Iryavuzwe riratashye. Kagame n’agatsiko bashumuye Intore mu mihanda ariko noneho barimo kwitiranya gufata Karake no gusuzugura abanyafurika

 

Abari mu myigaragambyo bagendaga basubiramo amagambo agira ati “Turashaka Karenzi Karake wacu, twamaganya agasuzuguro k’Abongereza ”

 


Abaturage bafashe ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake nk’agasuzuguro

 

Umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rw’u Rwanda, Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake, yatawe muri yombi mu Bwongereza ku mpamvu zifitanye isano n’impapuro zisaba itabwa muri yombi rya bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda bagera kuri 40 zatanzwe n’ubutabera bwa Espagne mu 2008.

 

Polisi mu Bwongereza yatangaje ko Lt Gen Karenzi Karake yatawe muri yombi kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ku kibuga cy’indege cya Heathrow.

 

Abitabiriye uru rugendo bahagaze kuri Ambasade y’ Abongereza ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, umwe aganira na IGIHE yagize ati”Tuje hano dufite ubutumwa bw’amahoro. Umuyobozi wacu yahagaritse Jenoside, none niwe bafashe aho gufata abayikoze.”

 

Aba bari mu rugendo bageze kuri Amabasade y’u Bwongereza bayihagarara iruhande, kukom hafunze, abapolisi bahacungiye umutekano.

 

Abaturage bakumvikana mu majwi basaba ko Ambasaderi yasohoka akabasobanurira ifatwa rya Lt Gen Karake.

 

Abitabiriye urugendo bose bagaragaraga ko ari abantu bahagaritse akazi, bitabira kujya gutanga ubwo butumwa kuri Ambasade y’u Bwongereza, ariko nta bayobozi mu nzego za leta bayigaragayemo.

 

 

Ubwo Ambasaderi w’u Bwongereza yitabaga Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko Leta y’u Bwongereza itakwivanga mu budahangarwa bw’ubutabera bw’iki gihugu. Ubu butumwa ni nabwo yahise asubiramo abwira abigaragambya.

 

 

 

 

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, asohotse kwakira ubutumwa bw’abigaragambya

 

 

 

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo