DRC: LETA YA KABILA IKEKA KO UGANDA IRIMO GUFASHA GEN. MAKENGA KONGERA KWISUGANYA

Amakuru aturuka kuri umwe mu ntumwa zari mu biganiro i Kampala, avuga ko Sultani Makenga yaba yarerekeje i Kasese ho mu gihugu cya Uganda kuwa Gatatu aherekejwe na bamwe mu ngabo z’ igihugu (UPDF), mu rwego rwo kongera kwisuganya k’ umutwe wa M23.

Gen. Sultani Makenga ni uyu ufite inkoni

Nyuma y’ uko isinywa ry’ amasezerano ritagezweho, Congo – Kinshasa yavuze ko Uganda yaba ifite inyungu mu mutwe wa M23.

Aha umuvugizi wa Leta ya Kinshasa, Lambert Mende yagize ati: ’’Uganda irasa n’ aho ishyigikiye intambara, ifite inyungu ikura kuri M23, Guverinoma yacu ntiyagombaga gusinyana amasezerano n’ umutwe wacitsemo ibice nyuma yo gustindwa urugamba’’.

Leta ya Uganda ikaba yemera ko hari inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ziri muri iki gihugu, aho ngo yakabaye isaba imbabazi Congo kuko itubahirije amasezerano y’ I Addis Abeba ndetse ikanabashyikiriza leta ya Kinshasa kugirango habeho kubasubiza mu buzima busanzwe cyangwa kubashyira mu ngabo z’ igihugu.

Abarenga 300 mu bahoze ari inyeshyamba mu mutwe wa M23 bakaba barishyikirije leta ya Congo – Kinshasa, abandi bagera ku 150 bakijyana muri Monusco.

Gaston Rwaka – Imirasire.com

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo