Yanditswe kuya 10-12-2013
Bitunguranye umuryango bivugwa ko nta makimbirane yarasanzwemo, umugore witwa Mukandori Consolee wo mu Kagali ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, yatwitse umugabo we n’amazi ashyushye, ajyanwa ku bitaro bya Kibagabaga.
Mu ijoro ryo kuwa Mbere, tariki ya 9 Ukuboza 2013, Mutabazi Claude ni bwo yatashye iwe ahagana saa tatu n’igice z’ijoro, ageze iwe arakomanga, anatera imigeri urugi, yinjiye amenwaho amazi ashyushye nk’uko byemezwa n’abaturanyi b’uyu muryango.
Abaturanyi babo batangarije IGIHE ko bishoboka ko bari bafitanye amakimbirane asasiweho, kuko nta muntu wari uzi ko batumvikana. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kagugu, Semana Selman, yatangarije IGIHE ko batari bazi ko uyu mugore n’umugabo we bafitanye amakimbirane.
Yagize ati”Amakuru dufite ni uko umugabo yatashye nijoro, umugore akimukingurira ahita amusukaho amazi ashyushye mu maso no mu gituza impamvu yabiteye ntiramenyekana.Uyu mugore n’umuryango we nta makuru twari dufite ko baba bafitanye amakimbirane.’’
Nubwo uyu muryango wo nta makimbirane yarazwimo, Semana yasabye abaturage kujya batanga amakuru y’ingo zifitanye amakimbirane ku gihe mu gukumira ibyaha bishobora kuyavukamo. Uyu muyobozi w’Akagari ka Kagugu avuga ko basanzwe bafite gahunda zitandukanye zo gukangurira abaturage kwirinda amakimbirane, harimo akagoroba k’ababyeyi, hakabaho n’iminsi ubuyobozi bwegera abaturage bukumva ibibazo byabo, bukabagira inama.
Mukandori witwikiye umugabo yahise ari mu maboko ya Polisi, naho umugabo we yajyanwe mu bitaro bya Kibagagaba aho ari gukurikiranwa n’abaganga mu kumuvura ubushye.