Mana rwose tabara mwarimu mu Rwanda: Yandagarijwe mu ruhame azira kuvugisha abayobozi bo hejuru!

Ndungutse Daniel, umwarimu ku mashuri abanza ya Rukomo II, ikigo giherereye ku karere ka Nyagatare mu murenge wa Rukomo, yatukiwe mu ruhame n’abayobozi bamukuriye mu murenge n’akarere bamuziza kuba yaragejeje ikibazo cye muri minisiteri y’uburezi. Ababivugwaho barabihakanye ndetse baramwibasira imbere y’abarimu bagenzi be barakangarana, nkuko bagenzi be babitangarije IGIHE.

 

Mu nama yahuje abarimu bose bo mu murenge wa Rukomo, ku wa Kane tariki ya 20 Gashyantare 2014, hagarutswe ku kibazo cy’umwarimu woherereje ubutumwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias, amugezaho ikibazo cye ko afitiwe ibirarane by’igihe kirekire, ariko akaba atabyishyurwa. Ubwo butumwa yabwohereje tariki ya 6 Gashyantare 2014.

 

Iki kibazo cyabaye nk’igiteza impagarara, uhereye ku karere kabajijwe impamvu kadakemura iki kibazo, ndetse na mwarimu Ndungutse Daniel wagitangaje, ubwe yahamagajwe mu nama ku karere shishi itabona, abwirwa ko ibyo yakoze ari ugusebya inzego, asabwa no kwandika ibaruwa isaba imbabazi arayandika.

 

Nyuma yaho, ubuyobozi bw’ikigo yigishaho nabwo bumaze kumutonganya, bwamusabye kwandika ibaruwa yabwiwe ko agomba kuyandika asaba imbabazi kuko ngo yakoze amakosa akomeye akabitirira icyaha cy’akazi k’ubuvugizi bw’ikigo yakoze.

 

Iyi nama y’abarimu bose yatangiye isaa mbiri za mu gitondo, irangira saa kumi n’ebyiri, abari bayirimo bose, bavuga ko nta cyo kurya nta n’amazi aba barimu bahawe, kandi ngo hari harimo abataha kure.

 

Gasana Robert, umuyobozi w’ishuri rya Rukomo Secondary School, ari imbere y’aba barium bose, ngo yakoresheje amagambo akomeye arimo imvugo nyandangazi n’iteshagaciro ku barium, bibatera agahinda no kumva bacitse intege.

 

Aba barimu banenze imvugo ya Gasana nk’umuyobozi, ngo kuko yagaragaramo iteshagaciro, iyicarubozo n’ihohotera kuri bo nkuko babivuga.

 

Mu kiganiro umwe mu barimu, bari bitabiriye iyo nama, yagiranye na IGIHE yavuze ko bababajwe cyane n’amagambo yabwiwe mugenzi wabo nabo bakumviraho kuko bon go babonaga ari nko kwibasira umwuga muri rusange Atari uwo muntu ku giti cye.

 

Yagize ati : “Ntibikwiye kubwira umuntu ko ari gasiya, kuko turi abarimu turerera igihugu.”

 

Ngo mu mvugo y’uriya muyobozi w’ishuri witwa gasana yakanze abarimu agira ati : “Ikibazo ukigeza kuri Minisitiri, ni so ni nyoko ni mwene wanyu ?[…] Ntashobora kumenya gasiya nkawe y’umwarimu.”

 

Icyatangaje abarimu b’irukomo muri iyi nama n’uburyo bayifashwemo nabi bakanasuzugurwa, ngo ni uko uyu muyobozi w’ishuri yabibasiye amaze no kwambura mikoro yari yahawe mwarimu Ndungutse ngo afate umwanya wo kugira icyo avuga kuri ubu butumwa yohereje bufatwa nk’ikirego.

 

Undi mwarimu yagize ati : “Ni uko tudafite aho tujya, twagombye kugenda, turarera ngo tutazabibazwa n’Imana.”

 

Si uyu muyobozi Gasana gusa aba barimu bavuga ko yahohoteye mugenzi wabo, kuko ngo n’umuyobozi w’inama Njyanama y’umurenge wa Rukomo, Niyonsenga Isaie, nawe ngo yarababwiye bapfuka amatwi.

 

Umwe muri bo yagize ati : “Niyodusenga yatubwiye ko turi munsi y’ibirenge bye, ngo duhembwa make kandi tukambara inkweto zitobaguritse.”

 

Ikindi ngo ni uko yasuzuguye mugenzi wabo amubwira ati : “Kubyoherereza n’umuyobozi wo hejuru ni ukwikoza ubusa, kuko ibyo mumwoherereza bitugarukaho.”

 

Gusa ngo nubwo yababwiye aya magambo ngo bababajwe cyane n’amagambo ya Gasana wabatutse ko ari gasiya [umwanda].

 

Uyu mwarimu yagize ati : “Uwatubabaje cyane ni Gasana wavuze ko turi umwanda.”

 

Ikindi cyavuzwe ni uko ngo uyu mwarimu yatewe ubwoba abwirwa ko uretse ko umuyobozi w’akarere agira impuhwe, naho ubundi ngo aba yarirukanwe cyangwa akimurirwa mu misozi.

 

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Niyonsenga, ushinjwa n’abarimu ko yababwiye ko bari munsi y’ibirenge bye ndetse bambara n’inkweto zitobaguritse, yavuze ko aya magambo ntayigeze ahavugirwa, ahubwo ko ngo uyu mwarimu yakoze ibidakorwa asimbuka inzego.

 

Niyodusenga yagize ati : “Natunguwe no kubyumva ko yarenze inzego, hari inzego nyinshi.”

 

Niyodusenga nk’umuntu ushinzwe uburezi mu murenge wa Rukomo yavuze ko atari azi ko iki kibazo gihari, ariko ngo kiri mu karere kose ku buryo ngo bitari bikwiye gusiga umurenge, ikibazo ukakigeza kwa Minisitiri.

Ati : “Nk’umurezi akwiye guha agaciro inzego. Kuko iki kibazo siwe wenyine ugifite, n’abandi barabifite. Ni nk’icy’abandi n’abandi. Ntiyagombye guhuruza abo hejuru.”

 

Ku bijyanye n’imvugo ziswe iz’iteshagaciro, zakoreshejwe muri iyo nama, uyu muyobozi yavuze ko atazizi ahubwo ko abarimu bakanguriwe guha agaciro umwuga wabo.

 

Gasana Robert, Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye wari muri iyi nama, agashinjwa n’abarimu kubatuka ko baba ari umwanda, nawe twavuganye kuri telefoni ngendanwa ye, avuga ko ari mu nama, ariko ko twamugezaho ikibazo twifashishije ubutumwa bugufi.

 

Nyuma yo kubumwoherereza, yatwoherereje ubugira buti : “Ndumva icyo nzi ku ngingo z’ibyigwa, gutukana ntabyo nzi.”

 

Igihe kandi yavuganye n’umwarimu urebwa n’iki kibazo, Daniel Ndungutse, we avuga ko ntacyo ashaka kubivugaho, ariko ko atohereje ubu butumwa agamije kwanga igihugu.

 

Kuri izi mvugo zakoreshejwe zisa n’izimwibasira zagaragajwe n’abandi barimu nyamara atari bo barebwa n’ikibazo cyane nk’uwabibwiwe, Ndungutse yavuze mu magambo make ati : “Narabyemeye nta bundi bushobozi mfite.”

 

Abarimu bo mu murenge wa Rukomo bavuga ko bagaragaje iki kibazo cy’ibirarane by’imyenda y’imishahara yabo baberewemo, guhera mu 2008.

 

Nyuma mu 2010 bongeye kukibyutsa, babwirwa ko aya mafaranga bazayahabwa, ariko ngo amaso yaheze mu kirere kuko ngo hari abamaze gusabwa ibyangombwa inshuro zirenze ebyiri babwirwa ko ari ibyo kugira ngo gikemurwe.

 

deus@igihe.com

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo