AMAYOBERA K’ UMUBARE W’ ABARWANYI BA M23 BARI K’ UBUTAKA BWA UGANDA
Mu gihe Leta ya Uganda yitangarije ubwayo ko Col. Makenga yahahungiye, Leta ya Congo – Kinshasa ikomeje gushyira mu majwi u Rwanda ko rucumbikiye abarwanyi benshi ba M23. Uko bimeze kose, mu gitondo cyo kuwa gatandatu taliki ya 9 Ugushyingo 2013, Leta ya Uganda yatangaje ifite abarwanyi ba M23 bagera ku 1600.
Ambasaderi w’ u Rwanda muri Loni Eugène – Richard Gasana
Ku ruhande rw’ u Rwanda, Ambasaderi muri Loni , Eugène-Richard Gasana yatangaje ko kugeza magingo aya, abarwanyi 51 ba M23 bari bakomeretse nibo bambutse umupaka bakaba bari mu Rwanda.
Eugène-Richard Gasana yakomeje avuga kandi ko uretse abo barwanyi bashyizwe mu maboko y’ Umuryango Utabara Imbabare(Croix Rouge) ngo nta yandi mkuru yari afite.
Ku nkuru ivuga ko Col. Innocent Kayina wafatiwe ibihano na Loni ashobora kuba yibereye mu Rwanda, Eugène-Richard Gasana yasobanuye ko nta makuru abifiteho.
N’ ubwo bimeze bityo, Croix-Rouge Rwanda yatangaje ko yakiriye inkomere 95 zirimo kuvurirwa mu Bitaro by’ I Gisenyi.
Ushinzwe ibikorwa muri Croix Rouge Rwanda Angélique Murungi, we yatangaje ko bakiriye inkomere 51 kuwa 6 Ugushyingo 2013, ndetse bakira n’ izindi 25 ku munsi wakurikiyeho.
Umubare mwinshi w’ inkomere ku ruhande rwa M23, ni ikimenyetso kigaragaza ubukana bw’ ibitero indege za Monusco zaminjiriye izo nyeshyamba ku italiki ya 4 Ugushyingo 2013.
Kuwa 7 Ugushyingo 2013, Minisitiri ushinzwe gucyura impunzi Séraphine Mukantabana, yari yahakanye amakuru yavugaga ko hari umubare mwinshi w’ abarwanyi ba M23 wahungiye mu Rwanda.
Gaston Rwaka – Imirasire.com