Ariko leta ya Perezida Kagame iziyenza ku baturage kugeza ryari? Noneho itangiye no kubuza abanyarwanda kujya kwiga muri Congo.

Rusizi: Abakozi ba Leta bo mu karere ka Rusizi bahagaritswe kujya kwiga muri Congo

cyangugu

Abakozi ba Leta mu karere ka Rusizi biga muri Congo bageze ku mupaka wa Rusizi ya mbere mu gitondo cya tariki 21/12/2013 abakora ku mupaka barabagarura bababwira ko ari itegeko bahawe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi.

 

Ubwo twaganiraga n’abanyeshuri bagaruwe batifuje ko amazina yabo yatangazwa badutangarije ko batunguwe n’iki cyemezo ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwafashe, aha bakaba bibaza uko baziga bikabayobera kuko ngo baba babona ari ukubabuza uburenganzira bwabo.

 

Aba banyeshuri twababajije zimwe mu mpamvu babona zaba zatumye bahagarikwa kujya muri Congo bamwe bakavuga ko ngo bazira guta imirimo ya Leta bakajya kwiga mu mahanga, nyamara abandi bavuga ko ataribyo kuko abenshi biga kuwa gatandatu no ku cyumweru mu minsi itari iy’akazi.

 

Ikindi kigaragara nk’imbogamizi ngo nuko n’umuntu wese utagiye kwiga akora muri aka karere nk’umukozi wa Leta agarugwa kandi ngo hariyo benshi bafite imiryango yabo muri Congo ibyo bigatuma bibaza niba bagiye gutandukana nayo.

 

Ibaruwa imanitse ku biro by’abinjira n’abasohoka byo ku mupaka wa Rusizi ya mbere ihagarika abakozi ba Leta bo mu karere ka Rusizi.

Ibaruwa imanitse ku biro by’abinjira n’abasohoka byo ku mupaka wa Rusizi ya mbere ihagarika abakozi ba Leta bo mu karere ka Rusizi.

Igitangaje nanone ngo nuko ibi ari umwihariko w’akerere ka Rusizi kuko ngo abanyeshuri bo mu karere ka Nyamasheke kimwe n’abo mu tundi turere biga muri Congo bo bambuka neza nta kindi kibazo.

 

Ikindi aba banyeshuri bibaza ngo nuko hafi y’abakozi bose b’aka karere ka Rusizi ndetse n’abayobozi bigiye muri Congo bakaba bibaza impamvu bo bahagaritswe.

 

Abakozi bakora ku mupaka wa Rusizi ya mbere badutangarije ko batarenga ku cyemezo bahawe n’ubuyobozi bw’akarere banatwereka ibaruwa bagenderaho mu gushyira icyo cyemezo mu bikorwa iriho umukono w’umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar.

 

Amwe mu magambo yari agize iyo baruwa imanitse ku biro by’umupaka agira ati “Bimaze kugaragara ko hari abakozi benshi bajya mu bihugu duhana imbibe bajyanywe no kwiga cyangwa n’izindi gahunda zitandukanye bakagenda batabimenyesheje abakoresha babo ni muri urwo rwego nkwandikiye ngusaba kumenyesha umukozi uyobora ko nta mukozi wa Leta wemerewe kurenga umupaka w’igihugu atabimenyesheje umukoresha we ngo abyemererwe, mboneyeho gusaba abari basanzwe babikora bajya kwiga guhita babihagarika”.

 

Mu kurangiza iyi baruwa umuyobozi w’akarere karere ka Rusizi Nzeyimana Oscar yasabye inzego zose bireba kubyubahiriza.

 

Umunyamakuru yageregeje guhamagara umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar incuro nyinshi kugirango adusobanurire iby’aba banyeshuri ntiyitaba.

 

Musabwa Euphrem

 

Source:Kigalitoday.com

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo