Imirasire: RUJUGIRO YAVUZE KO AMAHEREZO AZASUBIZWA INYUBAKO YE YA UTC

Umuherwe w’ umunyarwanda Tribert Rujugiro Ayabatwa yatangaje aya magambo kuri iki Cyumweru taliki ya 24 Ugushyingo 2013, ubwo yari yasuye Radio Ijwi rya Amerika I Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu ijwi rye bwite yagize ati: ”icyo nzi neza ni uko inyubako yanjye itashyizweho amapine, byumvikane ko amaherezo y’ inzira ari mu nzu bitinde bitebuke nzayisubirana kuko n’ icyuya cyanjye.



Rujugiro Tribert Ayabatwa

Mu kiganiro “Dusangira ijambo”, Rujugiro yavuze ko intandaro y’ ibibazo byinshi ari ukutamenya kugendera ku mahame ya demokrasi. Asanga rero iterambere rya Afrika ryafashwa ni uko ubutegetsi bubaye ubw’ abaturage nyakuri, bugashyirwaho n’ abaturage kandi bugakorera abaturage.

Bumwe mu buryo Rujugiro Ayabatwa yiyumvisha, ngo yumva ubwo butegetsi bwaba ubw’ abaturage n’ uko amategeko yakubahirizwa, ntihagire umuntu ujya hejuru yayo, kandi umutungo w’ umuntu ukaba ntavogerwa.

Yakomeje avuga ko kuba yarambuwe inzu ye, bitakurikije amategeko, ari nayo mpamvu azayisubizwa kuko ngo n’ imitungo afite mu gihuguu cy’ u Burundi yari yarambuwe igihe kingana n’ imyaka 16, byaje kurangira ayisubiranye.

Mu rugendo yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ayabatwa yasuye Serivisi y’ i Kirundi n’ i Kinyarwanda y’ Ijwi rya Amerika, anagirana ikiganiro kirambuye n’ Ijwi rya Amerika kuri iki cyumweru taliki ya 24 Ugushyingo 2013 arinaho yatangarije ibi.

Umunyarwanda Rujugiro Tribert yimukiye muri Afrika y’ Epfo ari ku ruhande rw’ abantu batavuga rumwe na Leta y’ u Rwanda, mu gihe ari mu bantu bafashije RPF/Inkontanyi kurwanya Leta ya Habyalimana no kubohora u Rwanda.


Gaston Rwaka – Imirasire.com

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo