Rwanda: Kagame ntagisinzira. Yikanga balinga ya Kayumba na Rujugiro buri munsi none ageze naho abishyira ku ka rubanda!

Gen. na muri Delegation ya Perezida Zuma i Kinshasa
Date: 30 Octobre 2013
Kuva kuri uyu wa Kabiri Perezida wa Afurika y' Epfo , aragirira uruzinduko rw' akazi muri Kongo Kinshasa aho bitangazwa ko uru rugendo rugamije kurushaho kunoza umubano w' ibihugu byombi.

Perezida wa Afurika y' Epfo akaba aherekejwe n' Abaminisitiri umunani barimo uw' ububanyi n' amahanga, Maite Nkoana-Mashaba ndetse n' izindi ntumwa zizobereye mu by' ubucuruzi.Muri izi ntumwa kandi ngo harimo Abanyarwanda babiri Gen.Kayumba Nyamwasa wahunze igihugu akaba aba muri Afrika y'Epfo n'umunyemali nawe uba muri Afrika y'Epfo akaba afite ibikorwa by'ubucuruzi muri Brazzavil na Centre Afrika,aba bombi ngo kugirango baherekeze Jacob Zuma ngo bahawe Passport Diplomatique za Afrika y'Epfo kumazina y'amahimbano.

Kugeza ubu amakuru ashyirwa hanze aravuga ko Perezida wa Afurika y' Epfo n' uwa Kongo Kinshasa baza kuganira kuri politike, ku bukungu ndetse n' umufatanye mu bikorwa by' umutekano hagamijwe kugarura mu burasirazuba bwa Kongo ndetse n' akarere muri rusange.

Ababikurikiranira hafi ariko bemeza ko impamvu nyamukuru y' uru ruzinduko ari ukuganira ku buryo urugamba Leta ya Kinshasa ihanganyeho na rwifashe muri iyi minsi ndetse hakanarebwa uburyo bwose bushya bwakoreshwa kugira ngo uru rugamba rurangire habayeho kwihaniza Perezida bavuga ko afasha umutwe wa M23.bityo no kurebera hamwe nguko batera u Rwanda.

Afurika y' Epfo igira uruhare rukomeye mu bikorwa byo gubungabunga umutekano no kugarura amahoro muri Kongo Kinshasa itanga ingabo ziri mu z' Umuryango w' Abibumbye, ndetse n' izigize Brigade d' Intervention.

Ibi bihugu byombi kandi bifatanya mu bikorwa bitandukanye birimo ibijyanye n' ibikorwaremezo, kubaka ubushobozi mu bigo bitandukanye, ibikorwa by' ubutabazi ndetse n' imibereho y' abaturage.
Afurika y' Epfo na Tanzaniya bikaba ari bimwe mu bihugu byagaragaje ubushake ndetse n' uruhare mu kwinjira mu ntambara Kongo Kinshasa irwana na M23 .

Cyiza Davidson

Source: http://rushyashya.net

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo