Ambasaderi Mitali ahisemo guhunga u Rwanda aho kwemera ko Kagame ahindura itegeko nshinga ngo yongere yiyamamaze!

Mitali Protais wakekwagaho kunyereza umutungo w’ishyaka PL yaba yahunze

 

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE yemeza ko ishyaka PL ryamenyesheje Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (Minaffet) ibirebana n’uko Mitali akekwaho kurigisa umutungo w’ishyaka ubarirwa muri miliyoni zirenga 50.

 

Mu byo abagize PL bifuzaga harimo kuba yaza akishyura amafaranga yanyerejwe, yabikora ntibabe bamukurikirana.

 

Mitali wari usanzwe ahagarariye u Rwanda muri Ethiopia yatumijwe na Minaffet kuwa 23 Werurwe 2015 kuza mu Rwanda kwisobanura ku bimuvugwaho. Byari biteganyijwe ko agera mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Mata 2015.

 

Kuri uyu wa Gatanu, byamenyekanye ko Mitali Protais yahagurutse muri Ethiopia aho kuza mu Rwanda yerekeza muri kimwe mu bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, ku buryo kuri ubu hari amakuru yemeza ko yahunze, akaba adateganya kugaruka mu Rwanda.

 

Twagerageje kuvugisha Mitali, nimero ye yakoreshaga muri Ethiopia ntiyadukundira.

 

Aganira na IGIHE, Depite Kalisa Evariste yagize ati “Ntabwo nzi ibyo kuba yatorotse, gusa nzi ko yari yarahamagajwe agasubirayo agiye gusezera, amakuru mfite ni uko yagombye kuzagera hano ejo kuwa 4 Mata 2015.”

 

Depite Kalisa yagaragaje ko inyerezwa ry’amafaranga ya PL ryamenyekanye ubwo Mitali yari agiye guhagararira u Rwanda muri Ethiopia nka Ambasaderi, maze uwo asize nk’umuyobozi w’agateganyo yajya kureba kuri konti y’ishyaka agasanga hasigayeho amafaranga y’u Rwanda 200,000.

 

Depite Kalisa yakomeje avuga ko Mitali abajijwe aho andi mafaranga y’ishyaka ari, yasubije ati “Byabaye ngombwa ko nyakuraho nyashyira kuri konti yanjye kugirango mutazayapfusha ubusa.”

 

Depite Kalisa yongeyeho ati “Igenzura ry’umwaka umwe ryakozwe (kuva muri Mutarama 2013 kugeza Kamena 2014) ryagaragaje ko yagiye abikuza amafaranga agera kuri miliyoni 63, ariko hari ayo yagiye yishyura, ku buryo yari asigayemo 51,640,000.”

 

Depite Kalisa yakomeje avuga ko kuva mu Ukwakira 2014 Ambasaderi Mitali yagiye atumizwa agasabwa kwishyura, agakomeza kurerega ishyaka, kugeza ubwo PL imenyesheje Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, na yo ikamusaba ko igihe cyo kuza mu mwiherero yazagera i Kigali mbere, agakemura ibibazo afite mu ishyaka rye.

 

Mitalii icyo gihe yaraje, ariko ngo uko bamuhamagaye akabacenga, bakamwandikira akabasubiza ko amafaranga azayabaha ariko hari ibindi agihugiyemo, kugeza ubwo umunsi umwe ari kuwa gatanu, yatumijwe n’Abadepite bamusaba kwishyura amafaranga cyangwa agasiga ingwate y’umwe mu mitungo ye, akababwira ko azabikemura kuwa kabiri w’icyumweru gikurikiyeho, nyamara kuwa gatandatu azinduka yisubirira muri Ethiopia.

 

Protais Mitali yabaye Perezida wa PL kuva muri Kanama 2007 kugeza muri Werurwe 2015 ubwo yasezeraga ku mugaragaro ku buyobozi bw’ishyaka, gusa kuva mu Ukwakira 2014 ryayoborwaga by’agateganyo na Depite Mukabalisa Donatile.

 

Source: http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mitali-protais-wakekwagaho

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo