Umuteremuko ingoma ya Perezida Kagame yatangiye urabandanyije. Kagame ageze naho yangirwa kujya gushyingura Mandela.

Abarenga 80 000, abayobozi b’ibihugu 100, baraherekeza Mandela

 

Ceausescu n'umugore we Elena
Ceausescu n’umugore we Elena

Uyu wa kabiri Ukuboza 20013 ni umunsi udasanzwe kuko nibwo hatangiye imihango yo gusezera umukambwe Nelson Mandela, abakuru b’ibihugu basaga 100, ibyamamare, abanyamadini bakomeye n’abanyafrika y’Epfo ibihumbi inzovu baraba bari i Soweto kuri Stade bamusezera. Mu Rwanda Perezida wa Repubulika yasabye ko ibendera ry’igihugu rizamurwa rikagezwa hagati mu guha icyubahiro uyu musaza.

 

Itangazo ryasomwe kuri Radio y’igihugu riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yasabye ko Ibendera ry’igihugu ryururutswa rikagezwa hagati mu kwifatanya n’Isi kuri uyu munsi iherekeza Nelson Mandela nkuko bitangazwa na Jeuneafrique.

 

Umukuru w’igihugu yasabye kandi ababishoboye mu Rwanda gukomeza kwandika ubutumwa bugufi hakoreshejwe itumanaho rinyuranye mu rwego rwo kwifatanya n’umuryango wa Mandela witabye Imana mu ijoro ryo kuwa kane tariki ya 5 Ukuboza, 2013 mu rugo iwe.

 

Mu gihugu cy’Afurika y’Epfo no ku isi hose uyu munsi ntusanzwe kuko isi yose ihanze amaso imihango yo gusezera ku murambo wa Nelson Mandela, imihango ibera kuri Sitade Soccer City yakira abantu 80 000 mu mujyi wa Soweto.

 

Uyu munsi udasanzwe mu mateka yisi wahurije hamwe abayobozi basaga 100 barimo ndetse n’abatajya imbizi nka Barack Obama w’Amerika na Raul Castro wa Cuba n’abandi benshi baba abaturutse ku mugabane w’Afurika n’indi migabane y’isi.

 

Abaperezida bane ba Amerika; Jimmy Carter, George Bush, Bill Clinton, George W Bush na Obama bose bahagurukanye n’imiryango yabo berekeza muri Africa y’epfo guherekeza intwari Mandela.

 

Perezida Barack Obama, Raul Castro, Ban Ki-moon, Dilma Rousseff wa Brezile, ndetse na Nkosazana Dlamini-Zuma uyobora Komisiyo y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe baza gufata ijambo.

 

Imihango yo gusezera Mandela iragereranwa n’iyabaye mu 2005 ubwo isi yose yasezeraga ku Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Jean-Paul II, cyangwa iyabaye mu 1963 ubwo isi yose yasezeraga John Fitzgerald Kennedy wari Perezida w’Amerika akaza kuraswa n’intagondwa.

 

Iyi mihango rero yakoranyije ibihanganjye birimo abaperezida, abami batandukanye, ibikomangoma, n’ibyamamare mu muziki nka, n’ibihumbi by’abanyamakuru b’isi bose bazakuba bateraniye kuri Stade Soccer City.

 

Abaturage b’Afurika y’Epfo Abirabura, Abahindi, Abametis, n’Abazungu mbere barebanaga ay’ingwe ku butegetsi bwa ba gashakabuhake b’Abazungu (Apartheid) kuri uyu munsi barahura bafatanye urunana basezara Intwali y’Afurika n’Isi muri rusange.

 

Mu rwego rwo kurinda umutekano no gufasha mu migendekere myiza y’iyo mihango, abashinzwe umutekano 11 000 barimo abasirikare n’abapolisi bakwirakwijwe hirya no hino kugira ngo bacunge umutekano.

 

Kuri Stade Soccer City kandi haraba hari umwe mu bantu bafunganywe na Mandela muri gereza iri ku kirwa (Robben Island Prison) Andrew Mokete Mlangeni, haraba kandi hari abuzukuru bane ba Mandela baza kwifatanya n’abandi.

 

Uko umurambo we uzashyingurwa

 

Mbere y’uko umurambo wa Nelson Mandela ushyingurwa i Qunu, uzabanza kuruhukira mu gihe cy’iminsi itatu ku biro biro by’umukuru w’igihugu ya Union Building i Pretoria, aha ni naho Mandela yarahiriye nk’umukuru w’igihugu wa mbere w’umwirabura wa Africa y’epfo mu 1994.

 

Buri gitondo isanduku irimo umurambo we izajya itambagizwa mu mihanga ya Pretoria kugirango benshi bahabwe amahirwe yo kumusezeraho.

 

Nyuma nibwo uyu mukambwe umurambo we uzajyanwa aho yakuriye i Qunu wururutswe.

 

Imana yakire roho ye

 

UMUSEKE.RW

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo