Rwanda: Iminsi yo gufata Kabuga n’abandi babiri yaba ibarirwa ku ntoki

Yanditswe kuya 5-11-2013 – Saa 07:20′ na <b_gh_author>Ange de la Victoire Dusabemungu

Urukiko rushinzwe gusoza imirimo y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha (MICT) ruratangaza ko ruri kubarira ku ntoki iminsi yo guta muri yombi abagabo batatu bakurikiranweho icyaha cya Jenoside dore ko n’amakuru y’aho baherereye yamaze kumenyekana.
Ibi byatangajwe n’Umushinjacyaha mukuru wa MICT, Hassan Bubacar Jallow, nyuma y’inama yagiranye Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika Richard Muhumuza.

Inkuru ya The New Times ivuga ko abo bagabo batatu bakurikiranwe bahawe izina ry’ “Ibifi binini” kubera uruhare rukomeye bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yahitanye abagera kuri miliyoni.

Barimo Felicien Kabuga, ushinjwa gutera inkunga umugambi wo gukora Jenoside, Protais Mpiranya, wari umuyobozi w’umutwe w’ingabo zarindaga Habyarimana n’uwahoze ari Minisitiri w’ingabo Augustin Bizimana.

Aganira n’abanyamakuru, Jallow, wari unayoboye itsinda ry’abacamanza n’abayobozi ba MICT, yavuze ko hari ibiri gukorwa mu gushakisha, gufata no kugeza abo bakurikiranweho Jenoside imbere y’ubutabera.

Ati “Hari imirimo iri gukorwa, kubashakisha n’igikorwa cyitonderwa, ntushobora gutangaza amakuru ufite ajyanye n’ingendo zabo’ bitabaye ibyo waba wishe igikorwa cyose cyo kubashakisha. Ariko nabizeza ko hari amakuru menshi ari gukusanywa kandi dufite ibimenyetso n’icyizere mu minsi itari iya kure tuzabasha kubafata.”

Iryo tsinda kandi ryarimo n’uwahoze ari umucamanza w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) Theodor Meron, ubu akaba ari Perezida wa MICT.

Hari imirimo y’imanza zagombaga kuburanishwa na ICTR zitarangiye none zikaba zigomba kohererezwa mu Rwanda ariko hagati aho urukiko rwa ICTR rukaba ruvuga ko Binyuze biriya “Bfi binini” byo bizakurikiranwa na MICT.

Avuga kuriya bagabo batatu, Jallow yongeyeho ati “Bakomeza kwiruka ariko bazafatwa umunsi umwe, byababera byiza bishyikirije ubutaberam kuko abacamanza bazabahamya icyaha cyangwa bakaba abere.”

Muhumuza, avuga ko u Rwanda ruzakomeza gutanga amakuru ajyanye n’abo bagabo akajya ashyikirizwa MICT ruzaba rukorera muri Tanzaniya. Yasabye buri wese waba ufite amakuru ajyanye nabo kuyatanga kugira ngo batabwe muri yombi.

Raporo zakunze kwerekana ko Kabuga ashobora kuba ari muri Kenya nubwo abayobozi ba Kenya bahakanye ayo makuru mu gihe muri Gashyantare 2010, Mpiranya yavuzweho kuba aba muri Zimbabwe aho akorera ubucuruzi.

Bizimana ukurikiranweho ubugambanyi no kwica abanyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi mu gihe cya Jenoside, we ngo ubu yaba yibera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Vuba aha avugwaho kuba yaragiye ajya mu bihugu bya Angola, Guinea, Kenya na Repubulika ya Congo.

Mpiranya akaba akurikiranweho n’uruhare yagize mu rupfu rwa Minisitiri Agathe Uwiringiyimana.

Umunyemari Kabuga Felicien akurikiranweho uruhare runini muri Jenoside yakorewe Abatutsi

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo