KAGAME ATI « NDI UMUNYARWANDA », NONESE UMUNYARWANDA W’UMUKI? NJYE NZI NEZA KO ARI UMUNYARWANDA W’UMUTUTSI.‏

Banyarwanda murabizi neza ko kwisi yose habaho icyo bita UBWENEGIHUGU ndetse hakaba n’AMOKO mu bihugu byo kwisi. Ariko Leta ya Kagame ikomeje kubeshya abanyarwanda ko UBWENEGIHUGU (NATIONALITE) yasimbura UBWOKO (ETHNIE) ku nyungu zidasobanutse, ndetse bikaba byarashyizwe mu ITEGEKO NSHINGA KO NTA MOKO ARI MU RWANDA ariko Perezida Kagame we akavuga ko abana b’abahutu basaba abatutsi imbabazi ku byaha byakozwe na bamwe mu bahutu.

Ni kuki atavuga ko ari abana b’abanyarwanda basaba imbabazi abana b’abanyarwanda? Kuki Perezida Kagame yanze ko Genocide yokozwe mu Rwanda yitwa GENOCIDE Y’ABANYARWANDA nkuko byari byemejwe na ONU? Ahubwo akayita GENOCIDE Y’ABATUTSI, kandi nta mututsi uba mu Rwanda?

kagame

Banyarwanda ntabwo turi abana bo kubeshywa izuba riva. Nonese dusubiye mu gihe cya kera, aho abatutsi babeshyaga abakurambere b’abahutu ko UMWAMI AVUKANA IMBUTO; KO UMWAMI ATARIHO UBUTAKA BUTAKWERA CYANGWA NGO INKA ZITAKAMWA? Gusa ndagiraga ngo mbwire Perezida Kagame ko BURYA ATARI BUNO! Ubu rwose ntihazagire uwigira inyaryenge kuko abantu bamaze kujijuka, bityo rero ABANYARWANDA ARI ABAHUTU ARI ABATUTSI ARI N’ABATWA NTABWO BAKIRI INJIJI ZO KUTABASHA GUTANDUKANYA UBWENEGIHUGU N’UBWOKO AHUBWO UWIBESHYA KO YABIBESHYA ABANYARWANDA UWO NIWE WAHINDUKA INJIJI.

 

Ndabwira Perezida Kagame ko UBWENEGIHUGU BUDASHOBORA NA RIMWE KUBA UBWOKO. UBWENEGIHUGU NI »UBUNYARWANDA », LETA YA KAGAME YONGERAHO « NDI » BAKAVUGA NGO « NDI UMUNYARWANDA » bagakeka ko birasimbura UBWOKO kuko bongeyeho ndi. (selon Leta ya Kagame UBWOKO= »NDI »+UBWENEGIHUGU bityo ndi umunyarwanda igasimbura HUTU, TUTSI, TWA.

 

Kuri ubwo buhanga bwavumbuwe na LETA Y’IKINYOMA YA KAGAME, nukuvuga ko ari buze kugira abandi inama, urugero nk’ababiligi buriya yavuga ko NDI UMUBILIGI bisimbuye UBUWARO N’UBUFARAMA, yagera i Burundi NDI UMURUNDI bigasimbura HUTU, TUTSI, TWA, yagera muri RDC NDI UMUKONGOMANI bigasimbura y’amoko agera muri 500 aba muri congo, yagera i Buganda, NDI UMUGANDA IGASIMBURA arya numva y’abafumbira n’andi ntibuka neza,…

RWOSE ICYO KINYOMA NU UGUKABYA KIRUTA ICYA SEMUHANUKA.
Ba nyarwanda, AMOKO NTAHO ATABA. KUKI LETA YA KAGAME ISHAKA KUYAKURAHO? Icya mbere ndagira ngo mvuge ko gukuraho amoko mu Rwanda bitashoboka na rimwe, ahubwo mbwire PEREZIDA Kagame Ko na mbere ya 1959 barabigerageje bayakura mu ma « IBUKU » ariko ntibyigeze bikunda.

Ahandi amoko ariyo, nta kibazo kandi atwaye, abanye neza, ariko kuba buri bwoko budahabwa uburenganzira bwabwo bungana n’ubw’ubundi nicyo gitera ingorane. Gusa gukura ubwoko kw’irangamuntu, ugahimba na ndi umunyarwanda tuzi ko ari ubwenegihugu ngo niyo isimbuye ubwoko mu Banyarwanda, si wo muti w’ikibazo cy’ubwoko.

Ndagirango mbamenyeshe ko ahantu hose, UBWOKO BUTANDUKANYWA NA BIMWE MU BYO NGIYE KUBABWIRA:
 UKO ABANTU BAREMYE (TRAITS CARACTERISTIQUES): IGIHAGARARO (UBUREBURE, UBUGUFI, KUBA UNANUTSE CG UBYIBUSHYE, MORPHOLOGIE,…),
– URURIMI (ururimi ubwarwo, uko baruvuga)
– UBURYO BABAHO (IMYAMBARIRE, IMIRIRE)
– UMUCO (CULTURE) N’ibindi

Muri ibyo bitandukanya ubwoko n’ubundi rero, umuco ushobora kuwigana, uburyo bwo kubaho ushobora kubyigana, ururimi ushobora kurwiga cg ukarwigana bakakwibeshyaho, ariko uko umuntu aremye ntibyashoboka kuko uko duteye twabihawe n’Imana. Gusa ngo hasigaye hariho ngo CHIRURGIE PLASTIQUE OU ESTHETIQUE, aho bahindura umuntu uko asa ariko hari ibidashoboka guhinduka, umuntu muremure ntiwamuhindura mugufi cg se ngo umugufi abe muremure.

Ndagira ngo mbwire Leta ya KAGAME ishaka gusiba ubwoko mu BANYARWANDA IKABAGIRA NDI UMUNYARWANDA NTIZIBAGIRWE NO KUBAREMA KIMWE (KUBAHA LES TRAITS CARACTERISTIQUES). Banyarwanda ikigamijwe muri NDI UMUNYARWANDA nni ukugira ngo leta ihishe amakosa yabo yo GUSHYIRAHO ABATEGETSI BAKOMEYE, NA BA COMD B’INGABO BO MU BWOKO BUMWWE. KUGIRA NGO UKURI KO « UBUTEGETSI N’IGISIRIKARI ARI UBWOKO BUMWE BW’ABATUTSI BABIHISHE ABAZUNGU MURI NDI UMUNYARWANDA.

Mukanguke, muhaguruke duharanire ko buri bwoko bwareshya n’ubundi mu burenganzira butangwa n’amategeko ndetse na buri wese akagira uburenganzira bureshya n’ubw’undi imbere y’amategeko. GUSA NIBA KAGAME ASHAKA KWIHAKANA UBUTUTSI AKITWA NDI UMUNYARWANDA, YIHATIRA ABATABISHAKA KWIHAKANA UBUHUTU BWABO, UBUTUTSI BWABO, N’UBUTWA BWABO. NI UKURI KO U RWANDA RUTUWE N’AMOKO ATATU N’ISI YOSE IRABIZI KUKO N’AMATEKA KANDI NTIWAYAHINDURA.

AMATEKA YIGIRWAHO ARIKO NTAHINDUKA AHORA ARI AMATEKA.

Gusa igishimishije nuko no mu batutsi, hari kubonekamo abashyira mu gaciro bifuza inzira y’ubuzima. Dushyire hamwe twange ikibi n’ubugome bwa FPR ya Perezida Kagame, ahubwo duharanire kubaka URWANDA BWABO BENE KANYARWANDA ARIBO ABAHUTU, ABATWA N’ABATUTSI.

 

 

Jeva Mbabazi

Source: Ikazeiwacu.unblog.fr

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo