Abaperezida Joseph Kabila na Jacob Zuma bongeye gushyimangira ko hakorwa ibishoboka byose (…)
Kuva kuri uyu wa mbere muri Afurika y’Epfo harebera inama yateguwe n’ Umuryango w’ iterambere mu bihihugu by’Afurika y’ Amajyepfo -SADC (Southern African Development Community) ku bufatanye n’ Ibihugu bigize inama mpuzamahanga ku karere k’ ibiyaga bigari – ICGRL (International Conference on Great Lakes Region).
Biteganyijwe ko kuwa kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2013 intumwa za ICGLR zirimo n’abakuru b’ibihugu, zizahurira i Pretoria muri Afurika y’Epfo zigasuzumira hamwe uko ikibazo cya M23 na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyakemurwa.
Iyi nama irabanzirizwa n’ iyo ku rwego rwa za minisiteri ndetse n’ ibiganiro hagati y’ abayobozi bo mu nzego zo hejuru nk’ uko tubikesha AFP.
Ibaye mu gihe ingabo za Tanzaniya n’iz’ Afurika y’Epfo, nk’ibihugu bihuriye muri SADC, zikomeje gufasha Leta ya Congo guhashya umutwe wa M23.
Amakuru atandukanye yagiye asoka muri The Namibian yagaragaje ko SADC yifuje ko M23 yavanwaho hakoreshejwe intwaro mu gihe ICGLR yo ivuga ko nta na rimwe intambara yakemuye ibibazo bya Congo ko ahubwo bagomba kwicara ku meza.
Iyi gahunda yo kujyana ibiganiro bigamije gukemura ibibazo byo Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa I Pretoria ibaye mu gihe Perezida Jacob Zuma aherutse I Kinshasa gusura Kabila ubwo bombi bemezaga ko ibiganiro by’ I Kampala bigomba kubahirizwa ndetse bikanihutishwa.
Ikaze Frank/Rushyashya.net