Iki ni kimwe mu bibazo cyashimangiwe na Perezida w’ agateganyo w’ Ishyaka PDP-Imanzi,Karangwa Semushi Gérard mu kiganiro kirambuye yagiranye na Rushyashya ku ya 4 Ugushyingo 2013.
Rushyashya :ee,Mwabanza mukatwibwira ?
Karangwa Semushi Gérard :eeh…Murakoze !mbere na mbere mbajije kubasuhuza
abanyamakuru ba Rushyashya kuba muntumiye kugira ngo tuganire.
Mu mazina yanjye nitwa Karangwa Semushi Gérard,nkaba ndi Perezida w’ agateganyo w’ Ishyaka PDP-Imanzi mu magambo arambuye akaba ari “igihango cy’ abaturage giharanira demokrasi”.
Rushyashya:Ese Iri shyaka ryatangiye ryari ?ese mwebwe mwatangiye kwinjira muri politiki ryari ?
Karangwa Semushi Gérard :eeh Nihereyeho politiki nayitangiye kera burya nta muntu umenya igihe yinjiriye muri politiki kuko ni ubuzima bwa buri munsi ariko navuga ko politiki nayitangiye kuyikurikirana ninjiye muri kaminuza (Université) kuko nibwo umuntu atangira gusobanukirwa imitegekere y igihugu ,y’ Isi.
Kubyerekeye u Rwanda nabanjije kuba muri FPR kugeza 2000 ubwo navaga mu Rwanda njya hanze muri oposition(amashyaka atavuga rumwe n’ ubutegetsi) nibwo twatangiraga guharanira ko ibitekerezo byacu byakumvwa n’ abari k’ ubutegetsi kugira ngo dutahirize umugozi umwe.
Rushyashya :Ese Karangwa ni umunti ki ?
Karangwa Semushi Gérard : Murakoze ! umwirondoro wanjye nkomoka mu cyahoze ari Gitarama Komini Masango ubu ni Akarere ka Ruhango nabyirukiye Zaire ubu yabaye Congo, ninaho nigiye amashuli yanjye na Kaminuza.
Nyuma yaho ntangiye ubuzima nagiye mu bihugu byinshi nabaye I Burundi nakoze South Africa,Mozambique aho hose narahabaye kugeza ninjiye muri FPR/Inkontanyi igitangira.
Kugeza muri 1994 nza mu Rwanda nakoze muri Gasutamo nari nshinzwe iby’ imipaka kugeza 1997, nyuma y’ aho njya kwikorera ku giti cyanjye njya mu bijyanye n’ indege kugeza muri 2000 aribwo navuye mu Rwanda njya mu mahanga.
Rushyashya : twumvishe ko mwacuruje essence ?
Karangwa Semushi Gérard :oyaah ! ahubwo nari mfite sitasiyo narayikodeshaga sinegeze ncuruza essence ! ubwo rero ngeze hanze nagerageje kwihugura mu byo bita Conflicts managements (gukemura amakimbirane) binyuze mu biganiro.
Ngerageza no kujya negera abanyarwanda kugira ngo tuganire ku bibazo bitandukanye by’ igihugu cyacu muri urwo rwego nkaba naranayoboye projet yitwa Dialogue Inter-Rwandais hautement inclusif (Ibiganiro bisesuye bidaheza ahuwo bihuza abanyarwanda).
Njye nk’ umuntu ku giti cyanjye n’ abo dufatanyije tumva yuko iki kintu ari inkingi ya politiki y’ ishyaka ryacu kuko abanyarwanda tugomba kwicara hamwe tukaganira tutarenzanya ingohe tukavuga amateka yacu ntagiye kure rero uwo niwe Karangwa.
Nyuma yaho rero bagenzi bacu twari dufatanyije umugambi baranyizeye banyohoreza hano mu gihugu kugira ngo twandikishe ishyaka ryacu dutangire gukora.
Rushyashya :Mwaje gutekereza gute kwinjira muri politiki ya opozisiyo irwanya ubutegetsi bwa FPR kandi mwahozemo ,ni iki mwanengaga RPF ?
Karangwa Semushi Gérard : icyo navuga kuba tutavuga rumwe na FPR si uko nyirwanya, njye sinjya nkunda iyo mvugo !
Kuba abantu badahuje ibitekerezo ntibisobanura kurwana ahubwo ni ukungurana ibitekerezo ,kuba narabaye muri FPR nibyo mbere na mbere iyo umuntu yinjira mu ishyaka cyangwa ishyirahamwe risanzwe hari ingamba.
Hari intego twari twiyemeje njya kuva muri FPR ni uko nabonaga zimwe na zimwe zitagerwaho cyane cyane icyari cyaraduhakurukije(abantu benshi) cyatumye bitabira umuryango ari uguca ubuhunzi ariko nyuma yaho muzi amateka u Rwanda
rwanyuzemo niyo mpamvu nyuma ya 1990 ; nabonaga nta ngamba zihamye zizakemura ibyo bibazo byaduteye kwinjira mu muryango mpitamo gushaka irindi ijwi.
Bimaze kugaragara ko muri Afrika iyo muri mu ishyaka rimwe kandi riri k’ ubuyobozi ntibikunze kubaho ko wavuga ibinyuranyije n’ umurongo w’ iryo shyaka rifite twe twashyatse yuko hagira ubwo bwigenge n’ ubwisanzura bwo kuvuga ibitagenda ariko tunatanga n’ ibisubizo ni ukuvuga ko rero twe tubona atari guhangana ahubwo ni ukuzuzanya muri demokrasi.
Rushyashya :Uwari Perezida w’ Ishyaka ryanyu Mushayidi Deo arafunze,ese mwebwe mwaba mwarakurikiranye uburyo yafashwe,cyangwa se mwamenyanye mute na Mushayidi ?
Karangwa Semushi Gérard :Nibyo mugenzi wanjye kandi yari na Perezida wa PDP-Imanzi “igihango kirengera abanyarwanda”, icyo gihe yitwaga Pacte de Defense du Peuple ubu ni Pacte Democratique du Peuple nibyo koko arafunze yaranakatiwe burundu narabikurikiranye,uretse no kuba turi mu ishyaka rimwe ni n’ umuvandimwe.
Narabikurikiranye ukuntu yafatiwe muri Tanzania anyuzwa I Burundi kugeza bamuzanya mu Rwanda kugeza bamuciriye urubanza.
Iki nicyo kirangantego cya PDP-Imanzi
Twebwe dushinga ishyaka icyo twari dushize imbere ni ugutanga ibitekerezo ariko cyane ikibazo cyahagurukije abanyarwanda ni cyo guca ubuhunzi.
Muri aka karere nk’ uko mubizi twebwe tumaze gufata icyemezo cyo kuza gukorera mu Rwanda muri 2008 twari I Burayi tumvaga kuhava tukaza gukorera mu Rwanda dusize abanyarwanda hirya no hino bizaba akazi gakomeye.
Ni uko rero twiyemeje kubasanga aho bari mu bihugu bituranye n’ u Rwanda baze duhurire muri Tanzania kugira ngo tubasobanurire uburyo tugiye gukorera mu Rwanda n’ uko Mushayidi yaje afatwa muri 2010.
Rushyashya :Hari amakuru yavugaga ko yafatanywe Radio yari yaje gushinga kugira mubone uko mukora sensibilisation mu Karere.
Karangwa Semushi Gérard : oya ! icyo ni ikinyoma nta radio bamufatanye ariko mu mugambi twari dufite kandi tugifite radio ni igikoresho iyo ufite umugambi mwiza ushobora gukoresha,radio nk’ abanyamakuru murabizi n’ irangururamajwi twagombaga gukoresha mu kwigisha si imbunda uretse ko rimwe na rimwe ishobora no kurusha imbunda ubukana.
Rushyashya:Nta mugambi mwari mufite wo gutera igihugu ?
Karangwa Semushi Gérard :ntawo twari dufite kuko uwajya gutera igihugu ntiyaza avuga nk’ ibyo twavugaga,ibyo tuvuga magingo aya ni byo kubaka dore ko nigiye bamufataga iyo radio yari yari yaribwe nuwo twari twizeye muri Tanzania, kuko twagira ngo dukusanye ibikoresho byose bizadufasha gukora neza.
Rushyashya :Ikinyamakuru kimwe mu Rwanda cyaganiriye na Mushayidi avuga ko mufite ingabo mu Majyaruguru (Ruhengeri ) ese ibyo ni ukuri ?
Karangwa Semushi Gérard :Ibyo ntabwo ari ukuri sinzi n’ ikinyamakuru cyabyanditse ariko kuba na Mushayidi yarafashwe hagombaga kugaragazwa ibimenyetso ko hari ingabo zihari aho yabaga muri Tanzania bagombaga kwerekana aho izo ngabo zitorezaga ndetse na hano mu gihugu hari abamushinjaga bagombaga kwerekana ibimenyetso(ingabo zafashwe se…) si uko byagenze rero byumvikane ko mu by’ ukuri nta ngabo twari dufite.
Semushi mu kiganiro rwagati na Rushyashya
Rushyashya :Mwebwe mubona ikibazo cya Mushayidi ufunze kizakemuka gute ?
Karangwa Semushi Gérard:Icya mbere navuga n’ uko Mushayidi ni umunyapoliti uretse ko hari n’ abavuga ko kuba umunyapolitiki bidasaba ko Leta ikumva ni ikintu wiyumvamo ni ikintu uba warayisemo ibyo afungiye rero niba mwarakurikiye urubanza rwe mu mizi ni ibitekerezo bya politiki.
Ikibazo tubona kizakemuka mu nzira ya politiki kuko Deo ni umwana w’ igihugu arashaka kugikorera ntabwo ari umwanzi wacyo nk’ uko bamwe bashaka kubitwara ni ndumva abayobozi bariho bagomba kugifata muri ubwo buryo bakagikemura hifashishijwe n’ ubundi politiki.
Rushyashya :Uri mu gihugu hagati kandi kiyoborwa na FPR, ese ntabwoba ufite bwo kumva ko FPR ishobora kukugirira nabi nk’ umutu uyirwanya ?
Karangwa Semushi Gérard:Nongere mbisubiremo sinrwanya FPR ! mfite ibitekerezo nk’ uko buri wese abifite ngiye gutanga umuganda wanjye ngiye gushyiraho ibuye ndigereka ku rihari kimwe n’ abandi ndumva rero iyo ufite ibitekerezo byubaka nta bwoba wakagombye kugira.
Rushyashya : Ese kuva wagera mu Rwanda nta bikorwa by’ iterabwoba byari byakubaho ?
Karangwa Semushi Gérard :Reka mbanze nashimire abashinzwe umutekano n’ abandi bayobozi kuko kuva nagera hano hashize amezi 4 arenga ; nta kibazo ndahura nacyo nta terabwoba nta n’ igikorwa cy’ urugomo ndi mu mudendezo wose !.
Rushyashya :Tumva ko mugiye gukora congere muri iyi minsi kandi muri Ishyaka rirwanya ubutegetsi ?
Karangwa Semushi Gérard :Ndumva icyo kibazo cyasubizwa n’ abaduhaye uburenganzira gusa icyo nzi turagenzwa n’ amahoro tuzanye ibitekerezo byubaka twabisobanuye aho twageze,turagenzwa n’ amahoro niyo mpamvu tugendeye ku cyizere twari dusanganywe tubishyize hamwe abayobozi babonye yuko nta kibi kitugenza baduha uburenganzira bwo gukoresha inama izadufasha gushinga ishyaka.
Rushyashya :Mwizeye umubare w’ abayoboke usabwa ubemerera gukora congere ?
Karangwa Semushi Gérard : Ibyo n’ akazi gakorwa mbere yo kwandikira Mayor w’ Akarere ka Gasabo urumva twarabikoze amategeko asaba nibura abayoboke 5 kandi baranarenze kugira ngo wa mubare wa 200 ugereho.
Twizeye rero ko kuwa Gatanu taliki ya 8 Ugushingo 2013 abanyamuryango bose bazaba babukereye mbere ya nottaire ubundi tugahamya koko ko ishyaka turishinze.
Rushyashya:mwizeye umutekano mute aho muzaba mukorera congere yanyu ko tuzi ko ayandi mashyaka yagiye agwa muri uwo mutego(incidents) ?
Karangwa Semushi Gérard : bon !Umutekano burya urebwa n’ inzego z’ igihugu gusa ibyo dukora byose biba bizwi gusa twizeye ko Polisi izadufasha kwifasha naho tuzaba turi mu cyumba cy’ inama tuzagegerageza kwigengesera nk’ uko twitwa Imanzi zirangwa no kutagira urugomo no kwitwararika.
Rushyashya :Ubu haravugwa itora ry’ Umukuru w’ Igihugu muri 2017,ese mwebwe mwaba mwiteguye kuziyamamaza ?ese mwebwe muravuga iki ku bifuza ko itegeko rihindurwa kugira ngo Kagame yongere gutorwa ?
Karangwa Semushi Gérard :Kubyerekeye kwitoza reka tutaba nk’ ababandi bashaka kugenera imirimo umwana utaravuka ;aho abashinwa baca umugani bagira bati”niba ufite umugambi w’ imyaka 10 uzatera igiti ariko niba ufite umugambi w’ imyaka 100 cyangwa 1000 uzigishe abaturage”, intego y’ ishyaka ryose ni ukuyobora igihugu ibyo rero biri mu ntego zacu ariko turacyafite imyaka 4 ituri mbere.
Ku byerekeye abashaka ko itegeko nshinga rihinduka tuzabivuga tumaze guhabwa uburenganzira ariko njye ku giti cyanjye numva ndi mubashyigikiye ko ryaguma uko rimeze tukubahiriza ubushake bw’ abaturage baritoye(La Volonté du peuple) kuko tugendeye ku marangamutima twazahora duhindagura itegeko nshinga uko bucyeye.
Rushyashya :Mwaba mumaze gusura Mushyayidi aho afungiye ?ese niba mwaramusuye yaba abayeho gute ?
Maze kumusura kenshi araho ameze neza,burya nyine ubuzima bwo mu buroko murabuzi ariko burya iyo uri mu buruko mu mutwe wawe ibitekerezo biri hamwe ntabwo bukurya nk’ umuntu ufite ibitekerezo bitatanye.
Nk ’ umutu uzi icyo yafungiwe nta kindi n’ ukuri n’ ubwo ukuri kwe kutigeze kumvikanye mu rubanza, afite ukwizera ko ejo cyangwa ejo bundi ikibazo cye kizumvikana akazafungurwa, arakomeye ndetse anameze neza mu bitekerezo…
Rushyashya :Murakoze !
Karangwa Semushi Gérard :Namwe murakoze cyane !
Iki kiganiro Karangwa Semushi Gérard yagiranye na Rushyashya mu Karere ka Gasabo ,cyamaze iminota 27 cyakozwe mu ndimi ebyiri arizo ikinyarwanda n’ igifaransa.
rushyashya@gmail.com