Mu minsi ishize muri Afrika muri politiki mpuzamahanga, havugwaga cyane icyo abantu bitaga « Printemps arabe », yabayemo impinduka zikomeye mu bihugu by’abarabu bo mu majyaruguru y’Afrika. Iyi Printemps arabe yahitanye abanyagitugu bo mu Bihugu bya Tunisia, Misiri, ndetse na Lybia.
Nyakwigendera Meles Zenawi, umwe mu nkingi za Empire Hima-Tutsi wahoze ayobora Éthiopia
Abahanga mu bya politiki bagiye bakomeza kwibaza niba uwo mwuka wo kwibohoza abaturage b’abarabu bari bafite, ushobora gukomeza ukagera no muri Afrika yo munsi ya Sahara. Bamwe bagiye bemeza ko bidashoboka, ariko ko hazabaho impinduka zikomeye cyane. Muri Afrika yo munsi ya Sahara, nibyo impinduka yaratangiye, ariko ho binyura mu nzira z’intambara, kubera ko hari abayobozi bari barigaruriye iki gice cy’Afrika babinyujije mu ntambara. SOMA INKURU YOSE