Rwanda: Uburyo Perezida Kagame yirengeje Maitre Ndibwami mu migambiye mibisha yo guhuguza Rujugiro miliyoni 20 z’amadolari

pkandplaine

Umuvugizi umaze iminsi ukora iperereza ku bujura ndengakamere perezida Kagame akomeje gusayamo kugeza n’aho yirengeje umwunganizi mu mategeko (avocat) w’umunyemari Rujugiro Tribert, ari na we wari ufite «procuration» yo gucunga hamwe no guhagararira umuntungo we wose uri mu Rwanda.

Ibi bikaba ari amayeri ya perezida Kagame kugirango aburizemo za gihamya zerekanaga ko umunyemari Ayabatwa Tribert Rujugiro atigeze ata umutungo we, nk’uko Leta ya Kagame yabivugaga kubera amaco y’inda ye kugirango yambure uwo munyemari isoko rya kijyambere rigera ku kayabo karenga miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika, ari na yo mpamvu maître Alain Ndibwami akomeje gusiragizwa muri gereza mu rwego rwo kugirango perezida Kagame akoreshe ingufu ahabwa nka pererezida mu kwambura burundu umutungo w’umushoramari, anirenze na buri muntu ugerageje kwitambika muri ubwo bujura bwe. Ibi na none bikaba bije mu gihe gito cyane Perezida Kagame afatiriye akanahuguza akayabo k’amafaranga  y’umugore wa Rujugiro, ari we Natalie Mukagatete,  amafaranga yabarizwaga muri Access Bank.

Perezida Kagame akaba yarakoresheje minisitiri Busingye Johnston mu kugaraguza agati Maitre Alain Ndibwami ku itariki ya 14 /11/2013 ; icyizere cye cyo kuba yarenganurwa kikaba kidahari, dore ko n’abunganizi bagenzi be bagerageje kumuvugira ariko bigafata ubusa ; nta n’ukuntu yarenganurwa ngo bishoboke kuko yafunzwe na perezida Kagame mu gihe ubutabera bwose buri munsi y’ibirenge bye.

Gasasira, Sweden.

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo