HARI ITANDUKANIRO RININI HAGATI YA RDF NA FAR- GEN. MARCEL GATSINZI
Gen. Gatsinzi Marcel yavutse taliki 09 Mutarama 1948 mu Karere ka Nyarugenge ahitwaga mu Kiyovu cy’ abakene. Amashuri ye abanza yayize kuri St Famille, ayisumbuye ayiga muri St André aho yigaga ishami ry’ indimi (Latin Science), ayarangiza muri Kamena 1968 ari bwo yinjiraga mu ishuri ry’ aba ofisiye ryaje kwitwa Ecole Superieur Militaire (ESM).
Uhereye ibumoso ni Minisitiri w’ Ingabo Gen. James Kabarebe na Gen. Marcel Gatsinzi wayoboye iyi Minisiteri, ubwo bari bari mu muhahngo w’ ihererekanya bubasha kuri iyi Minisiteri
Mu mwaka w’ 1970 Gen Gatsinzi yari Sous Lieutenant bigeza muri 1973 agirwa Lieutenant. Yakomeje kwiga igisirikare by’ umwuga mu gihugu cy’ Ububiligi mu ishuri ryitwaga Ecole de Guerre. Aha yahavanye ubumenyi bwimbitse ku bijyanye no kuyobora igisirikare (Commandement) ndetse agaruka ari ku rwego rwa BEM (Brevet d’ Etat Major).
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Gen. Marcel Gatsinzi yari Colonel mu ngabo za FAR ari na bwo yayoboraga ishuri ry’ abasirikare bo hagati, ESO, mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare nk’ umwe mu basirikare bakuru icyo gihe.
Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye muri Nyakanga 1994 ubwo yari amaze ukwezi mu buhungiro i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho yari yarajyanywe n’ abasirikare b’ Abafaransa bamuhungisha bagenzi be ba FAR, yagarutse mu Rwanda yakirirwa mu gisirikare cya Rwanda Patriotic Army (RPA).
Gen. Gatsinzi aragira ati: “Intambara irangiye ntabwo icyo gihe nari nkiyobora Unites kandi Guverinoma nshya yatangaga amatangazo avuga ko umuntu utarijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi yataha agafatanya n’ abandi kubaka igihugu. Ni bwo nahise mfata icyemezo cyo kugaruka cyane ko nta kibi nari niyiziho, nyuma ya Jenoside naje mfite ipeti rya Brigadier General, ariko kubera ko hari amapeti nari narahawe na Guverinoma y’ abatabazi, ngarutse natangiriye kuri Colonel kuko harebwaga amapeti yo kugeza ku wa 06 Mata 1994.”
Amaze kwinjira muri RDF, Gen. Gatsinzi yabanje kungiriza umuyobozi wa Etat Major y’ igisirikare, mu 1997 agirwa umuyobozi wa Etat major ya Gendarmerie, muri 2000 agirwa umuyobozi mukuru ushinzwe urwego rw’ igihugu rw’ iperereza (NISS) kugeza muri 2003 ubwo yagirwaga Minisitiri w’ Ingabo, umwanya yasimbuweho na Gen. James Kabarebe ubwo yahitaga ashingwa kuyobora Minisiteri yari nshyashya icyo gihe ishinzwe gucyura impunzi no gukumira ibiza (MIDIMAR).
Itandukaniro hagati ya FAR na RDF
Nk’ umusirikare mukuru wabaye mu bihe bitandukanye kandi afite imyanya y’ ubuyobozi yo hejuru, yatangaje ko hari itandukaniro rinini hagati ya FAR yatangiriyemo umwuga na RDF asorejemo ajya mu kiruhuko cy’ izabukuru.
Gen. Marcel Gatsinzi kuri ubu ari mu kiruhuko cy’ izabukuru
Gen. Gatsinzi akomeza agira ati: “Muri FAR nahuriyemo n’ imbogamizi zitandukanye nko guhera mu 1990 mu gisirikare hatarimo ubufatanye kubera urwikekwe hagati y’ Abakiga n’ Abanyenduga kandi twe twavukiye muri Rugenge twafatwaga nk’ Abanyenduga. Mu girisikare cya mbere harimo kwishishanya aho iyo babonaga udafite ubuhezanguni witwaga umwanzi cyangwa icyitso bigatuma batakwizera ndetse bahora bagukekakeka.
Njye mbere nabaga numva ndimo gukorera igihugu n’ Abanyarwanda, ariko kubera ababaga bafite izindi nyungu ugasanga bampisha imigambi yabo kubera kwishisha, bitandukanye cyane no mu gisirikare cya RDF kuko abasirikare bahabwa imirimo hagendewe ku bushobozi kandi umuntu agakora nta rwikekwe, nta muntu ukwishisha.
Ubu nakoreraga igisirikare nisanzuye kuko hari politiki ivuga ko abantu bose bangana, umuntu ahabwa imirimo ashoboye bitandukanye na mbere nakoranaga urwikekwe ndetse ugasanga bagenzi banjye dukorana hari byinshi bankinga.”
Gen. Gatsinzi akomeza avuga ko mbere nta musirikare wegeraga umuturage ndetse igisirikare wasangaga ari umwihariko w’ abantu bamwe nabo badahuza gahunda, ariko ubu hari ibikorwa byinshi abasirikare bahuriramo n’ abasivili ndetse usanga gahunda z’ iterambere zireba buri wese agakora yisanzuye.
Gen. Gatsinzi avuga ko u Rwanda yifuza gusaziramo yumva rwarangwa no kudaheza bamwe ndetse ruzira umwiryane, ntihagire abaturage bahabwa uburenganzira ku byiza by’ igihugu kurusha abandi, ndetse icyo umuntu ashatse gukora akagikora mu bwisanzure.
Ku bijyanye na bamwe mu baturage bumvaga ko kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye ari umusirikare mukuru waba yarayigizemo uruhare, yatangarije iki kinyamakuru ko yavuye mu buyobozi bw’ ishuri rya girikare nyuma y’ ihanurwa ry’ indege ya Habyarimana, ari bwo yahawe Etat major yayoboye guhera kuwa 07 kugeza 15 Mata 1994, na bwo ari kurwanywa na Colonel Bagosora washakaga gushyiraho uwitwa Bizimungu.
“Mu gihe cya Jenoside nanjye nitwaga icyitso kuko nahaga amategeko abasirikare yo kudahohotera abaturage, kunyita gutya byatangiye mbere, aho ku Gikongoro twigeze gutanga itangazo ryamagana Jenoside yakorwaga kugeza ubwo hari n’ abavugaga ko natanze igihugu bagambiriye kunyica.”
Mu gusoza Gen Gatsinzi avuga ko nta kintu kiruta amahoro mu buzima akaba ari muri urwo rwego umuntu asabwa kwishyira mu mwanya wa mugenzi we, aho agira ati: ” Icyo wifuza ko wagirirwa nawe kigirire mugenzi wawe”.
Annonciata Byukusenge – imirasire.com