RDC: Ihirikwa ry’ ubutegetsi muri M23

Publish Date: 14 Novembre 2013

Mu gihe kuri uyu wa 14 Ugushyingo, haramutse havugwa ihirikwa ry’ubutegetsi mu mutwe wa M23 ishami rya Politiki, Rfi iratangaza ko uwo mutwe wacitsemo ibice bibiri, aho hari ikiyobowe na Bertrand Bisiimwa n’ikiyobowe na Serge Kambasu Ngeve wari usanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri uwo mutwe.

Amakuru agera kuri Rushyashya.net avuga ko Serge Kambasu Ngeve afatanyije na Sendugu Museveni na bamwe muri bagenzi ba bo bari bashinzwe ibikorwa bitandyukanye muri bikorwa bya Politiki ya M23, bahiritse ubutegetsi bwa Bertrand Bisiimwa wari umukuru w’uwo mutwe.

Zimwe mu mpamvu zivugwa, ngo ni uko ari bo bakongomani nya bo bari mu mutwe wa M23, bakaba badashyigikiye ibyo kujyanwa mu nkambi ngo kuko bagenzi ba bo (Bertrand Bisiimwa, Amani Kabasha, Rene Abandi, Ge. Sultani Makenga n’abandi) bashaka kongera kugarura intambara, ibyo bigatuma bo bahita bemera isinywa ry’itangazo risesa burundu ibikorwa by’umutwe wa M23.

Mu nkuru ya Rfi handitse ko bitakiri ibanga Umutwe wa M23 urimo ibice bibiri bitandukanye, aho usanzwe ari Umunyamabanga uhoraho Serge Kambasu Ngeve yemeje ko ashyigikiwe n’umubare munini w’abanyamuryango b’icyahoze ari umutwe witwaza intwaro wa M23 mu kugaragaza ko ashyigikiye isinywa ry’imyanzuro y’ibiganiro bya Kampala.

Ese araho Agathon Rwasa yahurite na Sultani Makanga ?

Serge Kambasu Ngeve uvuga ko ashyigikiwe n’abanyamuryango b’icyahoze ari umutwe witwaje intwaro wa M23, avuga ko n’ubwo kuwa mbere tariki ya 11 Ugushyingo amasezerano ya Kampala hagati y’umutwe wa M23 na leta ya Congo atasinywe nk’uko byari biteganyijwe, bo bari bashyigikiye isinywa ry’itangazo (Declaration) risesa burundu ibikorwa by’umutwe wa M23.

Aganira na Rfi Serge Kambasu Ngeve yagize ati : “Twanze kuba imbata y’abantu bake badindiza igerwaho ry’amahoro.”

Uku gucikamo ibice kwaba kubaye ukwa kabiri, nyuma y’aho igisirikare cyari cyacitsemo ibice bibiri muri Werurwe uyu mwaka, maze igice cya Bishop Jean Marie Runiga cyahise gihungira mu Rwanda, n’aho igice cya Gen. Sultani Makenga kikaguma mu Burasirazuba bwa Congo, aho giherutse kwirukanwa kigahungira muri Uganda.

Andi amkuru kandi avuga ko iki gice kiyomoye kuri Bertrand Bisimwa cyaba cyaramaze kugamabana na Leta ya Kinshasa aho nyuma yo guhirika ubuyobozi busanzweho bwa M23 hagasinywa ririrya tangazo bagomba guhita bagororerwa imyanya ikomeye mu buyobozi bwa Leta.

Ikaze Frank/Rushyashya.net

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo