Rutsiro: Mu nama idasanzwe y’umutekano inkuba yakubise abantu 8 bajyanwa mu bitaro

Ubwo Ubuyobozi mu karere ka Rutsiro bwakoreshaga inama idanzwe y’umutekano no gufata ingamba mu tugari twose, abaturage bayikoreraga ku kibuga cyo mu Murenge wa Boneza ku kirwa cya Bugarura, Akagari ka Rushaka, mu kiyaga cya Kivu, inkuba yakubise abantu 11 barakomereka, umunani muri bo 8 bahita bagwa muri koma bajyanwa mu bitaro bya Kibuye.

Iyi inkuba yakubise ahagana saa cyenda z’umugoroba wo kuri uyu wa Kane, ubwo aba baturage bari mu nama bumva uko bakwicungira umutekano. Imvura nyinshi yahise igwa abaturage ubwo birukaga bajya kugama nibwo inkuba yakubise abo bantu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Gaspard Byukusenge, avugana na IGIHE, yavuze ko ikimara gukubita, hakozwe ubutabazi bw’ibanze abakomeretse cyane uko ari umunani bahise bajyanwa mu bitaro bya Kibuye.

Ku bw’amahirwe ntawishwe n’iyo nkuba, inkuru nziza ni uko amakuru aturuka kwa muganga avuga ko n’abakomeretse bashobora gukira vuba.

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko iyi nkuba yakubise abantu 11 ije ikurikira izindi ebyiri zakubise mu cyumweru gishize, abantu 5 barimo umwe wari ufite inda barapfa.

Abo kandi bakurikira undi nawe uherutse gukubitwa n’inkuba ubwo yari yagiye kumanura voka kandi imvura irimo kugwa, kizira ubusanzwe kujya mu giti imvura irimo kugwa mu kwirinda gukubitwa n’inkuba.

Abaturage basabwe ko bagomba kwirinda kujya munsi y’ibiti imvura igwa, kujya mu mazi n’ahandi hantu hashobora gutuma bakubitwa n’inkuba.

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo