Imitungo y’umunyamari uregwa kuba umwe mu bateguye jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda yatejwe cyamunara kuri uyu wa 11 Ukuboza 2012. Muri ibyo byatejwe cyamunara harimo inzu n’umurima w’ icyayi uri kuri hegitari 15 biri mu murenge wa Mukarange mu Karere ka Gicumbi byatejwe byose hamwe kuri 135 250 000.
Aya mafaranga azagabanywa abamureze bakamutsinda mu manza zerekeranye n’imitungo, zose yaciwemo miliyoni zigera kuri 880 z’amanyarwanda. Iyo cyamuranara yayobowe n’umuhesha w’inkiko Niyonshuri Iddi Ibrahim ashingiye ku itegeko ryo guteza cyamunara numero ya 35 mu bitabo by’amategeko ry’umwanzuro w’abunzi rigena igikorwa cyo guteza cyamunara nk’ uko tubikesha Umuseke.
Metre Niyonshuti Iblahim yavuze ibyagurishijwe bitangana n’ibyo abaturage bamurega ko yangije, ariko ubutabera buzagerageza kubagabanya amafaranga yavuye mu byaguzwe hagakomeza gushakishwa indi mitungo ya Kabuga ikagurishwa nayo bakishyurwa. Umwarabu Mohamed Zara niwe waguze imitungo ya Felicien Kabuga i Gicumbi igizwe n’umurima ndetse n’inzu.
Abo mu muryango wa Kabuga bari baje muri uyu muhango wo guteza cyamunara ibya Kabuga, ntibifuje gutangaza imyirondoro yabo, ariko batangaje ko batishimiye uko cyamurana yagenze kuko batategujwe mbere. Ibi ariko umuhesha w’inkiko wayoboye iyi cyamunara avuga ko ubusanzwe niyo byakorwa bimenyeshwa nyir’imitungo Kabuga, uyu kandi akaba kugeza ubu nta asdresse izwi abonekaho.
Kabuga uyu, ashinjwa uruhare rukomeye muri Genocide rurimo no kuba nk’umunyemari yaraguze mihoro myinshi mu Ubushinwa yifashishijwe n’interahamwe mu gihugu mu gutsemba Abatutsi muri Genocide mu 1994. Uyu mugabo ubu uri mu zabukuru ntabwo kugeza ubu hazwi irengero rye, nubwo amakuru menshi mu myaka ishize yemezaga ko aba muri Kenya aho yakingirwaga ikibaba n’abayobozi bakuru ba Kenya kubera imari nini n’ishoramari akora muri icyo gihugu.
Kabuga ahigwa hose na Police mpuzamahanga ngo atabwe muri yombi, ariko ubushobozi bwe bw’amafaranga butuma abasha kwihishahisha no guha ruswa ikomeye ababa bamugezeho cyangwa bashobora gutanga amakuru y’aho ari.
Yagiye acka henshi yabaga agiye gucakirwa, mu 2007 amakuru yemeza uburyo yaciye mu rihumye Police y’i Frankfurt mu Budage.
Source: Ikaze Frank/Rushyashya.net