Yanditswe kuya 15-11-2013 – Saa 10:50′ na Besabesa M.Etienne
Abagabo 7 bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe bakekwaho ubutubuzi bw’amafaranga, batawe muri yombi bamaze gutuburira Umunyatanzaniya amashilingi angana na miliyoni eshanu n’ibihumbi magana tanu.
Ubu bujura bwabaye kuri uyu wa kane tariki ya 14 Ugushyingo 2013 , mu saa tatu za mu gitondo. Aba bagabo ni Dusabe Bidenego ukomoka i Kinyinya mu karere ka ka Gasabo, Bigirimana Laurent mu Gatsata, Niyitegeka Bosco utuye i Kinyinya, Ndahimana Evode wo mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, Hakizimana Claude utuye ku muhima mu mujyi wa Kigali, Ndamutsa Jimmy wo mu karere ka Bugesera na Uwera Bertin wo mu karere ka Kamonyi.
Abo bagabo babonye Umunyatanzaniya witwa Hamis Pampa Mkaka wari uvuye mu Rwanda arimo kuvunjisha amafaranga ku mupaka wa Rusumo bakomeza kumugendaho kugeza aho bamwibiye amafaranga yose yari afite mu gikapu.
Hamis Pampa Mkaka wibwe n’aba bagabo aganira na IGIHE yatangaje ko akigera ku mupaka wa Rusumo aba bagabo bamugenzeho buri wese amubwira ibitandukanye n’iby’undi, agiye kwambuka baramukurikira bamubwira ko muri Tanzaniya hateye ubujura bukabije, bamugira inama ko yakura amafaranga yose aho abitse akayatandukanya n’imyenda ye.
Yaje kubikora ayashyira mu gakapu, n’ubwoba ageze imbere ahindukiye kugira ngo arebe ko abo bagabo bakimukurikiye arabaheba. Yahise akubita agatima ku mashilingi ye aho yayashyize, arebye mu gakapu yari afite asangamo ikofi na bibiliya gusa benengango bamaze kuyatwara.
Yahise agaruka mu Rwanda abimenyesha Polisi y’u Rwanda ihita ikora akazi kayo mu buryo bwihuse, ikurikirana abo bagabo ibata muri yombi.
Supt. Kagorora Innocent uhagarariye Polisi mu karere ka Kirehe yasabye abaturage bose ko bagomba kujya birinda abatekamutwe nk’aba , abaturage bakajya bagira amakenga y’abantu bose kuko bigoye kumenya neza ko umuntu agambiriye kukwiba.
Akomeza asaba abacuruzi batandukanye kwirinda kugendana amafaranga ahubwo bagakorana n’amabanki.
Ku kazi ka Polisi y’u Rwanda, amashilingi yose yari yibwe yagarujwe asubizwa Hamis Pampa Mkaka, n’ibyishimo byinshi akomeza urugendo ataha iwabo muri Tanzaniya.