Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere imodoka yari iyoboye iya Perezida Museveni yakoze impanuka i Entebbe aho ngo haba hari abahasize ubuzima.
Umuvugizi w’ingabo zihariye (special forces), Chris Magezi aganira na Chimpreports dukesha iyi nkuru, akaba yatangaje ko Perezida Museveni yari mu modoka ya gisirikare yari iyobowe n’iyo yakoze impanuka.
Iyi mpanuka ngo yabaye ubwo imodoka ya polisi yangaga kugonga umuntu wari utwaye moto yo mu bwoko bwa boda boda ahubwo ikagonga ipoto ryari ku muhanda.
Magezi akaba avuga ko ngo iyi mpanuka itari ikomeye ndetse ko n’abasirikare bari muri iyo modoka ntawakomeretse.
Magezi yakomeje agira ati :’’Perezida Museveni yakomeje urugendo rwe nta kirogoya yabayeho’’.
Ushinzwe amakuru wungirije muri Perezidansi, Sarh Kagingo akaba ku murongo wa terefone yabwiye Chimpreports ati” sindi mu kazi.Reka tubanze tumenye amakuru neza ubundi ngire icyo mbabwira mu minota 15’’.
Umuvugizi wa Polisi , Judith Nabakooba akaba nawe atabashije kuboneka ku murongo wa telefone ngo agire icyo atangaza kuri iyi mpanuka.
Amakuru afitiwe gihamya Chimpreports ifite akaba avuga muri iyi mpanuka yabaye ku isaha ya saa tanu haba hari abahasize ubuzima gusa imibare ntiramenyekana.
Source: Umuryango