By Nkusi Joseph
Maze iminsi mbona inyandiko ku mbuga zinyuranye zivuga kuri Nyiramongi , iheruka ni iyaciye ku rubuga IKAZE IWACU ejobundi ku cyumweru kuri 25/ 11/ 2013 aho umwanditsi yagereranyaga ibikorwa bya Nyiramongi nk’iby’ikinywamaraso ( vampire) Kanjogera umukurambere wa hafi wa Kagame. Izindi nyandiko twakwibuka zavuze mbere y’iyi mvuze kuri Nyiramongi ni izagiye zandikwa n’ikinyamakuru UMUVUGIZI, zibandaga cyane cyane ku myifatire ya Nyiramongi ari i Bujumbura ho mu Burundi, na Nairobi muri Kenya mbere y’uko ashakana na Kagame. Iki kinyamakuru kandi cyagiye kigaruka k’ukuntu uyu mubyeyi yakoresheje bamwe mu byegera bye barimo musaza we Murefu, Hatari Sekoko ndetse na Ministri Musoni kugirango bamufashe kugeza hanze ibifranga we n’umugabo we biba igihugu n’umutungo kamere wa RDCongo; no kwiyandikaho imwe mu mitungo y’umuryango wa Kagame mu rwego rwo kuyobya uburari … Ntitwakwibagirwa ko uyu mugore ari umwe mu bantu batanga akazi mu gihugu ndetse no kunyaga nkuko byagendekeye General Muhire igihe yanengaga ko Mwene Kagame yagirwa umwofisiye atarajya no mu gisoda cya se. Muri ibi bike mbabwiye byavuzwe kuri uyu mugore, hari ikibazo nibajije : “Ari kagame cyangwa nyiramongi ninde ugejeje igihugu cyacu aho umwanzi ashaka?” Si ukwibaza gusa ariko nkuko Padri abitubwira mu ishyingirwa ko abantu baba babaye umubiri umwe, ni izihe ngaruka ziri imbere kuri uyu mubiri umwe wiyemeje gusenya igihugu nk’abahanzweho?
Nyiramongi niwe wigaruriye ubucuruzi bwose bwo mu gihugu no hanze yacyo
Magayane ngo yigeze guhanura avuga ko igihugu kizagira ibibazo bikomeye mu gihe kizaba gitegekwa na Rwabujindiri rurya ntiruhage. Icyo abanyarwanda batajya bibaza kuri uyu muhanuzi ni ubusobanuro bwa 1. Rwabujindiri; 2. Rurya ntiruhage. Mubyo ukuri kujindira mu kinyarwanda bivuga umuntu uvugisha ntagusubize; muri make umuntu udasabana n’abandi, bityo abanyarwanda ntibatinya kwita bene uwo muntu Umugome. ” Rurya ntiruhage ” nabyo bishobora guhabwa ubusobanuro bubiri ukurikije ibyo turiho tuvugaho. Kagame ni umuntu unanutse, udashyira amaraso ku mubiri nkuko abanyarwanda babivuga bazimiza. Bityo rero uwareba ibintu uyu muntu atunze n’igara rye, uri nk’umuvantara utamuzi wavuga ko adafite ibyo kurya bihagije; adahaga. Ubundi busobanuro bwabyo bwa kabiri ni umururumba, bivuga kudashimishwa n’ibyo ufite ugahora usambira hirya no hino wongera kubyo ufite nk’isuri. Ukurikije rero ibyo Rwabujindiri na mukawe bariho bakorera abanyarwanda muri iki gihe, usanga bijyanye na buriya busobanuro bwa kabiri. Ba uretse gato nisobanure; mu gihe Kagame yabaga ariho akusanya ibifranga hirya no hino byo kugura za ndege 2 zitamenwa n’amasasu, zaparikwaga muri Afrika y’Epfo, zikahava zikajya mu Bugereki, naho zikahava zikajyanwa muri Turikiya, ubu zikaba ziparikwa ahandi tuzamenya vuba aha, Nyiramongi we yabaga ariho apangana n’Abanyamerika ukuntu ikawa y’Urwanda bayibyaza umusaruro uhanitse kandi ikashi rivuyemo rikaba irye. Ni ukuvuga agacyura 99% naho ba Ngofero bayihinga bagacyura 1%!Nguko uko abaturage babujijwe kongera kwitunganyiriza ikawa nkuko babikoraga, ubu basigaye bategekwa kujyana ibitumbwe kwa ba Timu ( umuzungu w’umunyamerika , abatuye i Butare baramuzi), maze bagatoramo ibitumbwe byiza ibisigaye bakabiha umuturage ngo ajye kumena. Amafranga kandi nayo uyu muturage utangira gutunda kuva muri Mata , ageza muri Kanama atarabona n’iyo ntica ntikize yaruhiye. Nigeze kugera muri Butaro mu Gushyingo 2009 nyoboye itsinda ry’abanyeshuri dukora anketi ku miturire yo mu cyaro, abaturage baho bari bampitanye banyitiranya n’abayobozi b’i Kigali. Banyeretse ko barambiwe ubugome n’ubusahuzi bukorwa no kwa Rwabujindiri. Barambwiraga bati wasobanura ute ukuntu duhabwa amafranga 80 ku kilo cy’ibitumbwe naho izumye mwe mgafata 240F ? Kuki batareka ngo natwe tusiskye, tuzanike tubahe izumye nkuko byakorwaga kwa Habyara na Kayibanda? Bati ubu tugiye kuzirandura bizace iyo biciye. Narebye hasi ndaceceka, ku mutima nti yaba mwari muzi ko nanjye iziri i Huye nabuze uwo nzihera!Ndongera ndatekereza nti aba baturage bamenye ayo Nyiramongi na ba Timu bahabwa ku kilo i Boston muri Amerika aho uyu mudamu afite n’aho bayinywera, cyangwa se i London mu Bwongereza, umunenya barara bamuteye mu Kiyovu!
Si ikawa gusa kandi yigaruriwe no kwa Rwabujindiri, n’icyayi ubu bene kugihinga barumiwe kuko ubu nacyo kiri mu maboko y’umuryango wa Nyiramongi. Taruka undebere n’ariya maduka agezweho i Kigali, uriya muturirwa bahatira abantu gucururizamo ari nako basenyera abacururizaga aho uteretse ba uwushyize ku ruhande. Zamuka gato , tambika, manuka hafi yawo maze wirebere amaduka agezweho ubu batagitinya no kwita amazina ya Kagame! Ndavuga ariya acuruza za zahabu n’utundi tuntu tw’abana bo mu bisubizo, ibyo byose ni imishinga ya Nyiramobgi. Ambuka inyanja ujye hariya i Buraya , urebe Amabasade z’Urwanda aho ikorera n’aho abakoramo bacumbika, ndavuga mu Budage no mu Bwongereza; ibyo nabyo ni imari Nyiramongi yita iye kandi ubundi byaravuye mu maboko ya Ngofero. Reba biriya bifranga bihishe mu mabanki muri za Mexico, Dubai , Singapur, Hong Kong, ikirwa cya Maurice n’ahandi ntarondoye, ayo nayo Nyiramongi ayita aye kandi yarakamwe muri rubanda. Uwavuga umururumba wo kwa Rwaujindiri bwakwira bugacya ariko ntibizagukange kuko ibikorwa nk’ibi bisa n’ibya ya Siha Rusahuzi umusizi Gasimba yajyaga aganirira ibyayo abo kwa Kinani. Ese nyuma y’imyaka 20 wambwira ibyo yavugaga byari ukuri cyangwa yaribeshye??
Elena C.
Ngo kirya abandi bajya kukirya kikavuza induru! Hahise hajyaho inama y’igihugu y’abari mu mutwe waharaniraga ko ibintu bihinduka ” national Salvation Front”, iyi nayo iza gushyiraho urukiko rudasanzwe nkuko Nicolae yabikoraga iyo yashakaga kugira uwo yirenza na Kagame akaba ariko abikora kuva muri 1994. Uru rukiko rero rwasanze Uyu muprezida n’umugore we ngo baricishije abantu bigaragambyaga bagera kuri 60,000. ahitwa Timiswara. Nyuma y’iminsi itatu bafashwe bagacirwa n’urubanza bagakatirwa urwo gupfa, kuri Noheri yo kuri 25/ 12/ 1989 niho uwahoze ari prezida wa Roumania n’umugore we Elena baciwe imitwe, imbere y’abaturage biyamiriraga
Marie Antoinette
Ukwivanga mu butegetsi k’uyu mugore , ashyiraho uwo ashatse akirukana uwo ashaka, no gusesagura nka bimwe duherutse kubona agatsiko ka Kagame gaheruka gufunga imihanda ya Kigali abakagize n’abana bako bakabyuka barya banywa kugeza ijoro riguye mucyo agatsiko kise kwangatwa kambaye umweru ” dinner en blanc”, ninako uyu mugore yabikoraga, maze igihugu kiza kwisanga nta n’urupfusha rusigaye muri Banki za leta. Abaturage bari barakandamijwe imyaka n’imyaniko bafatanyije n’abakoraga batakibona icyo bahembwa bashyira hamwe bagana ku ngoro y’umwami ariko uwo bashakaga cyane ni Marie Antoinette bari barahaye akabyiniriro ka ” La DEPENSIERE”, “Musesaguzi” tugenekereje mu kinyarwanda. Hari indi mvugo abantu bakunda kugarukaho bavuga ukuntu yari umusesaguzi :” Let them eat Cake”. tugenekereje mu kinyarwanda ni ” Bareke barye umukati wa untu we” ibise bitaniye he na biriya agatsiko gaherutse gukora twavuze hejuru , byose bikaba byaravuye i Bukuru mu rwego rwo gutaha wa muturirwa Kagame na mukawe bitiriye Hatari! Kunyanyagiza ibiryo n’inzoga mu muhanda, bakarya kandi bambaye imyeru bose ngo bitandukanye na ba Ngofero! Mu gihe mu cyaro ntetse na Kigali ubu rukinga babiri , abana bakaba bakubitirwa kuryama.!!! Uko byaje kurangirana Elena muri Roumania rero ninako byagendekeye Marie Antoinette kuko nawe yaje kurangiza uubuzima bwe abaturage yakenesheje yabujije ubukopfora nkuko Nyiramongi abikora, bamuciye agahanga we n’umugabo we, maze ku itariki ya 16/10/1793 hatangazwa muri France ko ubwami buvuyeho burundu.