GEN. KAYUMBA NYAMWASA NA BAGENZI BE BAKOMEJE GUTEZA URUJIJO
Bamwe mu bahoze mu ngabo z’ u Rwanda (FPR) nyuma bakavamo bagahunga hamwe n’ indi mitwe itavuga rumwe n’ ubuyobozi bwa FPR, bagiye batangaza ko bagiye gushyira imbaraga mu guhindura ubuyobozi bw’ igihugu cy’ u Rwanda n’ ubwo n’ akarere k’ ibiyaga bigali batakoroheye.
Mu nama yabereye I Johannesbourg ku italiki ya 19 Gashyantare 2013 yahuzaga abayoboke ba FDU – Inkingi n’ aba RNC) n’ indi mitwe itavuga rumwe na Guverinoma y’ u Rwanda, mu byizweho nyamukuru harimo kongera imbaraga mu gushishikariza abanyarwanda n’ amahanga gusenya ubuyobozi u Rwanda rufite.
Uhereye ibiryo ni Gen. Kayumba Nyamwasa na Col. Patric Karegeya
Muri abo basirikare bagiye bahunga igihugu harimo Gen. Kayumba Nyamwasa, Col. Patric Karegeya tutibagiwe n’ Umwami Kigeli V Ndahindurwa bigeze gutangaza ko bagiye kongera imbara bwikube 2 ngo bahindure ubuyobozi bw’ u Rwanda, ibi nabyo bikaba byaravugiwe muri iyi nama y’ iminsi 5 i Johannesbourg.
Ikinyamakuru Chimpreport kimwe n’ ibindi binyamakuru bikorera mu gihugu no hanze, byagiye bitangaza ko Umukuru w’ Igihugu Paul Kagame yagiye atangaza ko Kayumba na Karegeya bari mu bihishe inyuma mu bikorwa bihungabanya umutekano mu Rwanda kimwe no muri Congo.
Ibi Perezida yabivugiye mu nama n’ abanyamakuru i Kampala muri 2011, avuga ko Gen. Kayumba Nyamwasa yaba akorana n’ imitwe y’ inyeshyamba irwanira ku butaka bwa Congo.
Perezida Paul Kagame yagize ati: “niba Nyamwasa yiyemeje kwegura intwaro nk’ uko bigaragazwa n’ ibimenyetso tumufitiye umuti”.
N’ ubwo bwose Kayumba Nyamwasa nawe yagiye ahakana ko nta ruhare afite mu ihungabanywa ry’ umutekano mu Karere, Perezida Kagame nawe yakomeje guhakana imvugo mbi zashyirwaga ku gihugu cy’ u Rwanda zivuga ko iraswa rya Kayumba muri Afrika y’ Epfoko ko u Rwanda rwari rubifitemo uruhare.
Nyuma y’ ibyo byose ibyakomeje kubera urujijo benshi bikaba byanavugwa ko Congo yaba irimo gukinirwamo agakino itabizi, ni uko ubwo Perezida wa Afrika y’ Epfo Jacob Zuma yagiraga uruzinduko muri Congo – Kinshasa mu mpera z’ Ukwezi k’ Ukwakira 2013, ku isonga mu bari bamuherekeje hari Gen. Kayumba Nyamwasa.
Jecob Zuma yaje mu rwego rwo kunoza umubano w’ ibi bihugu byombi, mu bari bamuherecyeje harimo na Gen. Kayumba Nyamwasa na Rujugiro Tribert Ayabatwa bafite Passport Diplomatique za Afrika y’ Epfo kumazina y’ amahimbano.
Mu gihe bivugwa ko Gen. Kayumba nyamwasa yaba afite uruhare mu guteza umutekano mucye mu Karere by’ umwihariko akageramo yisanzuye agendeye kuri Afrika y’ Epfo, mu gihe Congo yo yibwiraga ko baje mu butumwa bwo kongera umubano, Congo yaba irimo gukinirwamo agakino itabizi? Kuko Afrika y’ Epfo yaba irimo kubafasha gutambagira ibihugu byo mu karere. Reka tubitege amaso.
Byanakomejwe kuvugwa mu bitangaza makuru binyuranye ko Gen. Kayumba Nyamwasa, Col.Karegeya, Maj. Rudasingwa na Gahima bifatanyije n’ abandi basirikare bagiye bahunga igihugu ko baba bafite ingabo hirya no hino mu bihugu bituranye n’ u Rwanda bigamije kuzatera u Rwanda.
Si ukuba baba bitegura gutera u Rwanda gusa, kuko aba bagabo bakomeje gutungwa agatoki ko aribo baba bihishe inyuma y’ ibisasu byagiye biterwa mu mujyi wa Kigali bigahitana ubuzima bw’ abatari bacye.
Itangishatse Théoneste – Imirasire.com