DRC-RWANDA: Dore urundi rutonde rw’Abasenyeri Kagame yirengeje,ababo ni Abakongomani

DRC-RWANDA. Dore urundi rutonde rw’Abasenyeri Kagame yirengeje,ababo ni Abakongomani( Igice cya kabiri)/NKUSI Joseph

Publié par Nkusi Joseph sur 4 Novembre 2013, 07:00am

Muri gahunda yo kwibuka urupfu rw’abasenyeri ba Bukavu bishwe hagati ya 1996 na 2005 Abakongomani bakaba bemeza ko bazize akaboko k’Inkotanyi. Urubuga shikama.fr rwabateguriye inkuru yerekeranye n’urupfu rw’aba bashumba. Iyi nkuru ikaba igizwe n’ibice bibiri: icya mbere cyabagejejeho mu cyumeru gishize ibyerekeranye n’urupfu rwa Musenyeri Mwizihirwa. Icya none, turavuga ku byerekeye urupfu rwa Musenyeri Emanweli Kataliko na Musenyeri Karoli Mbogha.

Uwakurikiye Musenyeri Mwizihirwa mu guhitanwa n’ingoma y’abicanyi ni Musenyeri Emanweli Kataliko. Nawe ntiyigeze yihanganira kubona abakongomani bagirwa imbata n’abanyamahanga bari bamaze kwigarurira Bukavu. Mu gihe yari avuye mu nama i Kinshasa, indege ye isanzwe itwara abagenzi , inkotanyi zari zarigaruriye Bukavu, zayangiye ko igwa i Bukavu ziyitegeka kugwa i Butembo muri Diyosezi ye y’amavuko.Twabibutsa ko Butembo yari mu maboko icyo gihe y’Abagande.

Abaturage ba Bukavu, abakirisitu b’amadini yose, barahagurutse barahagarara kugirango Musenyeri wabo agaruke muri Diyosezi ye yahawe kuyobora na Papa. Abanyabukavu bamanitse ibitambaro ku mazu yabo baka ko Musenyeri wabo agaruka.Mu gihe gito, abantu bagera kuri 65,000 bava mu madini atandukanye basinye inyandiko isaba ko Musenyeri wabo agaruka. Kagame amaze kubona icyo gitutu, niho yaretse Musenyeri Kataliko agaruka muri Diyosezi ye. Kuri 14 Nzeri, niho Kataliko yagarutse i Bukavu yakirwa nk’umukuru w’igihugu n’abaturage bari bishimiye kongera kumubona muribo.

Ibi byo kumucira iwabo binaniranye, ababisha ariko ntibarekeye aho kuko bahise bamutegurira twa tuzi twa Nziza na Munyuza two kanywebwa na benetwo bonyine.Nibyo rero, hashize iminsi mike agarutse i Bukavu, yatumiwe mu nama i Roma yari yahuje abepiskopi bo muri Afrika na Madagascar. Amaze kuhagera yavuze ijambo ryahise riba irya nyuma kuriwe. Muri iryo jambo yakanguriye bagenzi be kudakora nk ‘abasenyeri ba hahandi bakeka ko Imana yabahamagariye guhora muri za Kagame day no gukoma amashyi mu gihe umwicanyi atsemba abanyarwanda n’abaturanyi.Kataliko we yabahwituriye kubwiza ukuri abategtsi.

“Tugomba kubwira abakuru b’ibihugu; tugomba kubwira abategetsi. Tugomba kubwira Afrika ubutumwa bushya bw’amahoro n’ubwiyunge.”

Ni muri iryo joro, ryo kuwa 3/10/2000 rishyira 4/10/2000 yahise yitaba Imana Bukavuonline ikavuga ko byavuzwe ko uyu mushumba azize umutima ariko abanyabukavu n’abakongomani muri rusange bakaba bazi ko yazize amarozi y’abo yarwanyaga.

” Byavuzwe ko azize umutima ariko ukuri ni uko tuzi twese ko Musenyeri Kataliko yazize amarozi y’abashaka kugira imbata abakongomani ubuziraherezo”

Bumwe mu butumwa bwe yakanguriye abakristu n’Abakongomani kubohoka bakarwanya Sekibi aho ava akagera.

“Twebwe abakristu tugomba gukomera ku butumwa bwa Yezu Kristu, turwanye Sekibi aho ava akagera . Turwanye igitesha agaciro ikiremwamuntu cyose. Ni ku kiguzi cy’imibabaro n’amasengesho byacu tuzatsinda urugamba rwacu rwo kwibohoza bigatuma n’abaduhohotera bumva ukuri maze nabo bakabohoka.”

Monseigneur Christophe Munzihirwa, Monseigneur Emmanuel Kataliko et Monseigneur Charles Mbogha                                                  Abasenyeri: Mwzihirwa, Kataliko na Mbogha 

Uwakurikiyeho kwisasirwa n’ibinywamaraso ni Musenyeri Karoli Mbogha. Uyu nawe yahuye n’akaga gakomeye mu nzira y’umusaraba yamazemo hafi imyaka ine. Umunsi wo guhabwa ubwepiskopi, uyu muntu w’Imana nta n’igicurane yatakaga. Ariko reka umuhango wo guhazwa( Guhabwa Ekarisitiya) nutangira, babone uwari nyiri ibirori yikubise hasi! Abanyabukavu bahise bavuga bati aho twanitse ntiriva n’uyu nawe baramwirengeje!?Imihango yo kumwimika ku ntebe y’ubushumba yakomeje undi ari mu bitaro. Inzira y’ububabare rero yarakomeje kuva 3/6/2001 kugeza kuri 9/10/2005, itariki yatabyeho Imana. Abakongomani bakavuga ko nubwo muganga yemeje ko azize umutima ariko ari amarozi nk’uwamubanjirije amuhitanye.

Uhereye i Buryo: Nsengiyumva Vincent wa Kigali, Joseph Ruzindana wa Byumba, Tadeyo Nsengiyumva wa Kabgayi.

Abasenyeri: Visenti Nsengiyumva, Yozefu Ruzindana na Tadeyo Nsengiyumva

Abasenyeri bo mu Rwanda bishwe n’Inkotanyi bababuza no guhambwa muri kiliziya zabo nkuko kiliziya Gatolika ibiteganya

Muri Shikama twavuga iki kuri aya marorerwa?

Hambere aha abantu bakundaga kuzindukira ku rubuga leprophete, kureba uko ingoma y’agatsiko iterana amagambo na Padri Thomas Nahimana, utarya iminwa iyo yamagana ubwicanyi ingoma ya Kagame yakoreye abepiskopi i Gakurazo ikanababuza gushyingurwa muri za Diyosezi zabo nkuko amategeko ya Kiliziya Gatolika abiteganya.

Ndahiro uhagarariye abicanyi na Nahimana uvugira abari abashumba be, bateranye amagambo karahava. Akenshi Ndahiro yerekenaga ko bariya Basenyeri bari bafite ingengabitekerezo ya Jenoside. Ndahiro ashobora kutubwira niba n’aba bakongomani nabo bari bafite iyo ngengabitekerezo?

Najyaga kera nkunda kuganira n’abanyeshuri banjye haba muri kaminuza ya Misrata muri Libya cyangwa muri Kaminuza Nkuru y’Urwanda. Twagiye tuganira ku bintu byinshi binyuranye buri wese akinigura tukanzurira hamwe. Ariko iyo nazanaga ikiganiro cyerekeranye n’urupfu wabonaga bose bafite ubwoba. Bamwe ukabona barashaka ko twakwivugira ibindi bishimishije! Ariko abashoboraga kuvuga banyeretse bose ko batinya ibintu 2: urupfu n’abicanyi.

Ariko nanjye nkababaza impamvu batinya urupfu abenshi ugasanga bashaka kuzataha iwabo wa twese barageze ku mishinga kimwe n’ababanjirije( ababyeyi, abavanimwe).Nababaza impamvu batinya abicanyi, bati none se umuntu ukwambura ubuzima wabuzwa n’iki kumugendera kure yo gatsindwa.

Aba banyeshuri ariko narongeraga nkabaha nk’amazina y’ibihangange byabayeho ku isi bikagira ibintu bitabarika nka ba Mirenge ku Ntenyo, Ba Farawo muri Egiputa, Nebukadineza i Babuloni, abandi ubwenge butagereranywa nka ba Socrate na Plato aho bari ubu n’imiryango yabo. Bati barapfuye,hasigara izina gusa,wenda n’ibikorwa byabo ubu abandi baryohamo. Abicanyi nka Hitler, Nero n’abandi bagome nabo barapfuye ubu isi ibibukira ku bubi bwabo ikabavumisha urujyo.

Akenshi twanzuriraga hamwe tuvuga ko tutagomba gutinya abicanyi kuko mbere y’uko umwicanyi atekereza kwica umuntu aba yararangije gupfa ubwe no kunyonga umuryango we. Umwicanyi arakwica agasigara ahangayitse uko bizamera nibiramuka bimenyekanye ko ariwe wabikoze. Umwicanyi kandi asigara ahangayikishijwe n’abo uwo yishe asize ko bashobora guhora bakamuhitana cyangwa bagahitana abamukomokaho. Umwicanyi ahora atekereza uko bizamera naramuka apfuye kuko abantu benshi ku isi bemera ko ubuzima bukomeza nyuma y’urupfu. Umwicanyi akibaza uko uwo yishe ashobora kuzamwakira mu yindi si we yamutanzemo! Niyo mpamvu rero tuvuga ko umwicanyi burya nta mahoro agira. Ko iyo yatekereje kwica burya nawe aba yararangije gupfa kera. Ikibazo we, ni uko apfa ahagaze, akabaho ari Babonangenda.

Niba se tutagomba gutinya aba bapfu kuki ho twatinya urupfu? Urupfu narwo ntitugomba kurutinya. Niba buri nyamaswa yose ivuka igakura igasaza igapfa, n’umuntu nawe niko bigomba kumera. Aravuka, agakura,agasaza, agapfa. Ikibazo aho kiri wenda ni ugupfa nabi; akenshi uku gupfa nabi nabyo tubiterwa n’aba bicanyi mvuze hejuru.Tubonye ko umuntu ukangisha umuhoro, imbunda, akandoyi n’inyundo atagomba kudukanga kuko burya aba ari umupfu ubwe. Umwicanyi mubi burya ni uwica roho yawe.

Umwicanyi uza akakubwira ko uri ubwoko ubu n’ubu ukaba waravukiye gutegeka, ugakandagira andi moko ukabyemera ukigomeka ugakora ibyo ingababitekerezo ye ishaka, burya aba yakwiciye roho yawe byarangiye, nawe usigara ku isi uri Babonangenda nkawe. Uzabaho ubuzima bubi hano ku isi, na nyuma y’ubu uzabaho ibihe bibi mu buzima buzaza. Uzasigira abagukomokaho isura mbi, izina ribi,inzangano n’abaturanyi. Ng’uru rupfu tugomba guhora dutinya amanywa n’ijoro. Kuko umuntu wapfuye roho yangiza byinshi kugeza atashye kwa Nyamutezi, kandi akangiza ubuzima bwa benshi.

Niba rero tutagomba gutinya urupfu rw’umubiri tugahora buri gihe duharanira kudapfa muri roho, ni kukiagatsiko k’abicanyi kabiba mu banyarwanda urupfu rw’umubiri n’urwa roho, kakisasira abaturanyi twahora tukihishahisha ngo kataduhitana ubwako tumaze kubona ko abakagize ari abapfu ibyabo byarangiye kera?

Kuki tutahagarara twemye ngo dukore nk’Abanyabukavu ngo tubwire Kagame tuti turashaka koAbasenyeri bacu wishe bashyingurwa mu madiyosezi yabo. Turashaka anketi ku mfu zabo n’abahitanywe na jenoside muri rusange??? Kuki tutafasha bariya Banyabukavu kumenya ukuri ku cyahitanye abasenyeri babo, ejo abadumokaho bakazabibazwa batari bahari , kandi ibintu byagombaga kubazwa Kagame watumye abicanyi? Ni kuki , mumbwire, ni kuki tutabwira Kagame ko turambiwe kuyoborwa n’ingoma ivangura abana b’Urwanda ikimakaza bamwe igahonyora abandi,indangagaciro kayo ikaba kubiba imfu z’umubiri na roho mu Banyarwanda no mu baturanyi?

Ibi byose urubyiruko iyo ruva rukagera, nirwo bireba bwa mbere kuko Urwanda rw’ejo nibo rureba, rukaba rugomba gufata iya mbere mu kuruha umusingi uhamye ngo hato ejo rutazabahirimana kubera kurwubakira ku musenyi. Ngo agakoni uzicumba mu busaza ugaca kare ukakabika kure.

 

NKUSI Joseph

shikama.fr

———————————————————————————————-

Reba hasi igice cya mbere niba utaragisomye

DRC- Rwanda/ Dore urundi rutonde rw’abasenyeri Kagame yirengeje, ababo ni Abakongomani(Igice cya mbere)/Nkusi Joseph

Publié par Nkusi Joseph sur 30 Octobre 2013, 14:33pm

Mu kinyarwanda baca umugani ngo ntawe uyoberwa umwibye ahubwo ayoberwa aho amuhishe. Abasanyeri bo mu Rwanda bishwe bunyamaswa, bari hamwe n’abapadri n’abafratri babo babatsindira hamwe. Yewe n’abari abatutsi byitwaga ko FPR ije kuvugira ntibabarebeye izuba. Kagame ngo yahaye amabwiriza umwicanyi we mukuru Ibingira kwica n’abari abatutsi tutibagiwe n’akana Sheja kari kanze kuva ku bibero bya Musenyeri Nsengiyumva. Ibi byose ngo kwari ukugirango hatazasigara umuntu wo kuzabara inkuru.

Abanyarwanda barongera bagaca undi mugani ngo n’uwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye. Nubwo batsembye abo bose ngo tutazageraho tukamenya ukuri. Kagame azi neza ko ubu miliyoni 11 z’abanyarwanda zizi ko ariwe wahaye amabwiriza umubazi Ibingira.

Izi nkoramaraso rero si mu Rwanda honyine zakoze ibara mu bihaye Imana. No mu gihugu cy’abaturanyi bacu cya RDCongo ntibabarebeye izuba. Uku kwezi kw’Ukwakirakukaba kwariswe n’abaturage b’i Bukavu Ukwezi kw’amaraso. Iyi nyito rero ikaba yaraturutse ku bihe bibi bakubayemo,cyane cyane abakristu baho kuva igihugu cyabo cyakwigarurirwa n’Urwanda, Uganda n’Uburundi muri 1996 kugeza muri 2005.

Kubona abanyabukavu babura abasenyeri 3 bakundaga nabo babakunda muri kiriya gihe mvuze hejuru kandi aba basenyeri bose bakaba baragiye bicwa mu kwezi k’Ukwakira, nibyo byatumye uku kwezi kwarabereye inzozi mbi ababturage ba Bukavu. Umusenyeri umwe akaba yarazize amasasu y’abari bigaruriye RDCongo icyo gihe yitwaga Zaire, abandi babiri bakazira amarozi nkuko byemezwa n’Abanyabukavu.

Uvuye i bumoso:Musenyeri Christophe Mwizihirwa, Musenyeri Emanuel Kataliko, na Musenyeri Charles Mbogha

Uwa mbere izi nkoramaraso zahereyeho zirenza ni Musenyeri Kirisitofe MwizihirwaAbakongomani baziho kuba atararyaga iminwa iyo yaharaniraga ko ukuri gusimbura ikinyoma. Abanyarwanda benshi nabo bakamwibukira k’ubwitange bwamuranze igihe cya Jenoside atabariza abanyarwanda. Bakongera kumwibukira ku kamo yateraga ahwitura amahanga ngo ahe ubufasha impunzi z’abanyarwanda zari mu kaga mu kitwaga Zaire kugirango atabare, aha akaba ari nacyo abamuhitanye bamujijije kuko bifuzaga ko izo mpunzi zitikirira aho zari ziri.

Muri 1996 niho Kagame yashinze icyo yise AFDL, nkuko yagiye ashinga za CNDP, Mayi Mayi Mutomboki, Mayi Mayi Cheka, Mayi Mayi ya Katumba, Mayi Mayi Kifua Fua , n’indi mitwe myinshi yitwaje intwaro kugeza kuri M23 tuzi ubu. Akimara gushinga iriya AFDL rero bayegetse ku bitugu by’umufroderi wa zahabu na Diyama witwaga L.D.Kabila n’umuhungu we wari umushoferi i Dar es Salaam , Kabila Kabange ubu bitirira Joseph Kabila. FPR na Kagame rero bashyize ku buyobozi bw’uyu mutwe w’inyeshyamba abantu bizeraga ko batazababangamira mu kwica uwo bakeka wese uzashaka kubabuza kwisahuria RDCongo. Ubu bwicanyi kandi bukajya ku rutugu rw’abakongomani ntibijye kuri Kagame.

Ni muri urwo rwego,Kagame wari umaze kwisasira abasenyeri bo mu Rwanda yanageze muri Zaire akumva ko umuntu wa mbere wo kwikiza ari musenyeri Mwizihirwa. Nkuko ikinyamakuru Bukavuonline kibitangaza, ku itariki 29/10/1996 niho Musenyeri mwizihirwa yari atashye agiye kumva yumva imodoka ye iriho iraraswa urufaya rw’amasasu. Yabwiye shoferi ati hagarara maze asokana umusaraba mu ntoki ajya kuganira n’abamurasagaho.

Ahageze ngo yasanze abo basoda atari aba FAZ( ingabo za Zaire) kuko zarirutse maze umuyobozi w’izo ngabo z’amahanga amwegeka ku giti cy ‘amashanyarazi atangira guhamagara i Bukuru akoresheje bya biradiyo by’abasirikare. Akaba yarabazaga uko bari bugenze uwo musenyeri. Turabibutsa ko Bukavu icyo gihe yari mu maboko ya FPR ya Kagame. Mu gihe gito ngo uwo musirikare mukuru yabwiye Musenyeri Mwizihirwa gupfukama. Musenyeri yarabikoze maze umwishi amurasa amasasu mu irugu ahita agwa aho. Ngo hakaba hari isa 18.30 ku isha y’i Bukavu.

Mu butumwa yari yaraye avuze abwira abakristu ba Bukavu n’Abakongomani muri rusange yashushe n’uhanura ibyajyaga kumubaho kandi agakangurira abakongomani kurushaho gushaka agakiza k’Imana kagomba kubakura mu bubata bw’amahanga.

“Dukomeze ubumwe bwacu turokore igihugu cyacu. Twebwe abakristu tugomba kumenya ko intwaro ikomeye ari urukundo kandi tugomba gukunda bose, dusenga umwami wacu Yezu Kristu tunyuze kuri Mariya Umwamikazi wa Rozari, Bikiramariya Umwamikazi w’amahoro aradusabira.”

Biracyaza.

NKUSI Joseph

Shikama.fr

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo