Kagame akomeje kwikanga baringa ngo barashaka kumwica. Ejo yari Kizito none ubu ni Lt. Mutabazi. Aho Makuza siwe utahihwe?

Mu rubanza rwa Lt haburanwe ku mugambi wo kwica Perezida Kagame

 

Ku munsi wa Gatatu urubanza ruregwamo Lt Joel Mutabazi na bagenzi 15 ibyaha birimo guhungabanya umutekano w'u Rwanda, kuri uyu wa Kane mu itsinda rya gatatu humviswe uko Lt Joel Mutabazi na Kalisa Innocent bateguraga kwica Perezida Paul Kagame bamurasiye kuri Muhazi, aho Lt Mutabazi yamaze imyaka irenga 20 arinda umukuru w'igihugu, ariko akaba yarateguye uyu mugambi yarahunze igihugu.

 

Gucura umugambi wo kwica Umukuru w'igihugu kiri mu byaha bikomeye aba bagabo babiri bashinjwa, kuko ngo iyo uyu mugambi uramuka ukozwe, Ubushinjacyaha bushimangira ko imitwe irwanya ubutegetsi bw'u Rwanda yari kuba igeze ku mugambi wayo.

 

Lt Mutabazi atarahungira muri yari Umuyobozi w'umutwe w'ingabo urinda Umukuru w'Igihugu ku rugo rwe ruri ku Kiyaga cya Muhazi.

 

Ubushinjacyaha buhagarariwe na Maj Pacific Kabanda bwavuze ko aba bagabo bateguraga iki gikorwa nyuma y'aho binjiriye mu mitwe irwanya u Rwanda, irimo , FDLR, n'indi. Ibi byose bikaba bikubiye mu cyo Ubushinjacyaha buvuga ko wari umugambi wari uhuriwemo n'abantu batandukanye.

 

Ubushinjacyaha buvuga ko Lt Mutabazi afatanyije na Kalisa Innocent aribo bateguye umugambi wo kwica Umukuru w'igihugu bamurasiye mu kiyaga cya Muhazi barashe ubwato, ariko ngo kubera ubushobozi buke bari bafite, ngo bashatse uko babona abaterankunga mu kubaha amafaranga. Ibi bikaba aribyo byatumye bashaka uko biyambaza abayobozi ba RNC.

 

Ubushinjacyaha buvuga ko Lt Mutabazi yabwiye Kalisa ko yabwira uwitwa Jean Paul Tuyishimire uba Boston muri Amerika, uyu yari anasanzwe ari esikoti wa , ngo amusabe ko yavugana na kuri uyu mugambi. Icyo ngo bagombaga kubafasha ni ukubaha amafaranga ahagije ubundi umugambi ugashyirwa mu bikorwa.

 

Ubushinjacyaha buvuga ko Lt Mutabazi na mugenzi we icyo bari bategereje ngo bakore uyu mugambi, rwari uruhushya rwa Nyamwasa no kubaha amafaranga. Ngo bari bubishobore kuko bari basanzwe ari n'abasirikare bahawe imyitozo ikaze yo kuba bakora byinshi.

 

Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha buvuga ko Lt Mutabazi na we ku giti cye yemeye ko yari yarateguye uyu mugambi, ariko akaba yaravugaga ko batari buwushyize mu bikorwa ahubwo byari ukwishakira amafaranga gusa.

 

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba aba bagabo bavuga ko byari ukwishakira ibibatunga, ngo sibyo kuko n'ubusanzwe bari mu mitwe y'iterabwoba nka FDLR n'indi, kandi ngo icyo iyi mitwe igamije kirazwi ni uguhungabanya umutekano w'igihugu.

 

Aha Ubushinjacyaha buvuga ko gushaka uko umuntu abaho, bidashakirwa mu gushaka kwica umuntu.

 

Bwongeraho ko nubwo aba bagabo batabigezeho, ariko amategeko ahana ateganya ko uteguye umugambi wo kwica nawe abiryozwa.

 

Nyuma yo kumva Ubushinjacyaha, abaregwa bahawe umwanya maze Lt Mutabazi abwira imbaga y'abantu bari mu rubanza ko ibyo Ubushinjacyaha buvuga bidafite ishingiro, kuko ngo nta kuntu yari kwica Umukuru w'igihugu mu gihe yari yarahunze u Rwanda.

 

Lt Mutabazi mu gambo ye yagize ati “Ni gute bavuga ko nabaga muri Hoteli , noneho barangiza bakavuga ko nzaza kwica Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, uretse no kwica Perezida Kagame n'umuyobozi w'abarobyi mu kiyaga cya Muhazi sinari bubone uko mugeraho.”

 

Lt Mutabazi yakomeje agira ati “Ko nabanye nawe imyaka 20 yose ko ntagize umugambi wo kumwica kandi naramuhoraga iruhande.”

 

Kuba Ubushinjacyaha buvuga ko Lt Mutabazi yateguye kwica Perezida ngo abone amafaranga yo kubaho, Mutabazi yagize ati “Ariko iyo bavuga ngo nari nishwe n'inzara kandi barangiza ngo nabaga muri hoteli, ubwo bumva bishoboka, ntabwo nabaho kubera ko nishe umuntu ahubwo nanjye nakora akandi kazi nkabaho.”

 

Naho Kalisa Innocent nawe wasezerewe mu gisirikare akaba anareganwa na Lt Mutabazi gushaka kwica Umukuru w'igihugu, we yavuze ko ngo uretse no kuba uyu mugambi wabaho, wentiyigeze anawutekereza.

 

Mu magambo make Kalisa yagize ati “Ubushinjacyaha burabeshya rwose, reka njye mbamare impungenge uretse nanjye nta n'undi wakwica Umukuru w'igihugu kuko umutwe umurinda urakomeye, njye sinegeze mbitekereza kandi sinzanabirekereza.”

 

Umwunganizi umwe yeguye undi areguzwa

 

Mu gihe iri tsinda rya gatatu ryakomeje kumvwa kuri uyu wa Kane, abunganizi mu mategeko ba Kalisa Innocent byarangiye umwe yeguye, undi yangwa n'uwo yunganiraga.

 

Me Christophe wunganiraga Kalisa Innocent, Kalisa yavuze ko adashaka kumubona iruhande rwe kuko ngo batarimo kumvikana ku byo we ashaka kubwira urukiko.

 

Undi wakuyemo ake karenge ni Me Jean Claude nawe wavuze ko atakomeza kuburanira umuntu utarimo kuvuga, mu gihe ngo we yari yaraje mu rubanza aje kuvuga bitari ukurebera gusa.

 

Ibi rero bivuze ko kuva urubanza rwa Lt.Mutabazi na bagenzi be rwatangira, abunganizi b'aba bantu barenga bane bamaze gusezera, barimo uwunganiraga Lt.Mutabazi Joel ariwe Me Mukamusoni Antoinette. Inteko iburanisha ikaba ivuga ko bigaragaza ko korohereza aba bunganizi bitoroshye.

 

Kalisa yahakanye ibyo yemeye mbere

 

Gusa icyaje kugaragara muri uru rubanza, ni iyerekanwa rya Videwo ya Kalisa Innocent yagaragajwe igaragaza Kalisa ubwo yari akigera mu Rwanda imbere y'Ubushinjacyaha, agaragara yemera uburyo yakoranaga n'imitwe irwanya ubutegetsi bw'u Rwanda, nyamara nyuma yo kuyireba nawe ahibereye uyu munsi, yavuze ko isura ari iye ariko ibivugirwamo ngo yabikoze ku gahato.

 

Urubanza rurakomeza kuri uyu wa Gatanu.

 

Source: Igihe.com

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo