Hari ingero zagaragajwe za bimwe mu biherwaho hakekwa ko Col Theoneste Bagosora, wari umugaba mukuru w’Ingabo akaba yari anayoboye uburinzi bukaze bwahawe abahezanguni bibumbiye mu gatsiko “Hutu Power”, yishe uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal.
Bimwe muri byo ni ibikorwa by’ubwicanyi byaranze ako gatsiko byarimo kwica abatavuga rumwe na ko n’ubutumwa bukubiye mu abaruwa y’Ibanga bwagaragajwe no kohereza uwari Umugaba w’ingabo icyo gihe i Arusha muri Tanzaniya kandi bitari byagenwe.
Tariki ya 13 Mata hasozwa icyumweru cy’icyunamo ku nshuro ya 20 muri uyu mwaka, Senateri Bizimana Jean Damascene yerekanye umugambi w’abayobozi bariho muri icyo gihe mu kuvanaho ubutegetsi bwa Perezida Yuvenal Habyarimana no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze imyaka myinshi itegurwa.
Senateri Bizimana yavuze ko Habyarimana yapfiriye mu ndege yahanuwe n’abashakaga kumuhirika ku butegetsi (kumukorera coup d’etat), byakozwe n’agatsiko k’intagondwa kitwaga Hutu Power kari kayobowe na Col Theoneste Bagosora.
Yavuze ko mu ijoro ry’uwa 6 rishyira uwa 7 Mata 1994 , uyu mugambi washyizwe mu bikorwa iyo ndege igahanurwa.
Bimwe mu bimenyetso bigaragaza iyi coup d’etat
Mu gihe uwo mugambi wo guhirika Habyarimana ku butegetsi wari umaze gushyirwa mu bikorwa, ngo bahise bica mu gihe gito bamwe mu bayobozi batashakaga banagombaga guhita bayobora igihugu no kugira uruhare mu iyoborwa ryacyo.
Abagaragazwa na Senateri Bizimana ku ikubitiro harimo abategetsi bari bakomeye barimo Uwiringiyimana Agatha. Yasobanuye ibye agira ati “ Bamwishe kuko bateganyaga ko yashoboraga gusimbura Perezida mu gihe cy’inzibacyuho nk’uwari Minisitiri w’Intebe”.
Yakomeje agira ati “ Ni nayo mpamvu hishwe Yozefu Kavaruganda , Perezida w’urukiko rwari rugamije iyubahirizwa ry’itegeko nshinga, akaba ari we mucamanza mukuru wari ufite inshingano zo kwakira no guha agaciro indahiro ya Perezida wa Repubulika”.
Bamwe bahawe uburinzi abandi bicwa
Imbere y’imbaga yari aho, Bizimana yagize ati “ Mbere y’ihanurwa ry’indege kandi, Col. Bagosora n’abambari be bashyize abasirikare imbere y’ingo z’abantu bose batashakwaga n’izo ntagondwa, kugira ngo bahite bicwa mu kanya gato.”
Aba bishwe mu gihe “ Kandi n’aba minisitiri bose bo muri Hutu Power babahaye uburinzi budasanzwe”, nk’uko Sen. Bizimana yakomeje abivuga.
Ibi byose kandi ngo Col. Bagosora yabikoraga aziko ari we mutegetsi mukuru w’urwego rwa gisirikare wari uhari kuko Minisitiri w’ingabo yari mu butumwa bw’akazi muri Cameroun.
Umugaba w’ingabo yoherejwe shishi itabona i Arusha ngo yicwe
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda rw’icyo gihe, Jenerali Nsabimana Deogratias(Castar) yagiye muri Tanzaniya tariki 5 Mata 1994, ku buryo butunguranye yoherejwe na Col. Bagosora nawe waje gupfira mu ndege hamwe na Perezida Habyarimana.
Ahereye kuri iri yoherezwa ryabaye shishi itabona , Sen. Bizimana avuga ko guhirika ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana biciye mu kumwica, wari umugambi wari wateguwe kandi wari uwa Jenoside igamije kuburizamo ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Arusha.
Yanagaragaje ko “ Izi ntagondwa zari zararwanyije cyane cyane , ibice by’iri shyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Arusha byari byerekeye igabana ry’ubutegetsi hagati ya guverinoma yari iriho icyo gihe n’amashyaka ya politiki ataravugaga rumwe n’ubwo butegetsi arangajwe imbere na FPR Inkotanyi.”
Jenoside yateguwe inashyirwa mu bikorwa mu mugambi wo guhirika Habyarimana
Senateri Bizmimana yagaragaje bimwe mu bimenyetso bigaragaza isano iri hagatiu y’urupfu rw’uwari umukuru w’igihugu n’umugambi wa Jenoside agira ati “ Icya mbere ni igikubiye mu ibaruwa y’ibanga yanditswe tariki ya 27 Nyakanga 1992 yanditswe na col Anathole Nsengiyumva wari ukuriye urwego rw’iperereza rwa gisirikare yandikira Jeneral Nsabimana umugaba mukuru w’ingabo”.
Yongeyeho ati “ Muri iyo baruwa Col. Nsengiyumva na bagenzi be, mu rwego rwo kwerekana ko badashyigikiye ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha arebana no kuvanga ingabo zahoze ari iz’u Rwanda na RPA Inkotanyi, yanditse avuga ko biramutse bigenze gutyo zikavangwa ko ‘ ingabo z’u Rwanda ziteguye gutsemba Abatutsi n’abandi bayobozi bose bagize uruhare mu guteza ibyo bibazo’.”
Mu bindi biyemeje kandi ngo “ izi ngabo zari kwihorera ku basirikare bakuru bazaba baremereye abasivili b’abanyapolitiki gushyira mu bikorwa ibyo bashaka bitabagoye.”
Akomeza kwerekana ibyari muri iyi nyandiko , Bizimana yagize ati “Muri iyo nyandiko kandi Col. Nsengiyumva yaburiye Perezida Habyarimana ko azirengera ibyashoboraga kumubaho yanamweretse, niba yemeye gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha.”
Dore uko yango yamubwiye “Niba uwo muperezida atarengeye abantu be, natava mu byo arimo azisanga ari wenyine, niba umukuru w’igihugu adashaka kubahiriza inshingano ze ngo arengere igihugu cye azengure abandi babikore”.
Iyi baruwa n’ibi bikorwa ngo byagaragajwe hasigaye hafi umwaka n’igice ngo Perezida Habyarimana yicwe.
Ikindi kimenyetso byavuzwe ko kigaragaza ubushake bwa Col. Bagosora n’agatsiko ke mu gukora Jenoside ariko bikajyana no guhirika Habyarimana, ni amagambo uyu Col. Bagosora yivugiye ubwe i Arusha tariki ya 8 Mutarama 1993.
Yagize ati “ Imishyikirano nyivuyemo , ndatashye ngiye kubategurira imperuka (apocalypse)”.
Ishyirahamwe “AMASASU” rya Col. Bagosora muri uwo mugambi
Nyuma y’ibyumweru bibiri gusa Col. Bagosora akimara kuvuga ayo magambo, nibwo hasinywe amasezerano yerekeye kuvanga ingabo.
Icyo gihe ngo Col. Bagosora n’agatsiko ke ko mu basirikare bakuru bari bafatanyije bashyizeho mu ibanga rikomeye tariki ya 20 Muta 1993, ishyirahamwe bise AMASASU(Alliance des Militaries Agacees par les Seculaires Actes des Surmois des Unaristes/Ishyirahamwe ry’abasirikare batishimiye imitekerereza y’abafite ibitekerezo bishaje bya UNAR).
Bivugwa ko kuri iyo tariki abo basirikare bamaze gushyiraho iryo shyirahamwe bandikiye Perezida Habyarimana ibaruwa kamumenyesha ko iryo shyirahamwe rishinzwe rinamumenyesha intego yaryo.
Sen. Bizimana yagize ati “ Bavugaga ko ari iyo gukomeza intambara yo kwigizayo abatutsi no gutegura ubwicanyi bushingiye ku moko na politiki”.
Bagaragaje intego z’iryo shyirahamwe bavuze ko ari “ gushaka no kwica biramutse bibaye ngombwa abanyapolitiki b’indyarya, bakora ibishoboka byose bitwaje intambara kugira ngo bagume mu myanya barimo cyangwa bakoresha andi mayeri kugira ngo bashobore kubona imyanya mu butegetsi”.
Urundi rugero yatanze ni imiyoborere imiyoborere yaranze Perezida Habyarimana. Yagize ati “ muribuka ko mu kwezi k’Ukwakira 1982, Perezida Militon Obote wa Uganda yirukanye impunzi z’ Abanyarwanda, izo mpunzi zigeze mu Rwanda , Perezida Habyarimana nawe yarazirukanye , avuga ko atari Abanyarwanda”.
Muri izo mpunzi ngo zarengaga ibihumbi 43 yemera kwakira gusa bake muri bobagera ku bihumbi bitandatu gusa.
Uyu mubare watangajwe na Perezida Habyarimana tariki 19 Ugushyingo 1982 ubwo yabonanaga n’abanyeshuri b’ Abanyarwanda bigagamu Bubiligi icyo gihe.
Mu kiganiya yabagejejeho bivugwa ko yagize ati “Mwaba mwarumvise ko hari ikibazo cy’abantu bavuye mu Bugande ejobundi [baje bahunga u Bugande], ibyo ntacyo twabishoboraho cyane kuko ibitaba iwacu ntabwo twabibonera umuti twenyine ariko ibyo byarabaye”.
Yavuze ko abirukanwe muri Uganda baje ari ibihumbi 43, akomeza agira ati “ Muri bo ibarura twakoze twasanze Abanyarwanda ari ibihumbi 6 gusa. Twebwe abanyarwanda barimo ni ukuvuga uwagiye gukora, guhaha , afite ikarita ya mbere na nyuma ya independence (ubwigenge) abo bantu twasanze ari ibihumbi 6, tuzabashakira aho baba abashaka kuba mu Rwanda , abandi turabwira guverinoma ya Uganda ngo mugomba kubasubiza mu Bugande kuko ari Abagande”.
Yasabye Uganda ati “ Niba mutabishoboye mubwire abandi babishoboye bashake aho babashyira kuko twe ntitubishoboye…”
Bizimana yavuzeko izi ari ingero yafashe muri nyinshi “cyane” zishoboka zerekana politiki mbi y’ivangura y’amacakubiri ya Jenoside zigaragaza isano yari hagati yayo n’umururumba wa bamwe w’ubutegetsi.
Source: Igihe.com