Rutsiro: Ihene yafunzwe iminsi itatu biyiviramo urupfu
Ihene ya Nyirahabimana Annonciata utuye mu mudugudu wa Rugote, akagari ka Shyembe, umurenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, yafunzwe iminsi itatu n’umukuru w’umudugudu izira ko nyirayo yasibye umuganda biyiviramo gupfa.
Uko uyu muturage abivuga, ngo umuyobozi w’umudugudu yamusanze mu rugo arwaye, amubwira ko atanga amafaranga ibihumbi bitanu by’uko yari yasibye umuganda. Akomeza avuga ko ngo yamusobanuriye iyo bitaba uburwayi, ubundi ngo ntajya asiba umuganda kandi ngo n’umuyobozi we yari azi ko atajya asiba umuganda.
Aganira na Kigali Today, Nyirahabimana yagize ati: “Yari azi kandi ko ihene atari iyanjye, ari iyo naragijwe n’umugiraneza ngo njye mbona agafumbire kandi akazanziturira. Yarayizituye arayitwara ndamureka kuko ntari mfite uko nabigenza. Nyuma y’iminsi itatu yarambwiye ngo nyitware gusa nsanga itakirya ngira ngo biroroshye, nyuma yaho nibwo yaje kumpfana.”
Uyu muturage yabwiye Kigali Today ko uwari wamuragije ihene nawe ngo yatangiye kumubwira ko azamwishyura ihene ye kuko ngo atigeze amumenyesha ko irwaye ngo bayivuze, akaza kumubwira gusa ko yapfuye, dore ko ngo yari atari yihutiye kumubwira ko umukuru w’umudugudu yayitwaye.
Umukuru w’umudugudu wa Rugote yemera ko ihene yayifashe hamwe n’izindi z’abari basibye umuganda. Akavuga ko aho bamariye kubona ko yarananiwe gutanga amafaranga yaciwe yahisemo kuyimusubiza. Yongeraho ariko ko ayimuha nta kibazo yari ifite.
Yagize ati “Iyo tugiye ku kagari mu muganda abantu bakabura kiba ari ikibazo. Ihene narayitwaye kimwe n’iz’abandi nyimarana iminsi itatu. Abandi bagiye baza kwishyura bagatwara izabo, we yazaga nta mafaranga azanye. Icyakora maze kubona ko yayabuze nta kundi nari kubigenza narayimuhaye.”
Abaturage batandukanye bo muri uwo mudugudu batangaje ko ayo mafaranga bacibwa batazi aho arengera. Umwe muri bo yagize ati “Nta gitansi baguha iyo uyatanze. Ayo bagusanganye ubaha ayo bakagenda. Nta mpamvu bumva keretse iyo ubahereje. Twiyobewe niba abayobozi bakuru babizi.”
Bamwe muri aba baturage baturanye n’umukuru w’umudugudu bavugaga ko ihene bari bafashe zose zakusanyirijwe hamwe, zikaba ngo zarararaga zirwanira mu nzu y’uwo mukuru w’umudugudu, bagakeka ko ari icyo cyahutaje ihene ya Nyirahabimana yahakaga, bikayiviramo urupfu.
Malachie Hakizimana
– See more at: http://kigalitoday.com/spip.php?article14053#sthash.IFejsc4w.dpuf