Rwanda-ONU: Raporo nshya y’impuguke za ONU ishinja Kagame Paul kuzura M23/RDF

Rwanda-ONU: Raporo nshya y’impuguke za ONU ishinja Kagame Paul kuzura M23/RDF
Kagame akomeje gukurikiranwa n’umwaku wa M23/RDF, ikinyamakuru J.A kiremeza ko u Rwanda rukomeje gutoza kubutaka bwarwo abarwanyi ba M23/RDF mu mugambi wo kongera kubyutsa intambara muri Congo ! Icyo kinyamakuru kivuga ko hari raporo y’impuguke za ONU zemeza ibyo birego bishya ku Rwanda itarashyirwa ahagaragara ariko ikinyamakuru cy’abongereza Reuters kikaba gifite kopi y’iyo raporo.

Iyo raporo iremeza ko abayobozi b’umutwe wa M23/RDF bakomeje kwinjiza abarwanyi bashya mu Rwanda babifashijwemo n’abayobozi b’u Rwanda muri gahunda yo gukomeza intambara muri Congo, iyo raporo kandi yemeza ko u Rwanda rwakomeje guha inkunga ikomeye umutwe wa M23/RDF mu mirwano yawuhuzaga n’ingabo za Congo kugeza ku munota wa nyuma wo gutsindwa k’uwo mutwe ugahungira muri Uganda no mu Rwanda.

Umudipolomate w’umunyarwanda witwa Olivier Nduhungirehe bamubajije ibyerekeranye n’ibyo birego bishya ku Rwanda maze ahita abica kuruhande yivugira ibindi, avuga ko ingabo za Congo ngo ziri gusambanya abagore ku ngufu, naho igihugu cya Uganda kivuga ko kidashobora kugira icyo kivuga kuri raporo itarashyirwa ahagaragara ! N’ubwo igihugu cya Uganda ari umuhuza mu biganiro byahuje uwo mutwe wa M23/RDF na leta y’u Rwanda, iyo raporo nshya y’impuguke za Loni igaragaza ko muri uyu mwaka w’2013, igihugu cya Uganda cyasahuye zahabu y’igihugu cya Congo kugeza kuri 98% !

Igihugu cya Congo kiremeza ko cyashyize umukono ku itangazo rivuga ko umutwe wa M23/RDF witabye Imana ariko biragaragara ko urwishe ya nka rukiyirimo kuko u Rwanda rwiyemeje kuzura uwo mutwe ! Congo iravuga ko abarwanyi ba M23/RDF bababariwe icyaha cy’intambara gusa ariko abakurikiranyweho ibyaha bakoze mu guhohotera ikiremwamuntu bakaba bagomba kugezwa imbere y’inkiko, ubu leta ya Congo ikaba irimo yitegura gutanga impapuro zo guta muri yombi abo bakurikiranwa !

Aba dipolomate bo mu bihugu by’i Burayi baremeza ko ibihugu byabo byakomeje kujenjeka ku nkunga u Rwanda rwakomeje guha umutwe wa M23/RDF kugeza ubu , Congo nayo ikaba yemeza ko ibivugwa niyo raporo y’impuguke za loni ihura n’amakuru bafite bakuye kurugamba , gusa bikaba byaragaragaraye ko inkunga y’u Rwanda yagabanutse mu bihe bya nyuma bidatewe ni uko u Rwanda rwayihagaritse ahubwo ni uko ingabo za Congo zari zafashe umuhanda uhuza u Rwanda na Congo iyo nkunga y’ibikoresha byavaga mu Rwanda bigiye muri M23/RDF byanyuragamo.

Kanda aha usome iyo nkuru kuburyo burambuye mu gifaransa

Ubwanditsi
Veritasinfo

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo