Bernard MAKUZA:Ntawe ugomba kubazwa ibyaha bya se nk´uko ntawabazwa ibya Sebukwe

Ntawe ugomba kubazwa ibyaha bya se nk´uko ntawabazwa ibya Sebukwe
Ibi ni ibyigeze gutangazwa n’uwahoze ari Ministri w’intebe w’u Rwanda ubu akaba ari Senateri Bernard MAKUZA. Uyu munsi ntawamenya niba agitsimbaraye ku gitecyerezo cye hashize imyaka irenga 15!

Ubwo MDR yashinjwaga ingengabitekerezo ya jenoside, kuri raporo yari yakozwe na komisiyo Abbas Mukama, komisiyo yihariye y´abadepite yari yacukumbuye ikibazo cy´ingengabitekerezo cyari muri MDR, bamwe mu bayoboke bayo bashinjwe kuba bari mu bakomeje kuyihembera.

Icyo gihe na Makuza Bernard(wari Ministri w’Intebe) yari mu “nyamaswa zivugwa mu mwandiko”. Akaba yaravuzwe cyane muri iyo raporo ndetse akaba yararegwaga n’iyo raporo kuba yarashoraga n’amafaranga mu mashyirahamwe yahemberaga ingengabitekerezo ya jenoside(Itara).

Senateri Iyamuremye Agusitini, uyu akaba ari umukwe wa Sindikubwabo wabaye Perezida wa Guverinoma y´Abatabazi yashyize mu bikorwa jenoside, icyo gihe yibasiye Makuza mu buryo budasubirwaho amushinja ko ingengabitekerezo ya jenoside ari aka kera ko mu umuryango we!
Akaba yarashakaga kuvuga Makuza Anastase se wa Makuza Bernard wari mu barwanashaka b´imena bashinze MDR Parmehutu ngo itarahwemye kubiba inzangano hagati y’abanyarwanda .

Makuza asumbirijwe rero, byabaye ngombwa ko yibutsa Iyamuremye ko “ntawabazwa ibyaha bya se ( ibyaha bya se Makuza ) nk´uko ntawabazwa ibya sebukwe ( sebukwe wa Iyamuremye).

UWAVUGA KO Bernard Makuza ATARI AZI KO HAZAZA INDI GAHUNDA Y’UKO ABAHUTU BOSE BAGOMBA GUSABA IMBABAZI KU BATUTSI BAKOREWE GENOCIDE NTIYABA YIBESHYE!

Hagati aho ariko, itegeko nshinga ry’u Rwanda ryo rifite ukundi ribibona:

Ingingo ya 16
Abantu bose barangana imbere y’amategeko.
Itegeko ribarengera ku buryo bumwe nta
vangura iryo ari ryo ryose.
Ingingo ya 17
Uburyozwacyaha ni gatozi ku wakoze icyaha.
Kuryozwa indishyi bigengwa n’itegeko.
Nta wushobora gufungirwa kutubahiriza
inshingano zishingiye ku mategeko
mbonezamubano cyangwa ay’ubucuruzi.
Ingingo ya 18
Ubwisanzure bwa muntu bwubahirizwa na Leta.
Nta wushobora gukurikiranwa, gufatwa,
gufungwa cyangwa guhanirwa icyaha keretse
mu gihe biteganywa n’amategeko akurikizwa
mu gihe icyaha akurikiranyweho cyakorewe.
Kumenyeshwa imiterere n’impamvu z’icyaha
ukurikiranyweho, kwiregura no kunganirwa ni
uburenganzira budahungabanywa mu bihe
byose, ahantu hose, mu nzego zose
z’ubutegetsi, iz’ubucamanza n’izindi zose zifata
ibyemezo.
Ingingo ya 19
Umuntu wese afatwa nk’umwere ku cyaha
aregwa igihe cyose kitaramuhama burundu mu
buryo bukurikije amategeko, mu rubanza
rwabereye mu ruhame kandi ruboneye, yahawe
uburyo bwose bwa ngombwa bwo kwiregura.
Nta wushobora kuvutswa kuburanira imbere
y’umucamanza itegeko rimugenera.
Ingingo ya 20
Nta wushobora guhanirwa ibyo yakoze
cyangwa atakoze, iyo amategeko y’igihugu
cyangwa amategeko mpuzamahanga
atabifataga nk’icyaha igihe byakorwaga.
Na none nta wushobora gucibwa igihano kiruta
icyari giteganyijwe n’amategeko mu gihe
yakoraga icyaha.
Ingingo ya 21
Nta wushobora gukorerwa ubugenzurwe
keretse mu bihe no mu buryo buteganyijwe
n’itegeko, kubera impamvu zishingiye ku ituze
rusange ry’abaturage cyangwa ku mutekano
w’Igihugu.

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo