Rwanda: Ukurikije ibyo ikinyamakuru Imirasire cyanditse, Gen. Charles Kayonga ari mu mazi abira!

URUJIJO: NYUMA YO KWEGUZWA KU MIRIMO YE GEN. CHARLES KAYONGA NGO YABA AFUNGIYE AHANTU HATAZWI

Gen. Charles Kayonga wari umugaba mukuru w’ ingabo z’ igihugu (RDF), amaze kweguzwa ku mirimo yari ashinzwe bivugwa ko yagiye mu kiruhuko cy’ izabukuru ngo byaba byaravuye ku gasuzuguro yagiye agaragariza abamukuriye none ubu akaba ari ahantu hatazwi.

Iyirukanwa rya Gen. Kayonga ngo ryaba ryaratewe n’ agasuzugura kabayeho ko kwinjira mu nama Perezida wa Repubulika yahageze, bivuze ko yinjiye nyuma y’ umukuru w’ igihugu.



Gen. Charles Kayonga ngo yaba afungiye ahantu hatazwi

Gen. Charles Kayonga biravugwa ko nyuma yo kweguzwa ku mirimo ye yari ashinzwe, ngo yaba yaragerageje gushaka guhita ahunga, ariko ngo bahise bamuta muri yombi ajyanwa gufungirwa ahantu hatazwi.

Ubwo hakorwaga umwiherero w’ iminsi 3 w’ ingabo za RDF ku munsi wa nyuma waje gusozwa n’ umukur w’ igihug Paul Kagame kuri uwo munsi, Gen. Charles Kayonga ubwo abandi bayobozi bari bahageze bategereje kwakira Perezida Paul Kagame nk’ umuco usanzwe uzwi kuva na kera na kare, Kayonga we yaje nyuma ahamusanga bihita bifatwa nk’ agasuzuguro ko kutubaha abamukuriye.

Ikindi cyaba kivugwa, ni uko muri uwo mwiherero Gen. Charles Kayonga ngo yaba yarateranye amagambo na Gen. James Kabarebe ngo n’ ubundi basanzwe badacana uwaka nk’ uko tbikesha Rshyashya.

Iryo terana ry’ amagambo ngo ryaba ryaratewe n’ ijambo Kayonga yavuze asaba ko abasirikare (Special Bataillon) ko bakongererwa umushahara, ariko abivuga atabanje kubiganira na bagenzi be bari bafatanyije akazi.

Minisitiri w’ ingabo Gen. James Kabarebe

Iri jambo yavuze abandi bahise batekereza ko rishyizwe mu bikorwa ko byahita bifatwa nko gushaka kugumura abasirikare ubwo baba basumbanya imishahara kandi bakora akazi kamwe.

Ubwo inama yarangiraga Gen. Charles Kayonga ngo yasohotse yivuvota bitewe n’ uko amaze kuvuga ririya jambo ry’ imishahara Gen. Kabarebe ngo yahise amubaza ngo uvuze ngo iki?

Kayonga ubwo yivovotaga ngo yagize ati: ” nkuriya aba ambaza iki? Ashaka kuvuga Gen. Kabarebe.

Amaze kuvuga ibi Gen. James Kabarebe ngo yamenye ko yasohotse amwivovotera ahita ajya gusaba Perezida wa Repubulika guhana Kayonga ngo bitaba ibyo we akegura ku mirimo ashinzwe.

Nyuma y’ uko Kayonga asezererwa bamwe bavuga ko yaba afungiye ahantu hatazwi, mu gihe abandi bavuga ko bamubona aho atuye Kimihurura iyo ahavuye agiye ku rwuri rw’ inka ze ruri i Masaka.


Itangishatse Théoneste – imirasire.com

UBUTUMWA

Amazina:PatrioteNovember 21, 2013

to HE:
Niba Gen. Kayonga afite n’amakosa ibuka ko hari byo yakoze byiza, kuyobora abasirikare bari muri CND, yayobeye igihe kigoye Kayumba yahunze na bagenzi be, abandi benshi bakoranye bafunzwe(Gen. KK na Gen Muhire,etc). Ariko yashoboye gutuma RDF ikomeza kwese imihigo. Niba M23 na Gen biri mubyo azira yaba arenganye rwose erega bariya bana(RCD, CND, M23) bakoreshejwe amakosa kenshi kuburyo byagombaga kugira iherezo. Ikindi Nyakubahwa ibuka abo mwakoranye bose kuva 90 ese musigaranye nabagahe? Buriya bose n’abanyamakosa gusaaaa. Umuntu wese uri munsi y’Ijuru agira weaknesses. Ese ibi ntibyaba biterwa na advisors babi bashaka gutuma uba nka staline muri URSS?(uwo atishe mubo bakoranye yaramufunze kugira ngo yimakaze ingoma y’igitugu). Kandi njye ndakwmera HE kuko ugira n’umwanya wo kwegera abaturage bo hasi biriya birandega ndabigushimira, ikindi mbona utagira umururmba, ndibuka ugabanya amasambu yarafitwe n’ibikomerezwa,…
Urimfura ariko rero.

Proposal yawnjye:

Lt Gen Charles Kayonga agomba kuba promoted akaba Gen. then nyuma akava muri RDF akajya muri politique agasimbura Minister wa internal affairs or MINADEF. Gusa har’abantu bagomba kubisa abandi babandi umuseso witaga ko ar’batoni. Ese wazabakuyeho nabo ra! ko Abanyarwanda bafite ubushobozi bahari.

Nukwikubita agshyi da. Komeza utere imbere.

Amazina:nizeyimanaNovember 21, 2013

njye numva barihuse gufata icyemezo icyo kumwirukana,cyane ko muriyiminsi dufite byinshi byogukora as team. so,tubitege amaso! mwibucye undi washatse guha promotion abasilikare aho ari ubu!? nzabandora ni umunyarwanda.

Amazina:SevenNovember 20, 2013

Abobagabo bibuke bafata igihugu!!barasanga icyo bapfana kiruta icyo bapfa!maze basange Emanuel Gasana(Aigp) abunge kuko nabonye ariwe mugabo wikitegererezo murafrica.

Amazina:JEFUNovember 20, 2013

Ahaaaaa,ese ko hasigaye hari umwuka mubi muri forse zose ra murapfa iki?

Amazina:weNovember 20, 2013

ese ubwo ntakantu karimo koko byaragenze gutyo icyemezo kikaba kwirakanwa

Amazina:DéborahNovember 20, 2013

Ngaho da , ariko ibi ni biki koko?? Ubu rero naw eyahawe akato we n’ umuryango we? Nawe yaba abaye IKIGARASHA se bahu? Yewe iby’isi ni ZUNGURUKA wa mugani. Niba yarabonye uko acaho!! hanyuma ase familiy? Mana we tabara Charles, na Caro n’ abana babo. Caro senga Imana igufashe mw’ Izina rya Yesu!

Amazina:kanyombyaNovember 20, 2013

ibyo turabimenyereye muruwo mwuga wakazi kacu gusa batwemereye tukavuga turababaye sitwe ba ssu aficie yewe na bakoronere na ba generer nuko babonye nuko bahunga nta numwe warara mugisirikare cya kagame nanjye ndasigaye .

Amazina:ibazeNovember 20, 2013

cyokora ndumiwe nge turaturanye na kare namubonye kandi kayonga numuntu mwiza naho atuye kabisa atanga urugero rwiza

Amazina:muregoNovember 20, 2013

Muri family iyo hagaragaye ubwunvikane buke, godfather afata icyemezo cyo guhana cyangwa kwica abo biturutseho.

Amazina:yegoNovember 20, 2013

ariko ibi byose biba birimo urujijo ndacyeka nubundi iyo umuntu akosheje arahanwa kwirukanwa si umuti ahubwo haba hari byinshi baba apfa umuntu atapfa kumenye nkumu civile

Amazina:mugaboNovember 20, 2013

Hugo igitekerezo cyawe biboneka ko ntaka notion nagato ufite ku gisirikare
mu gisirikare ni discipline. niba ariko General Kayonga yabikoze ntabwo yubashye abamukuriye . kandi leta niyo igena imishahara, ntabwo ari umuntu umwe. usuzuguye kiongozi wawe mugisirikare ugomba guhanwa uko byagenda kose. iyo ni umojawapo wa kunjenga jeshi lenyewe..jua kwamba jeshi li keharibika na inshi itaharibika.

Amazina:Hugo bin allyNovember 20, 2013

Ubwo bishatse kuvugako hari abatoni ku nyakubahwa niba havutse ikibazo agahita avuga ko yakwegura niba adahawe igihano nyuma bikabaho ni kibazo?

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo