Bugeshi: Abaturage bakomeje kubona abarwanyi ba FDLR mu ngabo za Congo
Kuva ingabo za Congo zagaruka mu duce M23 yahozemo, abaturage bo mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu basanzwe bajya gukorera i Kibumba muri Congo bavuga ko bahura n’Abanyarwanda bari basanzwe muri FDLR ubu bashyizwe mu ngabo za Congo.
Bamwe mu baturage banze ko amazina yabo yatangazwa kubera umutekano wabo, bavuga ko aho izi ngabo zaziye zibabuza amahwemo iyo bagiye muri Congo ndetse ngo abari bahafite imirima barahinze zayirayemo zirasarura bibaza impamvu izi ngabo zishobora kumenya imirima y’Abanyarwanda kugira ngo ziyisarure.
Gusa ngo baje gusanga harimo abarwanyi ba FDLR bavuka mu murenge wa Bugeshi kandi bakomeye muri izi ngabo ku buryo ziba zizi abaturage bava Bugeshi bakaza guhinga Kibumba, bamwe mubasirikare ba FDLR bavuka Bugeshi bari mu ngabo za Congo FARDC harimo Capt Abudu uvuka mu kagari ka Njerema wavuye mu Rwanda akurikiranyweho kwiba inka.
Undi abaturage babonye uvuka Bugeshi ni Capt Callixte, uretse abafite amapeti abaturage ngo babonye harimo n’abasirikare bo hasi nka Nangiribi bose bagize uruhare rwo kurwanya M23 kandi bashyirwa hafi y’imipaka y’u Rwanda bakagira uruhare mu guhohotera Abanyarwanda no kwangiza imitungo yabo.
Sylidio Sebuharara
– See more at: http://kigalitoday.com/spip.php?article14102#sthash.eiprPMIH.dpuf