Perezida Kagame akomeje inyota y’ukumena amaraso ya abanvandimwe ba Gasasira Jean Bosco naho bahungiye muri Uganda agamije kuwukaho burundu

Ibi bikorwa byo kumena amaraso y’abagize umuryango wa Gasasira J Bosco bimaze igihe, haba mu Rwanda, aho bamwe muri bo bashimuswe bakicwa urubozo mu buryo bwa kinyamaswa, umwe muri bo akaba yaramaze amezi arenga icyenda yaraburiwe irengero, yicwa urubozo n’ishami rya polisi rishinzwe ubutasi (Special Intelligence), kugeza ejobundi mu kwa munani tariki ya 20 muri 2013 , ubwo bishe nyirakuru urw’agashinyaguro, nyuma yo gushimutwa akuwe mu rugo iwe, agashimutirwa mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe, aho bamwishe uruhongohongo, bakaza kumumaramo umwuka wa nyuma ku mabwiriza ya perezida Kagame, bikozwe na Lt Gen Karenzi Karake, hamwe na Col Franko Rutagengwa.

Uwo mubyeyi wari ufite imyaka 89 yaje kwicwa ku mabwiriza ya Perezida Kagame hamwe n’umugore we Jeannette Kagame, bakoresheje Gen Nyamvumba Patrick wahaye amabwiriza umukazana we Jacqueline Mukeshimana kugirango ahawe abasirikare barinda perezida Kagame kujya gushimuta nyirabukwe Mulungi Joylace amukuye mu rugo iwe i Rwamagana, bakamutwara mu bitaro bya gisirikare i Kanombe, ari na bwo baje kuhamutsinda, bamuziza gusa ko umwuzukuru we ari umunyamakuru, kandi akaba yarafashwe bugwate bakamwica urw’agashinyaguro, ari na ko batuma ku mwuzukuru we aho yahungiye muri Sweden, kugirango yemere ruswa ya perezida Kagame, bityo igitangazamakuru Umuvugizi gitangire kuyoboka ingoma y’igitugu ye.

Nyuma y’aho atereye utwatsi ibyo byifuzo by’ubutegetsi bwa Kagame, umunyagitugu perezida Kagame ntiyigeze agira imbabazi zo kwica umubyeyi ungana na nyina amuziza gusa ko umwuzukuru we ari umwanditsi mukuru w’Umuvugizi. ikinyamakuru gikomeje kunenga ibikorwa by’ubwicanyi by’ubutegetsi bwa Kagame, bukomeje gukorera abanyarwanda hamwe n’abaturanyi babo b’abanyekongo, ibya mfurambi.

Perezida Kagame ntiyigeze atuza mu kumena amaraso y’abavandimwe ba Gasasira J Bosco ahubwo yakajije umurego n’aho bamaze guhungira igihugu ari ibisenzegeri, dore ko babiri muri bo yari yarabakoreye ibikorwa by’iyica rubozo, bamwe akabashumuriza za maneko ze ziyobowe na Gen Mugambage, abicanyi be Lt Col James Burabyo hamwe na Superitendant Charles Kayihura, kugirango babagongeshe imodoka, ibahitanire icyarimwe.

Mu minsi micye na none ubwo bashimutaga murumuna wa Gasasira hamwe na mubyara we, babishe urubozo kugeza n’aho umwe muri bo bashaka kumushimutira mu Rwanda ku ngufu, aza gukizwa n’umuyobozi wa Migration ya Uganda, Namara Antony, waje gusanga afite ibyangombwa by’ubuhunzi, amubatesha atyo.

Ikibabaje muri ibi byose nuko nyuma y’ibikorwa byo kumena amaraso hamwe no kwica urubozo abavandimwe ba Gasasira J Bosco, perezida Kagame atigeze ashira inyota yo kumena amaraso y’abo bavandimwe ba Gasasira, dore ko yakomeje kubahiga bukware akoresheje agatsiko k’abicanyi be, bihishe mu mutaka wa ambasade y’u Rwanda i Kampala, ari na ko bahigwa bukware kugirango babakure ku isi y’abazima burundu.

Johnson,Europe

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo