Twe Turasanga Urukiko Rw’Ikireganga KAGAME Bariburusome gutya: “URUKIKO RW’IKIRENGA RWONGEYE KWIMURIRA ISOMWA RY’URUBANZA RWA VICTOIRE INGABIRE UMWAKA UTAHA MURI WERURWE 2014.”

Liberez Mme Victoire

Mu masaha macye leta y’umuherwe Generali Paul Kagame n’agatsiko ke bagomba gufata icyemezo gikomeye cyo GUFUNGURA cyangwa GUFUNGA inzirakarengane Intwali Victoire Ingabire. Ikigaragara nuko i Kigali bafite ubwoba bwo gutangaza n’isaha bari busomereho urubanza Nkuko ubuyobozi bw’ishyaka rya Ingabire ryabitangaje. Twebwe ntacyo dutegereje k’ubutabera nako ubutareba bw’Umuherwe Generali Kagame kuko tumaze kumenya uko bakora. Byadutangaza tugiye kubona mu binyamakuru mu masaha macye byose bivuga ko:

 

URUKIKO RW’IKIRENGA RWEMEJE KO VICTOIRE INGABIRE YAREKURWA.

victoire-ingabire-rwandan-political-prisoner1

 

Akaba ariyo nama twabagira kuko aricyo cyonyine cyatuma bashobora kwirinda ibibazo bazahura nabyo nibakomeza gufunga inzirakarengane nka VICTOIRE INGABIRE. Dukurikije ibibazo Kigali irimo ndetse n’ibiri kubera kw’isi no muri afurika hirya no hino muribyo twavuga: gutsindwa kwa Kagame/M23 muri Kongo, urupfu rwa Mandela n’ibindi tutiriwe turondora, twe ntibiradutangaza nidusoma mu binyamakuru bya Kagame ibi bikurikira:

 

URUKIKO RW’IKIRENGA RWONGEYE GUSUBIKA ISOMWA RY’URUBANZA RWA VICTOIRE INGABIRE RUKABA RWIMURIWE KW’ITALIKI YA 14 WERURWE UMWAKA UTAHA 2014.

20131212-085414.jpg

 

Nituramuka tunyuranyije nabo bakaramuka bafashe icyemezo, turacyeka ko biraba ari mu rwego rwo guhuma amaso abantu nkuko bamenyereye kubeshya abahindi. Icyo cyemezo cyabo gishobora kuba icyo kwikura mu kimwaro no kwemera ko VICTOIRE INGABIRE arengana ariko kubera kwanga kuva kwizima no gutinya ibyakurikira bamurekuye, twe ntibaradutangaza na none mu masaha macye turimo gusoma ko:

 

URUKIKO RW’IKIRENGA RWEMEJE KO VICTOIRE INGABIRE AKOMEZA GUFUNGWA ARIKO RUMUGABANYIRIZA IGIFUNGO YARI YAHAWE  BUKIVANA KU MYAKA 8 BUGISHYIRA KU MYAKA 5.

13291743022-2-Victoire-Ingabire-Umuhoza

 

 

Ubwirasi no kumva ko bashobora kubeshya abantu bose ibyo bashatse ntibiradutangaza urukiko nirwemeza ko VICTOIRE INGABIRE akomeza gufungwa. Byaragaragaye ko ibyo bamurega ari ibihimbano ndetse ko bwari uburyo bwo kumwigizayo kubera ubwoba Umuherwe Generali Kagame n’agatsiko ke bari bamufitiye. Niki urahita utekereza nuramuka mu masaha macye usomye ko:

 

URUKIKO RW’IKIRENGA RWEMEJE KO VICTOIRE INGABIRE AKOMEZA GUFUNGWA IMYAKA 8 NKUKO BYARI BYEMEJWE N’INKIKO ZO HASI.

666179-victoire-ingabire-presidente-forces-democratiques

 

 

Kuri twe nta gitangaza cyiraba kirimo ariko byaba biteye agahinda Umuherwe Generali Kagame yanze kuva kwizima akanga kurekura VICTOIRE INGABIRE yarangiza mu masaha macye agafata indege yerekeza muri Afurika Yepfo ngo agiye gushyingura Mandela! Yaba atagira isoni kandi kwaba ari ugusebya umurage Mandela yadusigiye. Twagerageje kwishyira mu mwanya wa Kigali kugirango turebe uko icyemezo bari bufate kiraba kimeze ariko twasanze nabo batorohewe akaba ariyo mpamvu twongeye gushimangira ko URUKIKO RW’IKIRENGA RUZONGERA GUSUBIKA ISOMWA RY’URUBANZA RWA VICTOIRE INGABIRE BAKARWIMURIRA KW’ITALIKI YA 14 WERURWE UMWAKA UTAHA 2014.

 

Ubwanditsi
Great Lakes Post

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo