Inkuru imaze kumenyekana ko Joe Habineza yicajwe ku gatebe, njye nahise ntekereza uwari wongeye kumuha uyu mwanya yari yakuweho amaze kugaragara ku mafoto ari mu bihe byiza n’abana babakobwa bangana nabo abyaye. Nuko Perezida Kagame atajya yemera ko yakosa, ubundi yagobye kuzasaba imbabazi abanyarwanda mu gihe azaba ari kurahiza uwasimbuye Joe Habineza.
Ikindi kandi iyo wumvise amagambo Joe Habineza yaramaze iminsi avuga muri ino minsi, uhita wumva ko atagobye kuba Minisitiri kubera ko yerekanaga ubushishozi buke mu magambo ye. Ubwa mbere akurwa ku bu Minisitiri akagororerwa kuba Ambasaderi muri Nigeria nyuma yuko yaramaze gufatwa ari mubihe byiza n’abana yagobye kwigisha umuco nyarwanda, yagobye kubyigiramo ubwenge bwinshi akamenya ko imyanya bamuha atari uko azi ubwenge kurusha abandi ahubwo ko ari kubera ko ari igikoresho.
Joe Habineza bamaze kongera kumugira Minisitiri yagize ngo bamugize kuba Perezida w’igihugu. Reka sinakubwira atangira kuvuga buri munsi kurusha aba Minisitiri bose ndetse na nyirubwite. Uwakubwira ko azi icyo Joe Habineza azize yaba abeshya ariko njye iyo ndebye uko yitwaraga mu mvugo ze muri ino minsi, ntagushidikanya ko azize amagambo ye bikaba byararakaje Kagame ndetse nabo mugatsiko. Ntakabuza abenshi mu kazu bari batangiye kwibaza niba azi icyo ari cyo ndetse abenshi bumva ko yaratangiye kuzamura intugu. Iyumvire nawe bimwe mubyo Joe aherutse kuvuga:
Joe Habineza avuga ibi bintu yibagiwe ibi bikurikira:
1.
Joe Ntiyagobye gutuka abahunze Kagame kuko atabazi kandi baracyafite aba bakunda mu cyama ndetse no mu gihugu
2.
Kagame iyo yita abo bakoranye ibigarasha nka Gen Kayumba, Col Karegeya, Dr. Rudasingwa, Gahima n’abandi nuko abazi kandi azi ko ntacyo abarusha. Joe Habineza utarigeze agera ku rugamba cg ngo abe na caporal ntiyagobye kugira icyo avuga kuri aba bantu bagize Kagame icyo ari cyo
3.
Joe Habineza avuga ko ingoma ya Kayibanda n’iya Habyarimana zitagobye kuvamo intwari ariko akavuga ko ingoma z’abami zo nta kibazo zo zirimo intwari. Joe yakoze ikosa rikomeye Kagame adashobora kumubabarira kuko kuri Kagame, ingoma ye nibwo u Rwanda rwavutse akaba ariyo mpamvu nta wundi muntu wagobye kuvugwa neza mbere ya 1994.
Hari abavuga ko Joe Habineza yaba azize ko yari akunzwe cyane mu rubyiruko kuburyo Kagame yari amufitiye ubwoba. Njye simbibona gutyo kubera ko uko Joe Habineza yarushagaho gufungura umunwa we muri ino minsi, ni nako byagendaga bigaragara ko atari umuntu uzi ibyo avuga cyangwa se umuntu uzi ubwenge bwatuma aba Minisitiri w’umuco.
Irebere nawe iyi video umbwire niba umuntu uwari we wese ukunda umuco nyarwanda ndetse na Kagame wamushyizeho bakwishimira kubona Minisitiri ushinzwe umuco udaha agaciro ururimi rw’ikinyarwanda:
Mu kwanzura nagirango nifurize Joe Habineza amahirwe meza. Ikigaragara nuko ari kwibere kuburyo nakwemeza ko ntacyo azaba ahubwo mu minsi iri mbere tuzumva bamuhaye indi mirimo imubereye nko gusubira muri Bralirwa cyangwa ahandi hatagize aho hahurira n’umuco. Ariko kandi niyo twakumva ngo batangiye kumutekinikira, ntibyadutangaza kuko na Kizito Mihigo ntiyari kw’ibere rimwe gusa ahubwo yari ku mabere yombi (Urumva icyo nshatse kuvuga).
Joe aramutse areba kure cg umuntu uzi ubwenge yashaka telephone ya Patrick Habamenshi akamugira inama kuko natareba neza ibye bishobora kuba bibi kurusha iby Habamenshi. Nkaba nagiraga ngo ndangize mvuga ko Kagame yongera kugira Joe Habineza Minisitiri byerekanye ubushishozi bucye Perezida wacu afite, Kagame nawe akaba yiyemerereye kutagira ubushishozi akuraho Joe nyuma y’amezi 7 gusa yongeye kumugira Minisitiri, ibi ni ugukinisha abanyarwanda. Irebere nawe iyi video niba ushaka kumenya neza uwo Kagame yari yashinze “UMUCO NYARWANDA”:
Great Lakes Post
Chris Kamo