Rishingiye ku nyandiko yasohotse mu kinyamakuru the Rwandan
(http://www.therwandan.com/ki/amwe-mu-mashyaka-atavuga-rumwe-na-perezida-kagame-yamwandikiye-ibaruwa-ifunguye/)yiswe
ibaruwa ya Perezida Kagame,rigarutse kandi ku mukono ugaragara
washyizwe kuriyo baruwa wa bwana BAKUNZIBAKE Alexis umuyobozi
wungirije wa PS Imberakuri.Ishyaka PS Imberakuri ritangarije
abarwanashyaka baryo kimwe nabandi babonye iyo baruwa ibi bikurikira:
Kuwa 18/11/2013 ikinyamakuru cyandikirwa kuri internet
www.therwandan.com cyasohoye ibaruwa yandikiwe perezida KAGAME imusaba kugirana imishyikirano na FDLR n’amashyaka atavuga rumwe na leta ayoboye,ariko igitangaje nuko iyo baruwa bigaragara ko mu mashyaka
yayishyizeho umukono na PS Imberakuri irimo kandi ishyaka PS
Imberakuri ritarigeze rimenyeshwa iby’iyo baruwa,haba mw’itegurwa
ryayo ndetse no kugeza igihe igiriye mu binyamakuru,ishyaka PS
Imberakuri rihereye kuri ibi tumaze kuvuga riramesha abarwanashyaka
baryo ko ntaho rihuriye n’ibaruwa yavuzwe haruguru.
Ishyaka PS Imberakuri rirasanga imikorere nk’iyi ariyo kunengwa
bikomeye kuko ntaho yageza abanyarwanda,rikanasaba abihishe inyuma
yiyi baruwa gusobanurira abandi icyo bari bagamije bajya gusinyira
ishyaka PS Imberakuri ndetse bagashyiraho umukono w’umuyobozi
wungirije.
Twese twemera ko ingufu za twese arizo zikenewe,ariko byose bigira
inzira nyazo ziboneye bigomba gucamo.
Kubwa PS Imberakuri.
Alexis BAKUNZIBAKE
Umuyobozi wungirije.