Umugore yamaze umwaka aryama iruhande ry’umurambo w’umugabo

Umugore w’imyaka 69 wo mu Bubiligi yatahuwe ko yamaze umwaka wose aryama iruhande rw’umurambo w’umugabo we w’imyaka 73 bari bamaranye imyaka 10 wapfuye urw’ikirago [urupfu rusanzwe] hakaba hashize umwaka.

Ibi byamenyekanye nyuma y’uko ubukode bw’inzu butishyurwaga, nuko ubwo nyir’inzu yashakaga kwirukana umugore we wayibagamo atahura ko abana n’umurambo w’umugabo.

Ikinyamakuru La Derniere Heure cyatangaje iyo nkuru cyashyize ahagaragara amafoto ateye ubwoba kuyareba, umurambo wa nyakwigendera warumye, afite mu maso hananutse cyane n’ubwanwa burebure.

Ubushinjacyaha bw’umujyi wa Bruxelles bugiye gutangira iperereza ryimbitse kugira ngo ukuri kuri ikibazo kujye ahagaragara.

Abantu bibaza impamvu uyu muntu atashyinguwe niba ari uko umugore yamukunda cyane cyangwa niba yarabuze ubushobozi bwo kumuhambisha, ukuri kuri ibi kuzamenyekana nyuma y’iperereza.

Nshimiyimana Leonard

Source: kigalitoday

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo