Ndi Umunyarwanda: Njyewe Evode Uwizeyimana nsabye imbabazi mw’izina ry’abanyarwanda bose bari hanze barwanya Kagame!

Me Evode Uwizeyimana yanenze bikomeye amashyaka avuga ko arwanya Leta y’u Rwanda

 

yevode uwizeyimana

Me Evode Uwizeyimana wakunze kumvikana cyane ku maradiyo mpuzamahanga mu biganiro byitabazwagamo amategeko, umwe mu babaye hanze y’u Rwanda akabana na bamwe mu bayobozi b’amashyaka  ahakorera, yavuze ko  aba bayobozi birirwa  babeshya,  ko nta bushobozi  n’umurongo wa politiki uhamye bafite, ku buryo bayobora u Rwanda.

 

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri iki Cyumweru, Me Uwizeyimana  yavuze  ko ayo usanga avuga ko azaza guhatana mu matora yo mu mwaka w’2017, ari ukwishika bikomeye.

 

Yagize ati “Si amashyaka  ni nka butike, amahirwe yabo yo muri 2017 ari munsi ya zeru, ikikubwira ko izo butiki zizaba zitarahombye ni iki ?”

 


Me Evode Uwizeyimana mu kiganiro n’abanyamakuru

 

Amashyaka y’umwiryane

 

Uwizeyimana yasobanuye ko  aya mashyaka  ataya agaciro kuko ubwayo  nta  bwumvikane buyarangwamo. Yagize ati “Nakubwiye ko zabaye butiki sinibuka umubare wayo ni nka 22 cyangwa  23, ziriya butiki zabo zirimo imisate.”

 

Akomeza agira ati “Ntiwumvise ko bashaka imishyikirano na leta ? Babanje se bo bagashyikirana  bo ubwabo. Uzafate Ganasa na Twagiramungu ubageranye, urebe hirya gato nusanga umwe atanize undi uzangaye.  Kandi bose bakubwira ko barwanya Leta bashaka guhindura ibintu. Ibyo bakora ni ukwikinisha muri  politiki.”

 

Bumwe ngo mu bushobozi aba bashinze aya mashyaka bafite ngo ni ubwo kwangiza.  Ubu bushobozi ngo bugaragazwa n’ukuntu bafata abantu bafite impamyabumenyi zo hejuru bakabaheza hanze babasezeranya imyanya mu buyobozi batarabona.

 

Ikindi ngo ni uko hari bamwe mu bantu bagiye bohereza bagatera gerenade mu Rwanda.   Yasabye leta  ko ibishoboye yashaka ukuntu ifata ingamba  ikazana aba bantu bakomeza gushukwa kuko harimo abenshi bafite icyo bamarira igihugu.

 

Yavuze ko abashinga aya mashyaka usanga harimo ababa bafite impapuro mpuzamahanga  zibafata ,  ariko ngo bagamije kubwira abazungu ko  bazira impamvu za politiki.

 

Abandi Me Uwizeyimana yagaragaje ko arabahunga ubutabera bwabakurikiranaho icyaha cya Jenoside.

 

Yagize  ati “ Abantu bapfuye muri iki gihugu si umusozi wabagwiriye,  barimo n’abo bashinga  ayo mashyaka ngo bashaka no kuyobora.”

 

Aya mashyaka kandi ngo usanga  nta gahunda ihamye afite.  Ngo muri politiki za bo  nk’irya  Twagiramungu[RDI],  ngo usanga harimo ko ngo  Habyarimana na Sendashonga bapfuye, mu gihe muri FDU usanga bavuga ko ngo Ingabire Victoire afunze.

 

Ku bavuze ko bafatanyije na FDRL, Uwizeyimana yavuze ko ibyo bakora nta nyungu bazagira,   ati “   Ngo urashaka kurwana ukisunga  FDRL,   mubona se irwana ijya ku Gisenyi cyangwa  igenda ijya Walikare.”

 

Evode  yanavuze ko yasabwe  gufatanya na bamwe mu bashinze aya mashyaka , ariko ngo  ntiyarikubyemera ngo umutwaro wa Jenoside bakekwaho bawumukoreze.

 

Me Uwizeyimana, ubu ufite akazi k’amezi atandatu  muri Minisiteri y’Ubutabera ariko ashobora kongererwa amasezerano, yavuze ko mu bamwumvaga mu bihe byashize, hakaba hari uwabifashe nabi,  yavuze ko amusabye imbabazi.

 

Iki kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu busitani bwa Hoteli la Palisse  i  Nyandungu  kuko ngo Evode ariho aba, kandi akaba ari we ku giti cye washakaga kugikoresha.

 

Source: Igihe.com

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo