Umenya FPR itangiye kugarura ubwenge ku gihe. Batangiye kubona ko FDLR iramutse ikoranye na Kayumba ko nta cyaha kirimo kuko nabo bakoranye na Kanyarengwe.

IGITEKEREZO: BIRASHOBOKA KO KAYUMBA YAKORANA NA FDLR NK’ UKO INKOTANYI ZARAKORANYE NA COL. KANYARENGWE

Inkotanyi zijya kwiyemeza gukorana na Colonel Alexis Kanyarengwe ntizari ziyobewe ko yari umwe mu bamenesheje Abatutsi mu myaka ya za 1962 kugeza muri za 1973, mu gihe ingabo zari iz’ igihugu icyo gihe zarwanaga n’ abo zitaga Inyenzi.

 

Hari n’ abahamya ko Kanyarengwe yaba yarigeze kuvuga ko azavugana n’ Umututsi ari uko uruhara rwe yaba yari yaratewe n’ imirwano yasakiranyemo n’ Inyenzi mu myaka ya za 1960 rwongeye kumeramo umusatsi.

 

Ariko kandi ibyo ntibyabujije FPR mu gihe yari yiyemeje gutangiza urugamba kubona ko Colonel Alexis Kanyarengwe yagira icyo yamara muri iyo ntambara yo kwibohora kuko nawe yari amaze kuba impunzi nk’ abo kandi banasangiye n’ inyota yo gukuraho ubutegetsi bwa Habyarimana icyo gihe.

 

Niko kumwegera bamusaba kubabera Chairman nawe ntiyazuyaza arabyemera, maze bafatanya urugamba kugeza ubwo barutsinze.

General Kayumba Nyamwasa nawe ni umwe mu basilikare bakuru bakoze akazi katoroshye mu kubohora u Rwanda. Mu mwaka w’ 1997 n’ 1998 yari mu Majyaruguru y’ u Rwanda mu rugamba rwo guhangana n’ abacengezi, ndetse arwitwaramo neza bituma ahabwa ishimwe ryo kuzamurwa mu ntera ava kuri Colonel agera ku ipeti rya General.

 

Mu mwaka wa 2004 mu Rwanda hakwirakwijwe igihuha ko harimo gutegurwa kudeta yo guhirika Perezida Kagame. Icyo gihuha cyatumye Kayumba Nyamwasa avanwa ku buyobozi bw’ Ingabo agirwa Ambasaderi w’ u Rwanda mu Buhindi.

Muri 2009 yatumijwe mu Rwanda, aho kuza ahitamo guhita asaba ubuhungiro muri Afrika y’ Epfo. Muri uwo mwaka yarashwe n’ abantu batazwi, aho yashyize mu majwi leta y’ u Rwanda ko ariyo yamurashe, ariko kugeza magingo aya, nta bimenyetso simusiga bigaragaza ko koko leta y’ u Rwanda ariyo yaba yarashakaga kumwivugana.

 

Sinshaka gutesha agaciro cyangwa kwirengagiza ibyo abanyarwanda baba banenga abanyepolitiki bamwe na bamwe, ariko na none nsanga bidashoboka gusasa inzobe bari ishyanga, ahubwo koko niba bashaka impinduka mu Rwanda, ni batahe bazikorere mu gihugu aho bigaragarira abanyarwanda.

 

Ikintu nshingiraho mbwira abanyarwanda ko hari umusanzu watangwa n’ aba bantu bakunze kuvuga ko bibasirwa na leta y’ u Rwanda kandi baba mu buhungiro mu bihugu byo hanze? Aha umuntu akaba yibaza niba u Rwanda rwaba rufite uburenganzira bwo kwibasira impunzi ziri mu kindi gihugu, mu gihe izo mpunzi ziba zifitweho inshingano mu bijyanye n’ umutekano n’ igihug zicumbitsemo.

 

Niba koko aba bantu bashaka gutanga umsanzu wabo mu kubaka igihugu, nibagendere mu murongo uboneye wa Politiki bareke kuvugira ku maradiyo no mu bindi bitangazamakuru bavga ko bakeneye kbaka u Rwanda kandi bari ishyanga.

Birashoboka ko bashaka gutanga umsanzu mu kubaka igihugu, ariko ibi ntibabigeraho igihe cyose bagisebereza igihugu ishyanga. Ese uko niko kbaka igihugu?

 

Aha kandi ntawakwirengagiza ko aba bavuga ko batotezwa babivugira I mahanga bashyira mu majwi bamwe mu banyapolitiki bari mu gihugu, bashobora kuba babiterwa no guhuzagurika kubera kutagira icyerekezo cya politiki gihamye uretse kwiyemera bivuga ibigwi badafite ugasanga bataramenya ko uko bwije n’ uko bukeye imyumvire ya politiki igenda itera imbere.

 

Aha natanga nk’ urugero rw’ uburyo FDLR yarebwaga mu myaka yashize yitwa mutwe w’ iterabwoba, none ubu amahanga akaba asaba ko habaho imishyikirano hagati yayo na leta y’ u Rwanda, ariko leta y’ u Rwanda ikaba yarakomeje kubihakana yivuye inyuma ko itagirana ibiganiro na FDLR bitewe n’ uko yasize ikoze Jenoside ya korewe Abatutsi mu Rwanda, amahanga akaba arimo kuyisaba kwicarana na FDLR yirengagije ibyo yasize ikoreye u Rwanda.

 

Abashaka gukora impinduka mu gihugu cy’ u Rwanda nk’ uko bakomeza kubivugira mu mahanga, bagomba kunyura mu nzira iboneye nk’ iyo abandi banyapolitiki b’ imitwe itavuga rumwe na leta (Opposition) banyuramo kandi bagakorera mu gihugu nta mpungenge. Aha twatanga urugero rw’ ishyaka Green Party ryamaze kwemererwa gukorera mu Rwanda nyuma y’ uko umyobozi waryo Dr. Frank Habineza wari warahunze igihugu mu myaka ya za 2008 agarutse, kuri ubu rikaba ririmo gukorera mu Rwanda.

 

Urundi rugero ni urw’ ishyaka PDP rya Deo Mushayidi riyobowe by’ agateganyo na Gerard Karangwa Semushi uherutse gutaha mu Rwanda, ishyaka ryabo rikaba ririmo gukorera mu Rwanda ntakibazo, bitandukanye n’ uko bamwe mu banyapolitiki bakwiza ibihuha ko ntashyaka ritavuga rumwe na leta y’ u Rwanda rikorera mu Rwanda.

Alphonse Munyankindi – Imirasire.com

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo