RWANDA: Dusesengure ukwivumbura kwa Ambasaderi w’u Rwanda Eugene Richard GASANA muri ONU mu gihe yasohokaga inama itarangiye

RWANDA.DUSESENGURE: Ese kwivumbura kwa Ambasaderi w’u Rwanda Eugene Richard GASANA muri ONU agasohoka inama itarangiye hari icyo bishobora guhindura ku ndagu za MAGAYANE zisatira umusozo? /Gatendo A.

Publié par Nkusi Joseph sur 8 Novembre 2013, 01:29am

MAGAYANE ati: …”.Bazakora ibishoboka byose ngo batsindure RWARA RW’UMUGARAruzaba rubundiye mu mashyamba, nyamara nabyutsa umugara igihugu kizabyara igihunyira. Bazafatanya n’amahanga, nyuma bibe zero, ahubwo intambara yongere itangire ikazahagarikwa na l’ONU ya gatatu!!!”.

Mpisemo gufata iyi nteruro imwe gusa ya MAGAYANE ngo dusesengure turebe aho u Rwanda rugeze ndetse tunahuze n’ibihe n’ibyahanuwe ku gihugu cyacu cy’u Rwanda turebe niba hari umuti waboneka mu bihe bizaza.

Ku munsi w’ejo mu nama y’umutekano idasanzwe y’umuryango w’abibumbye bavuze kuri RD Kongo n’uko ubu urugamba ruhagaze. Abari bari muri iyo nama bose ukuyemo Ambasaderi wa Kagame muri O.N.U Bwana Eugene Richard GASANA bishimiye ko M23 ubu ibaye amateka muri Kongo-Kinshasa.

Ambasaderi Eugene Richard GASANA uhagarariye Kagame muri ONU ibirebana no kwambura

intwaro FDLR ntabishira amakenga yahisemo kwisohokera mu nama ya ONU itarangiye.

Mu kiganiro minisitiri wa R.D Kongo ushinzwe itumanaho akaba n’umuvugizi wa Guverinoma Bwana Lambert Mendé Omalanga yatanze ku munsi w’ejo kuwa gatatu i Kinshasa yasobanuye ko ubwo M-23 itsinzwe, ku mwanya wa 2 hagomba guhita hakurikiraho kumenesha F.D.L.R

Amakuru shikama.fr ikesha R.F.I muri iki gitondo, ayo magambo ni nayo yakoreshejwe ejo i New York muri ONU maze Ambasaderi Eugene Richard GASANA abibona nk’ibitari ukuri ko Leta ya Kinshasa yarwanya FDLR maze ahitamo kwisohokera mu nama itarangiye.

Ubu se bigiye kugenda bite hagati y’u Rwanda na Kongo-Kinshasa?

Ku birebana n’aka karere cyane cyane hagati y’u Rwanda na Kongo-Kinshasa abantu bose bafite icyoba n’igihunga cyo kwibaza uko ibintu bigiye kugenda.  Harakurikiraho iki? Kuki batahereye kuri FDLR ngo bakurikizeho M23?,…

Abasobanukiwe ibya politiki n’uko ikinwa, barakeka ndetse bamwe muri bo bakemeza nta gushidikanya ko Leta ya Kongo nirwanya FDLR ikayirukana ku butaka bwayo, FDLR ishobora guhita ifata intwaro niba izigira simbizi ikinjira mu Rwanda ikarwana isaba gutaha iwabo.

Abahanga basesengura bakavuga ko ibi biramutse bibaye byahita byatsa umuriro utazima hagati ya Kinshasa na Kigali n’ubundi watutumbaga. Bikaba byumvikana ko FDLR nibayirwanya nk’uko na cyera itahwemye kwaka imishyikirano na Kigali izarwana yerekera ku Gisenyi.

Kubera ko ubutegetsi bw’u Rwanda bwanze gushyikirana nayo, bigakekwa ko iramutse ibashije kwinjira ku butaka bw’u Rwanda yasaba imishyikirano Kigali ikabyanga ikabarwanya ibasubiza inyuma muri Kongo ari naho bamwe bahera bavuga ko nta muti ushobora kuboneka mu minsi ya vuba.

Ubanza MAGAYANE yari umuhanuzi w’umuhanga

Rwara ruzaba rubundiye mu mashyamba Magayane yashakaga kuvuga nta gushidikanya ko ishobora kuzaba ari FDLR mu minsi mikeya niba koko Lambert Mende akomeje. Mu mugambi Leta ya Kongo mu ijwi rya Lambert Mendé Omalanga ejo, ubu abantu baribaza ibibazo ibihumbi n’ibihumbagiza ku buryo buzakoreshwa ngo FDLR itsindwe nk’uko M23 yatsinzwe uruhenu.

Hari n’abadatinya kuvuga ko Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo ishobora kugambana na FDLR ikayambutsa ku Gisenyi noneho u Rwanda rukirwariza. Ibi byose bikaba birimo gushyira abantu mu rujijo no kudasobanukirwa neza aho ubu ibintu byerekera.

Ese Magayane kuki yise FDLR rwara? Ubundi mu mvugo y’abakuze, Rwara bisobanura INGWE. Iyi  mvugo abakurambere bacu bayikoreshaga bashaka gutsinda kuvuga Ingwe kubera amahane yayo ngo hato utayivuga mu izina ikagusanga mu nzu ikakuvunira umuheto dore ko hambere n’amazu yabaga yubatse mu byatsi.

UMUVUGIZI WA FDLR YAGANIRIYE NA RADIO IJWI RYA RUBANDA. Congo45                                                               Bamwe mu barwanyi ba FDLR muri RDCongo

Bikaba byumvikanisha ko ishobora kuzaba ifite amahane menshi cyane. Nyamara Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda General James KABAREBE aherutse kuvuga ko FDLR niyinjira mu Rwanda itazamara isaha imwe ikiriho. Byose ni ukubitega amaso cyane ko n’ubunini bwa Kongo ari ikibazo kandi bikaba bitazwi neza aho bazajya guhiga uwo mutwe bawusanga.

Magayane ati: Bazafatanya n’amahanga, nyuma bibe zero, ahubwo intambara yongere itangire

Muri politiki mpuzamahanga n’uko ikinwa hakaniyongeraho n’inyungu z’ibihugu bikomeye ku isi, nta na rimwe abantu basaba gusubira iwabo bigeze bimwa ijambo kuva isi yaremwa kugera magingo aya. Iyi ikaba ari nayo mpamvu FDLR niramuka izamuye igitekerezo cyo gusubira iwabo mu Rwanda (mu busesenguzi bwanjye) abazungu bashobora kuzayumva.

Abazungu nibayumva bazasaba Kigali ko bashyikirana nk’uko muri 1993 HABYARIMANA yabyemeye kuri bubi na bwiza, Icyo gihe Colonel Theoneste BAGOSORA yaramubwiye ati: Nta soni koko uvuye gusinyira ko abatutsi bataha batugarukire mu gihugu? Bagosora yari yirengagije ko n’abatutsi ari abanyarwanda kandi bataruhejwemo!

Habyarimana kuko nawe yari arembejwe n’igitutu cy’amahanga yaramushubije ati Nose se uragira ngo bigende bite? Ko ubona abazungu bandembeje? Ariko kugira ngo amugabanyirize uburakari ati: Mvuye kubasinyira ariko ariya masezerano ni ibipapuro ntakwiye kugutera ubwoba!

Ubu buhezanguni bwa Colonel Bagosora byaje kugaragara ko nta gaciro bwari bufite kuko abo atashakaga ko bataha bari abene gihugu bahunze ibi bikaba ari nako bishobora kuzagenda umunsi FDLR izatera hejuru isaba gushyikirana na FPR-Inkotanyi.

Ese Kagame yakwemera gushyikirana na FDLR?

Kwibaza iki kibazo uri mu Rwanda ni ibidashoboka kandi ni icyaha udashobora kubabarirwa, ariko muri politiki birashoboka cyane kuko nk’uko nabivuze muri iyi nkuru, mu bari mu Rwanda muri za 1990 nta wigeze yiyumvisha ko Habyarimana Juvenal yakwicara ku meza amwe n’abanyarwanda bari barahungiye i Bugande.

Ese byashobotse bite? Nyine nasobanuye ko byakunze kubera ko iyo umuntu abwira umuryango mpuzamahanga ati ndashaka kujya (gutaha) iwacu kandi iwacu ngahariya ndahareba,…. Nta kindi abazungu bakora uretse kumuhuza n’ab’iwabo bakicara ku meza bakaganira.

N’ubwo Mushikiwabo amaze iminsi avuga ko FDLR ari umutwe w’iterabwoba naho perezida Kagame we akaba adashobora no kumva uwamurogotwa imbere avuga ibyo gushyikirana na FDLR(Urugero ni Kikwete vuba ahangaha), amateka yerekana ko muri politiki byose bishoboka cyane ko muri Afurika hadakora ubwumvukane n’urukundo ahubwo biba ku gahato.

Mu gusoza bikaba bisa n’uko ubu ibikora byose muri politiki aho gutanga umuti w’amahoro bishobora kuganisha ku maherezo y’indagu za Magayane wagaragaje ko uwo Rwara azabyutsa umutwe amahanga agahatana ngo amuce intege bikanga bikaba iby’ubusa hakongera kuvuka ibibazo. ARIKO MANA WARENGEYE U RWANDA KOKO!!!

Gatendo A.

Shikama.fr

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo