Indege 2 z’igisirikare cya Afurika y’Epfo, zo mu bwoko bwa Rooivalk zashimwe uko zitwaye mu rugamba rwo guhashya umutwe wa M23, kandi ari yo nshuro ya mbere zari zihagurukijwe mu rugamba mu myaka 23 ishize.
Kuwa mbere tariki ya 5 Ugushyingo 2013, ni bwo indege ebyiri za Rooivalk Attack Helicopter, zakozwe n’uruganda rwa Denel rwo muri Afurika y’Epfo zahagurukijwe bwa mbere mu myaka 23 ishize.
Izi ndege ni iz’igisirikare cya Afurika y’Epfo, zikaba zaroherejwe hamwe n’ingabo z’icyo gihugu mu ngabo z’umuryango w’abibumbye zidasanzwe (Intervention Brigade) zoherejwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, aho ku isonga hazaga umutwe wa M23.
Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ni bwo izo ndege zahagurukijwe zigiye kurasa abarwanyi ba M23 mu misozi ya Chanzu, uherereye hafi y’imipaka igabanya Congo Kinshasa, u Rwanda na Uganda.
Izi ndege zari zimaze imyaka 23 nta ho zirajya mu rugamba uro ari rwo rwose
Amakuru dukesha urubuga africandefence.net avuga ko abari ahaberaga iyo mirwano bemeza ko izo ndege zari zikaze cyane, kuko zarasaga ibisasu byinshi byo mu bwoko bwa Rokete 70mm, zikaba zaranabashije gushwanyaguza ikibunda (14.5 mm anti-aircraft), cyifashishagwa n’umutwe wa M23 mu guhanura indege zabagabagaho igitero.
Tubibutse ko nyuma y’ibitero byifashishijwemo izo ndege, byatumye Umutwe wa M23 uhita utakaza imisozi yose abarwanyi ba wo bari bahungiyemo nyuma yo kwirukanwa mu gace ka Bunagana.
Kugeza ubu ntiharatangazwa aho abo barwanyi bahungiye, gusa hakaba hari amakuru avuga ko bamwe bishyikirije ingabo za MONUSCO, abandi bahungira muri Uganda, abandi mu Rwanda.
Rooivalks ni indege zakorewe muri Afurika y’Epfo, ifite umuvudukow’ibirometero 309 ku isaha (309 km/h), ikareshya na metero 19, mu mwaka w’2007 ikaba yari ifite agaciro ka miliyoni mirongo ine z’amadolari ya Amerika (40,000,000 USD