NOVEMBER 20, 2013, 5:05 AM
By: plaaaaaaaaaaaa! – UMUSEKE.RW / Inkindi
Gen David Sejusa, umwe mu bayobozi bakomeye b’Ishyaka riharanira Ubumwe n’Ubwisanzure muri Uganda “Freedom and Unity Front” (FUF) yashinje Perezida Yoweri Kaguta Museveni gusenya Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ugizwe n’ibihugu by’u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, n’u Burundi.
General David Sejusa umaze iminsi ahanganye na Peresida Museveni. Photo: The London Evening Post.
Mu cyegeranyo baherutse gushyira ahagaragara nk’uko bitangazwa n’Ijwi ry’Amerika, abagize iri shyaka bavuze ko iyo migambi ya Museveni yatangiye kugaragara ubwo yangaga gutumira u Burundi na Tanzaniya mu nama ziheruka zitabiriwe n’ibindi bihugu bigize uyu muryango.
David Sejusa ati “Mushobora kuba mwarumvise uburyo agerageza gushaka guhirika u Burundi na Tanzaniya mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, mwanumvise kandi uburyo Perezida Kikwete yavuze ko Tanzaniya kuva na kera yabaye inkingi ya mwamba y’uyu muryango.”
Sejusa kandi yavuze ko ibyo Perezida Museveni arimo gukora ntaho bitaniye n’ibyo umunyagitugu Idi Amini wigeze kuyobora Uganda yakoraga, ndetse ngo bishobora kuzasenya burundu Umunyango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Nyamara ariko Perezida Museveni ushinjwa gusahaka gusenya EAC, ubwo yabazwaga impamvu ibigugu by’u Burundi na Tanzaniya bititabiriye inama yabereye i Kampala yasubije ko nta kibazo kirimo; cyane ko byose bireba iterambere ry’akarere muri rusange.
General Sejusa kandi yikomye Perezida Museveni avuga ko yateye ingabo mu bitugu umutwe wa M23 uherutse gutsindwa n’Ingabo za Leta ya Congo zifatanyije na MONUSCO.
Gen David Sejusa yagize ati “Yatangije ziriya nyeshyamba, abaha intwaro, abaha amafranga, abaha ibikoresho ndetse abaha n’imyambaro ya gisirikare, ibyo mvuga kandi ndabizi. Ariko igisekeje yarihindukizaga mu kanya gato akagaragara nk’umuntu ushaka kugarura amahoro mu karere.”
Nyamara ariko n’ubwo Sejusa yatangaje ibi, Perezida Museveni umaze iminsi ahuza uruhande rwa Congo n’urwa M23 mu mishyikirano yagiye ashimirwa uruhare rwe mu gushaka ko akarere gatekana.
Gen Sejusa kandi yatangaje ko kuba isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya M23 na Congo byaragindiye ngo Perezida Museveni yabigizemo uruhare “kubera inyungu ze za politiki”.
Source: VOA
UMUSEKE.RW