BANYARWANDA, MUKANGUKE MUFATANYE N’ABANDI MWICUNGURE, IBY’EJO BIBARA AB’EJO.

BANYARWANDA, MUKANGUKE MUFATANYE N'ABANDI MWICUNGURE, IBY'EJO BIBARA AB'EJO. dans Politiki logo_of_the_fdlr-150x150Banyarwanda banyarwandakazi namwe nshuti z’ u Rwanda, murabona ko Paul Kagame n’agatsiko ke bagejeje u Rwanda aharindimuka; aho we ubwe yise « muteremuko ». 

Ni mwishyire hamwe mwumve ko umwanzi w’abanyarwanda ndetse n’aka karere k’Ibiyaga bigari by’ Afurika atari umuhutu, umutwa, umututsi, (nubwo Kagame n’agatsiko ke batemera amoko kandi ari kamere, idakuka, we ajijisha avuga ko ubwoko ari « Ndi umunyarwanda ».

Ubu si ubwoko, mumenyeko ntawiha cyangwa ngo yihakane ubwoko bwe), ahubwo ari ingoma ngome ya Paul Kagame na FPR ye, tugomba kurwanya twivuye inyuma.

Muzi ko Paul Kagame na FPR, bimakaje ikinyoma, akarengane, itera bwoba, ishimuta ryabo batavuga rumwe, kwica rubozo, gukenesha bamwe no kwicisha inzira karengane mu ntambara bashoza zitagira impamvu, gufungira abantu ubusa, kuniga demukarasi, kwimakaza politiki ya mpatsibihugu, kubuza amashyaka ya politiki gukora mu bwisanzure, kuniga itangazamakuru n’ibindi tutarondoye muzi neza.

None rero banyarwanda, ibyo  mubyamagane, mubyime amatwi, mwumve ko ABACUNGUZIbari mu mashyamba ya Congo natwe turi hano imbere mu gihugu turi kimwe mu bisubizo by’ibibazo bya bene kanyarwanda. Mwumve ko imbaraga, ubwitange bwacu tugaragaza, nta kindi bimaze uretse kurengera abana b’u Rwanda. ABACUNGUZI biyemeje gufata intwaro, kugira ngo barengere mwese abanyarwanda mutsikamiwe.

Niyo mpamvu dusabye Kagame Paul na FPR ibi bikurikira:

  • Gufungura urubuga rwa politiki, amashyaka agakora mu bwisanzure.
  • Kwemera ibiganiro n’abo batavuga rumwe bose.
  • Kwemera ko Demukarasi ishinga imizi mu Rwanda.
  • Gufungura nta mananiza kandi mu maguru mashya imfungwa za politiki, nka Madamu Victoire INGABIRE, Me Bernard NTAGANDA, Deo MUSHAYIDI n’abandi.

Bitaba ibyo tukazabifungurira ibindi bikazamubazwa.

Bikorewe i Muhanga

Ku wa  09/11 / 2013

Col ZIRIMWABAGABO Jean Claude

Ushinzwe ibikorwa bya gisirikari

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo