Tanzania. Imana yakinze akaboko ku bagenzi 200 bari muri Boeing 787 ya Ethiopian Airlines

Indege yo mu bwoko bwa Boeing 787 ya Ethiopian Airlines yo muri Ethiopia, yahuye n’ikibazo kitoroshye uyu munsi kuri 18/12/2013 ku manywa y’ihangu ubwo yashakaga kugwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kilimanjaro cyo muri Tanzanaia.

Kubera ubwumvikane buke bwabaye hagati y’abakozi bo ku kibuga, byatumye iyo ndgege idashobora kugwa kuri iki kibuga tuvuze hejuru maze ijya kugwa igitaraganya ku kabuga kagenewe indege ntoya kari Arusha ho muri Tanzania. Kubera uburemere bw’indege n’umuvuduko byayo, byatumye iyi ndege iteshuka mu kibanza yagombga guhagararamo igera mu gisambu; kubwo amahirwe ariko nta bantu bahagiriye ibibazo ku buryo abagenzi 200 bose nta wigeze ataka n’igicurane; indege nayo ntabwo yigeze yangirika.

Reba hasi ku mafoto uko byari byifashe.

Ifoto ya mbere

Ifoto ya kabili

Ifoto ya gatatu

Sources: http://shikamaye.blogspot.com/2013/12/tanzania-imana-yakinze-akaboko-ku.html?m=1

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo