Kagame na FPR bakomeje gukenesha abaturage mu byaro ariko agatsiko ke muri Kigali gakomeje gukira bihebuje!

Kagame n'abambari be bahora baririmba itera mbere riri mu Rwanda cyane cyane ngo yabaye agahebuzo ariko bakaduhisha ubukene n'akarengane abaturage mu cyaro barimo. Nawe se wasobanura ute ukuntu umuturage ubyariye mu rugo cyangwa munzira ku mpamvu zitamuturutseho bamuca amande y'ibihumbi 15 ngo nuko atabyariye kwamuganga?

 

twese tuzi ko ari ikintu kiza ariko ntabwo wagobye kuba agahato kugeza aho umuturage utawugiyemo afungwa nkuko Meya Ndayisaba abigenza cyangwa ngo acibwe ibihumbi 5. Niba nibuka neze Perezida ntawe yigeze aca amande cyangwa ngo amufunge kubera ko atagiye mu muganda. Twongere tubibutse ko niba hari ikintu Kagame yagobye kubahira nyakwigendera Perezida Habyariman nukuba yaratekerereje abanyarwanda neza akabazanira umuganda!

 

Leta ya Kagame n'agatsiko ke barimo barakenesha abaturage bakoresheje uburyo bwose harimo kuzana za gahunda zidasobanutse nka “AGACIRO”. Hakiyongeraho ko ubu abakada n'abategetsi ba FPR mu byaro ubu bamereye abaturage nabi birirwa bambura abaturage ngo barabaca amande cyane cyane ko aya mafaranga akenshi ntawe uzi aho ajya nicyo amara.

 

Muri iki kiganiro cyahise kuri Radiyo Isango Star uribuze kwigamo ibintu byinshi ariko hari ibyo twese twari dusanzwe tuzi. Ubu Kagame n'agatsiko ke muri Kigali barushaho gukira naho abakene benshi mu cyaro bagenda barushaho gukena. Tutabatindiye rero tega amatwi akababaro kaba baturage:

 

 

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo