Minisiteri y’Ubuzima n’abafatanabikorwa bayo muri gahunda yo gukumira no kurinda SIDA mu Rwanda byakwirakwije udukingirizo dusanga miliyoni 22 mu mwaka ushize wa 2013.
Andrew Ntwari, umuyobozi w’ishami rya Loni ryita ku miturire n’iterambere ry’abaturage (UNFPA) mu Rwanda akaba n’umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima mu Rwanda mu ishami ryo gukumira Virusi itera SIDA, yavuze ko utu dukingirizo twakwirakwijwe mu buryo butandukanye mu gihuguhose.
Yasobanuye ko gukwirakwiza udukingirizo bitakuyeho ukwihitiramo kwa buri wese mu kugakoresha cyane ko hari ho ubundi buryo bwo kwirinda gutwita no kwandura SIDA nko kwifata n’ubudahemuka ku bashakanye.
Ntwari yagize ati “Imibonano mpuzabitsina ni nk’umupira utagira umusifuzi nta we uba uhari ngo arebe ko twakoreshejwe, uretse ko kudukwirakwiza bifite uruhare ku igabanyuka ry’imfu n’ubwandu bushya bya SIDA.”
Ni nde witwaza agakingirizo k’abagabo hagati y’umuhungu n’umukobwa ?
Nubwo hariho udukingirizo twagenewe ibitsina byombi usanga abagerageza kwirinda muri ubu buryo babangukirwa cyane n’udukingirizo twakakorewe abagabo kuko ari two tumaze imyaka igera ku 100 tubayeho tukaba ari two tumenyerewe nk’uko byemezwa na Ntwari.
Ntwari yongeyeho ko nta kibazo cyaba ku mukobwa uhisemo kwitwaza agakingirizo k’abagabo nk’ubwirinzi, mu gihe ari amahitamo ye kuko ak’abagore kamaze imyaka 20 gusa katarishimirwa nk’akakoreshejwe mbere.
Urujijo rwo kuba umukobwa yakwitwaza agakingirizo k’abagabo nk’ubwirinzi mu gihe hari utwagenewe abagore bituma benshi bibaza ukwiye kwitwaza agakingirizo k’abagabo hagati y’umuhungu n’umukobwa aho hari abanzura ko ari inshingano z’abahungu kwibuka kwitwaza udukingirizo tubagenewe.
Umwe mu bakobwa bavuganye na IGIHE utuye mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro yavuze ko hari abakobwa abagwa mu mutego batunguwe kuko bitegeye cyane ingaruka nyinshi zikomoka ku mibonano mpuzabitsina idakingiye.
Kuri we kwitwaza agakingirizo k’abahungu mu kurinda ubuzima bwe abona nta gisebo kirimo mu gihe akeka ko yahura n’ibishuko.
Source: Igihe.com