho, umututsi aremera akiyahura ku muhutu akoresheje uburyo bwose burimo amafaranga, bashiki be, umugore we n’ibindi byose byamushobokera kugeza igihe abona icyo yifuza ku muhutu.
Ntawe utazi ukuntu abatutsi bamwe bageze muri Zaire abagore babo bakabashyingira abategetsi bamwe bo muri icyo gihugu babita bashiki babo bagahindukira bakabana mu rugo rumwe, umututsi yibanira n’umugore we uko bisanzwe bajya kubyara bakibyarira umututsi aho kuvuka umuzayirwa nkuko byagombye kugenda. Tuzi ko hari bamwe muri abo bategetsi babibonye nyuma bikababaza bamwe bakicwa.
Iyo umututsi amaze kubona icyo yashakaga ku muhutu ahita amutera umugongo, bakaba babyaranye abo nka wa mugani wa Kinyarwanda, nuko ahasigaye akamwunvisha. Akamutesekesha nkaho batigeze bavuga rumwe, uwaba yarigeze kubana n’umututsi yasubiza amaso inyuma ubu ngira ngo niwe wambere umugabo w’ibi mbabwira.
Rucagu Boniface umuyobozi Mukuru w’itorero ry’igihugu, natange urugero rwiza mu gusaba imbabazi ku nyandiko yanditse zikangurira abahutu kwica abatutsi
Bityo rero akaba ari nta kuntu Inyenzi zakwiyubururamo Inkotanyi hanyuma ngo MDR itwumvishe ko bahindutse abavandimwe kandi bazanywe no kutumarira kw’icumu! Iyo migani irerekana ko ubugome n’agasuzuguro kabo atari ibya none ahubwo ari ibya kera.
Abahutu berekanye ko batagira ubugome nk’ubwabo kuko iyo babugira batari gukomeza guceceka bagenzi babo bo mu Ruhengeri n’ibyumba bicwa nk’imiswa abandi bavanwa mu byabo bakangara.
Tuzi ko bari bategereje ko abahutu bihimura ku batutsi baje bagamije kubatsemba bityo bakabona intandaro yo gutera u Rwanda ari ikivunge bitwaje ko baje guhosha ubwo bushyamirane, nyamara byarabapfanye kuko umuhutu yakomeje kwihangana kugeza ubwo ibintu bitangiye gusobanuka.
Tuzi ko badutera bari bagamije kwica no kurimbura abahutu million enye n’igice (+ 4 500 000) cyane cyane abageze mu ishuri nkuko i Burundi babigenje nyamara Imana ikinga ukuboko.
Hanyuma ibinyamakuru byabo byuzuye i Kigali bigahindukira bikandika ko ari ingabo z’u Rwanda ko izo nyenzi zitabikora. Ariko bakiyibagiza ko hari abaturage bacitse ku icumu aha mana badashobora kuzibagirwa ibyo babakoreye birebera na maso yabo.
Muribuka ko nyuma y’imirwano yamaze ukwezi kose ibera mu Mutara, Ingabo z’u Rwanda zirukanye Inyenzi ziyise Inkotanyi zibavana ku butaka bw’u Rwanda nubwo zari zifashijwe bikomeye kandi na nubu zigifashwa n’ingabo za Museveni mu gushaka kuvanaho ubutegetsi bwa rubanda nyamwinshi y’abahutu hakimikwa ubw’agatsiko k’abatutsi nk’uko byari bimeze mu Burundi ishyaka ry’abahutu FRODEBU ritaratsinda.
Abatutsi bishe bahutu basaga 1200 000 kuva muri 1962 u Burundi bubonye ubwigenge. Tubabajwe n’uko iki gihe intambara yahinduye isura abatutsi babifashijwemo na *Nsengimasi* Twagiramungu* (Rukokoma), bo muri MDR n’izindi nyenzi zihishe mu mashyaka akomeye ya MDR na MRND.
Ubwo bufatanye bw’abanyapolitiki bacu b’abaswa nibwo bwatumye INYENZI zigira umurya zikaza umurego bituma igice kinini cya Ruhengeri na Byumba gifatwa ari nako zigenda zisasira imirambo itabarika y’abahutu aho banyuze hose bavuga ko bahoora kandi barashoje intambara bemeza ko baje kubohoza abanyarwanda ngo babazanire demokarasi!
Mwabonye ko abatutsi bicaye I Kigali (dore ko mu by’ukuri aribo bashyigikira iyi ntambara 80%) babinyujije mu binyamakuru byabo no mu miryango yabo igamije kurenganura ikiremwatutsi.
Aho kugirango bamagane ibikorwa bibi by’inyenzi zene wabo bakoreye abahutu aho banyuze hose bakwijije hanze ko abatutsi aribo bashize, bityo ukibaza niba abahutu batagira cyangwa ngo bave amaraso nk’ay’abatutsi.
Nkuko twabivuze imbere, mu Burundi hishwe abahutu bagera kuri 1200 0000 kugeza mu mpera z’umwaka ushize, abenshi bahambwe na caterpillars zatwarwaga n’abazayirwa hafi y’ikibuga cy’indege cy’i Bujumbura, abandi bajugunywa muri Nyabarongo na Kanyaru.
Mu kiganiro kuri telefoni n’imirasire.com, Rucagu Boniface aremeza ko iyi nyandiko atazayisabira imbabazi na rimwe ko ahubwo abantu basoma indi nyandiko yanditse muri iki kinyamakuru mu nimero ya 47. Yirinze kugira icyo avuga ku nyandiko iri muri Kangura No 47
Iyi nyandiko avuga tuzakomeza kuyibashakira, tuzayibagezaho ubutaha.
N’ubwo Rucagu Boniface yasabye imbabazi kubw’inkunga yahaye radio rutwitsi RTLM ndetse no gusaba imbabazi muri gahunda ya Ndi umunyarwanda kugeza magingo ntarasaba imbabazi z’iyi nyandiko yacishije mu kinyamakuru Kangura.
Kanda hano munsi usome inkuru bijyanye
BAMWE MU BATANZE IMIGABANE MURI RTLM BATANGIYE GUSHAKA GUSABA IMBABAZI
Alphonse Munyankindi – imirasire.com