Twagiramungu yabwiye Isango Star ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu 2017 (umva ikiganiro kihariye)

Mu Rwanda haritegurwa amatora y’umukuru w’igihugu mu 2017, hari ibiganiro bimaze iminsi mu itangazamakuru ku ngingo yo kuba na mandat umukuru w’igihugu mu Rwanda , ashobora gutegeka zahindurwa mu itegeko nshinga .

 

 

Hagati aho amwe mu mashyaka atandukanye n’iriri ku butegetsi (ayemewe mu gihugu n’indi mitwe ahanini ikorera mu mahanga), bo batangiye gutangaza ko biteguye kwiyamamaza muri aya matoora , muri aba harimo ishyaka democratic Green party ngo ryiteguye gutanga aba candida baryo mu matoora yose ategurwa mu gihugu. Hari n’bandi barimo nka Padiri Nahimana Thomas w’ishyaka ishema rikorera mu mahanga , ridafite n’uburenganzira mu Rwanda.

 

Umunyapolitiki Faustin twagiramungu wanatsinzwe mu matora aheruka mu 2003 , we yabwiye isango star ko n’ubundi ngo asanga nta mpamvu ziriho zamubuza kwiyamamaza mu 2017.

 

Source: http://www.isangostar.rw/spip.php?article54&var_mode=calcul

twagiramungu

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo