Ibihe bihinduka vuba…Prof. Lwakabamba nawe yicaye ku gatebe!

 

Perezida wa Repulika Paul Kagame yakuye Prof Silas Lwakabamba ku mwanya wa Minisitiri w’Uburezi, amusimbuza Dr. Papias Musafiri Malimba kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Kamena 2015.

 

Nk’uko bigaraga mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, si Prof.Lwakabamba wenyine wakuwe mu mwanya we, kuko na Sharon Haba wari Umunyamabanga uhoraho muri iyo Minisiteri yasimbujwe Dr.Celestin Ntivuguruzwa.

 

Dr Malimba wagizwe Minisitiri w’Uburezi yari asanzwe ari Umuyobozi ishami ry’ubukungu n’imari muri Kaminuza y’u Rwanda (CBE).

 

Prof Silas Lwakabamba mbere yo kuba Minisitiri w’uburezi asimbuye Dr Vincent Biruta, yari Minisitiri w’Ibikorwa remezo.

 

Prof Silas Lwakabamba yavukiye muri Tanzania mu mwaka wa 1957.

 

Yize amasomo ya ‘engeneering’ muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza ari naho yakuye impamyabumenyi ya BSc ndetse n’impamyabumenyi ihanitse ya kaminuza (PhD).

Dr. Musafiri Papias Malimba wagizwe Minisitiri w’Uburezi

IZINDI NKURU WASOMA

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo